Kigali

Christopher,Knowless na Jules Sentore bafashije abakundana kwishimana kuri St Valentin

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:15/02/2015 11:43
15


Christopher, Knowless na Jules Sentore bahuriye mu gitaramo "Agatima Valentine", maze bashimisha abacyitabiriye ari nako babafasha gukomeza kuryoherwa n’ urukundo ku munsi w'abakundana



Iki gutaramo cyiswe “ Agatima” cyateguwe na Muneza Christophe usanzwe umenyerewe ku izina ry' ubuhanzi rya Christopher, yari yatumiye umuhanzikazi Knowless basanzwe bakorana mu nzu itunganya umuziki ya Kina Music iyoborwa na Producer Ishimwe Clement netse na Jules Sentore wo muri Gakondo Group

Ku rubyiniro habanje Jules Sentore aririmba indirimbo ze zose z' urukundo zimenyerewe ariko agacishamo n' izindi z' abandi bahanzi bamenyerewe yagendaga asubiramo kandi zikanyura abari bitabiriye iki gitaramo

sentore

sentore

Jules Sentore n' ubwo atabarizwa muri Kina Music  yabanje ashimisha abari bari hano

sentore

 Jules Sentore yagaragaje ko ijwi rye atarishakisha

Nyuma ya Jules Sentore hakurikiyeho Knowless,  wagaragarijwe ibyishimo bikomeye n'abantu ubwo yasesekaraga ku rubyiniro amashyi aba urufaya. Knowless ukomeje kugaragaza imizamukire y' imiririmbire ye mu buryo bw'umwimerere(LIVE) umunsi ku munsi yafashije cyane abakundana bari bahari abafasha kumva ko bari mu rukundo yifashishije indirimbo ze z' urukundo ndetse n' izindi ndirimbo nyinshi zakanyujijeho mu bihe byatambutse zo mu Rwanda no hanze nk'iyitwa "Avec Toi" na

knowless

knowless

Knowless nawe yahacanye umucyo imbere y' abafana be n' aba mugenzi we Christopher

Nk' uko byari bitegerejwe n' abakunzi ba Christopher ari nawe wari nyir' itaramo, yahise ahasesekara ku rubyiniro. Uyu musore ukomeje kugaragaza ko akundwa n' abatari bake yaje ku rubyiniro yambaye ikoti ry' umukara, ishati y' umukara na karavati y' umutuku bigaragaza amabara akunze gukoreshwa kuri uyu munsi w' abakundana

CHRIS

Mu ikoti n' ishati by' umukara na karavati y' umutuku, Christopher yakangagiye ku rubyiniro afite na gitari

chris

Christopher yagerageje gushimisha abari baje kumureba

chris

chris

Mu ijwi ryiza cyane ritanjya rihinduka Christopher yafashije abakundana kuryoherwa n' urukundo

Nk' uko bimenyerewe mu ijwi ryiza riryoheye amatwi uyu musore asanganywe yagerageje gushimisha abitabiriye igitaramo cye nabo byagaragaraga ko bamwishimiye ku mapnde zose ibi bikaba byanagaragariraga ku buryo iki gitaramo cyari cyitabiriwe hatitawe ku mafaranga yari yishyujwe. Ku rubyiniro Christopher akaba yaririmbye indirimbo nyinshi zitandukanye zaba iza kera zakanyujijeho hano mu Rwanda, izo hanze zirimo amagambo meza y’ urukundo nde na zimwe mu z’ abahanzi bo mu gihugu cy’ u Burundi zamenyekanye. Ubwo yageraga ku ndirimbo ‘Agatima’ yanitiriye iki gitaramo cye, byagaragaye ko ari indirimbo ikunzwe cyane

clement

Producer Ishimwe Clement akaba n' umuyobozi wa Kina Music niwe uba acurangira abahanzi be piano

Cyari igitaramo gifite umwihariko mu buryo bw’ imitegurire urebye uburyo bwari bwateguwe abantuza kwicaramo ndetse no kuba uwabashije kuhagera wese yabonaga icyo kunywa ndetse n’ ibyo kurya bigiye bitandukanye

tom

Tom Close yari yaje kwishimana n' umufasha we Tricia ndetse anamuririmbira indirimbo 'Umugabo Uhiriwe'

sentore

Jules Sentore nawe yari yaje agaragiwe

abakundana

abakundana

Cyabaye igitaramo cyitaziabagirana ku bakundana

abakundana

aba

Bamwe baobonye uburyo bwiza bwo kubyinana n' abakunzi babo

imyambarire

Imyambarire yari itandukanye bitewe n' uko buri wese abyumva

PHOTO/Jean Chris Kitoko

Alphonse M.PENDA






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • iraduhumurije Evariste9 years ago
    hii kina.music irabashagusafrestionkuri krisitopha
  • joy9 years ago
    knowless ijwi rye rwose wapi ajye akoresha playback aracyarinyuma cyane
  • joy9 years ago
    knowless ijwi rye rwose wapi ajye akoresha playback aracyarinyuma cyane
  • joy9 years ago
    knowless ijwi rye rwose wapi ajye akoresha playback aracyarinyuma cyane
  • cyiza 9 years ago
    badupfunyikiye amazi gusa barata amajwi adashinga knowless wapi kabisa . ahubwo jule sentore niwe watwemeje.
  • 9 years ago
    wapi rwose madam Tom close abyivushye faux
  • 9 years ago
    wapi rwose madam Tom close abyivushye faux
  • 9 years ago
    wapi rwose madam Tom close abyivushye faux
  • 9 years ago
    Ndebera uyu mukobwa wicaje akabuno gusa. Cyakoze isi ifite ibibazo pe
  • gandi9 years ago
    oya rwose knowless rwose ijwi nta kigenda iyo bazana basi teta cg jody nahi knowless wapi rwose
  • Ingenzi 9 years ago
    yewe imyambarire ndabona yari hatari kbsa mbega !!!!
  • uzayisenga xaverine9 years ago
    ariko abanyarwanda twabaye gute gute upinga umuhanzi wiwanyu aho kugira icyukora ngo azamuke niba uboona ahobitakunyuze kdi kuba utaranyuzwe ntibivuze ko twese ariko tubibona knowless yariribye neza ngewe ndishima nabandi bataribacye ahwageze nahokwishimira kdi numugore wa tom uko yabyibuha kose araberewe nkuhekeye urwagasabo
  • K29 years ago
    imyambarire yagukoza isoni wa mugani wa dany!
  • Narame gisele9 years ago
    Felicitation kuri Tom name Madam muraberewe cyane .Imana ibafashe muri byose.
  • Kalisa9 years ago
    Hahhahhhahhahahahaahha!!!!! Umuntu wese wanditse ko knowless ijwirye ntakigenda niyicara yitonze, ashyize umutima hamwe, yibwire ati ndi ikigoryi. Kuko murabasazi gusa ntakindi. Igitangaje nuko mubyandika mutaranahageze nyabu. Ngo murebe igitaramo apana ubudode bwubugambo bwuzuyemo amashayari gusa. Twe twahageze nitwe tuzi ibyahabereye. Ntamuntu numwe wigeze aririmba neza nka Butera. Kandi ntamugayo erega abana baba bakoze reka mubatuke. Kina music kabisa ni iyambere . We lv u Butera Wacu!!!!!!! Ngwino Utuzanire na Guma guma dore nigihe cyawe mwana wacu!





Inyarwanda BACKGROUND