Perezida Robert Mugabe umukambwe w’imyaka 90 uyobora igihugu cya Zimbabwe yahuye n’uruva gusenya ubwo yakoraga impanuka akitura hasi imbere y’abaturage be.
Ibi byago, umukambwe Mugabe yahuriye nabyo ku kibuga cy’indege cyampuzamahanga cya Harare muri Zimbabwe ubwo yari amaze kugeza ijambo ku baturage n’abayobozi batandukanye bari baje ku mwakira aho yari akubutse mu gihugu cya Ethiopia mu nama y’abakuru b’ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe aho yanatorewe kuyiyobora.
Umukambwe Robert Mugabe yatsikiye mbere kugwa
Robert Mugabe yaguye apfukamye
Ubwo yamanukaga ava kuri podium(aho yavugiraga ijambo) yaje kunyerera ku ngazi maze arabandabanda yitura hasi abari bamwegereye baramubyutsa.
Abari bamwegereye bamufashije kweguka
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba uyu mukambwe hari icyo yabaye gikomeye.
Twabibutsa ko Robert Mugabe w'imyaka 90 ayobora iki gihugu cya Zimbabwe kuva mu mwaka w'1987.
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO