Kuri iki cyumweru tariki ya 25 Mutarama 2015 ku rusengero rwa EAR Remera habereye igitaramo cyitwa IRIBA TOURS ku nshuro yacyo ya mbere kikaba cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda baririmba indirimbo zihimbaza Imana
Iki gitaramo cyabanjirije ibindi 9 bigize icyobitse Iriba Tours byategiwe na Isange corporation mu rwego rwo kwamamza ubutumwa ku bantu bose binyuze mu ndirimbo ndetse no mu itangazamakuru ryandika.
Igitaramo cyitabiriwe n'umubare utari muto
Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umuyobozi wa Isange corporation Peter Ntigurirwa ari nawe utegura ibi bitaramo, yagize ati” IRIBA TOURS ni gahunda nshya y’ibitaramo icumi bizakorwa muri uyu mwaka wa 2015 bikaba byarateguwe n’umuryango w’ivugabutumwa Isange Corporation ufatanyije n’icapiro rya gikrisito rizwi nka Delta media Design”
Peter Ntigurirwa asobanura ibya Iriba Tours
Yakomeje agira ati “Intego y’ibi bitaramo icumi ,ivuga ‘Ngo mugende mu mahanga yose mwamamaze ubutumwa bwiza kugira ngo muhindurire abantu benshi kuza kuri Yesu Kristo’, ariko tukabikora dukoresheje itangaza makuru ryandika”
Abavugabutumwa batandukanye bari bitabiriye iki gitaramo
Muri iki gitaramo hari hatumiwemo abahanzi bakomeye ba hano mu Rwanda nka Patient Bizimana , Bright Patrick ,Jackie Mugabo,Eddie Mico, Stella, Nelson Mucyo, The soldiers na The worshipers n’abandi benshi
Alain Numa wo muri MTN Rwanda nawe yari yitabirie iki gitaramo
Aline Gahongayire nawe yitabiriye iki gitaramo ndetse aza akikiye n'umwana
Abantu bakozwe ku mutima n'indirimbo zaririmbiwe
Uyu we kwihangana byanze ararira
Patient Bizimana na Bright Patrick nabo bagaragaye bakurikirana uko igitaramo cyagendaga
Peter Ntigurirwa wateguye ibi bitaramo aha yari kumwe na Pasteur Antoine Rutayisire
Umuhanzikazi Ariella
Umuhanzi Bob
Umuhanzikazi Ruth
Stella
Umuhanzikazi Safi
Jackie Mugabo
Bright Patrick
Nelson Mucyo
Eddie Mico
Patient Bizimana
The Soldiers
The Worshipers
Uyu mushinwa yanejejwe n'iki gitaramo anatangaza ko yifuza kugitera inkunga
Iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’abantu benshi bigaragara ko kizagira umusaruro mu kuzamura abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana.
N. Moise
TANGA IGITECYEREZO