Nkuko byari biteganyijwe, kuri uyu mugoroba wo ku cyumweru Taliki ya 21-12-2014 nibwo habaye umuhango wo gutanga ibihembo ku babashije gutsinda mu byiciro bitandukanye mu marushanwa ya Groove awards 2014.
Ibirori bikaba byabereye ku ihema rya Serena Hotel .Aho kwinjira byari 2000 Frw ndetse na 5000 Frw .Ku isaha ya saa cyenda n’igice nibwo abashyushyarugamba Pastor Abby BDP ndetse n’umunyarwenya Ramjane bari bageze kuri stage(Urubyiniro).
Mbere y'uko ibirori bitangira abari aho bibutse Kanyamibwa Patrick. Ku ifoto urabona:Aimble Twahirwa(Wambaye amataratara), Keza umugore wa Kanyamibwa , Kenzo umwana we ndetse na Kevin Mulei
Ibiriro bikaba byafunguwe na Kevin Mulei uhagarariye Vision Bearer yo muri Kenya, iyi akaba ari nayo muterankunga mukuru wa Groove Awards muri rusange. Mu magambo ye akaba yibukije abari aho uko baciwe intege n’urupfu rw’umunyamakuru Partcik Kanyamibwa watabarutse ku italiki 10/09/2014 azize impanuka ya moto , mu gihe aribwo bari batangiye imyiteguro y’iki gikorwa. Mbere y’uko agira ikindi yongeraho, hakaba habanje kunyuzwaho amateka y’ubuzima bwa Patrick Kanyamibwa (Documentary).
Kevin yagize ati” Patrick yari umuntu w’umunyamurava, ukunda akazi, witanga,..ndetse anapfa yari ari mu nshingano z’akazi. Twacitse intege tumaze kumubura “
Kevin Mulei akaba yaboneyeho gusaba abari bateraniye aho ko bafata umwanya bakibuka Patrick Kanyamibwa . Mu gihe yari agifite ijambo yasabye umugore wa Patrick Kanyamibwa, Keza Jeanine ko yatambuka bakamugenera igihembo cy’urwibutso, gishushanya ko bazirikana ibyo Kanyamibwa yabakoreye.Kevin yagize ati” Just to remember what Patrick did for us”
Kevin agenera Keza Jeanine, umugore wa nyakwigendera Patrick igihembo cy'urwibutso
Ibirori bikaba byakomereje mu gutanga igihembo cy’umuhanzi wagize uruhare runini mu guteza imbere umuziki w’indirimbo zaririmbiwe Imana(Outstanding Contirbiutor to industry award) cyegukanywe n’Umuhanzi Uwimana Aime. Iki gihembo cyo kikaba cyari cyihariye kuko kitigeze gishyirwa mu bindi byiciro. Gutoranya uyu muhanzi bikaba byarakozwe n’akanama nkemurampaka(Panel).
Aime Uwimana ashyikirizwa igihembo
Uko abahanzi begukanye ibihembo:
1.Umuhanzi w’umugabo w’umwaka: Iyamuremye Serge
2.Umuhanzikazi w’umukobwa/umugore w’umwaka:Gabby Kamanzi
3.Korali y’umwaka: True Promises
4.Umuhanzi ukizamuka w’umwaka/Itsinda rikizamuka: Anointed Vessels (Group)
5.Indirimbo y’umwaka: Mana urera by True Promises
6.Indirimbo yo kuramya y’umwaka: Amagambo yanjye by Patient Bizimana
7. Umuhanzi/itsinda mu njyana gakondo y’umwaka: Ndabarasa John
8.Indirimbo ya Hip Hop y’umwaka: Kutumvira by Mugisha Dieudonne(MD)
9.Indirimbo y’amashusho y’umwaka: Yego by Roy Olivier
10.Producer w’umwaka w’indirimbo z’amajwi : Leopold
11.Itsinda ribyina ry’umwaka: The Blessings Family
12.Ikiganiro cya gikristo cy’umwaka:Umuhanzi w’icyumweru- Authentic Radio
13.Umunyamakuru wa radio w’umwaka mu biganiro bya Gikristo:Florent Ndutiye-Radio& TV 10
14.Urubuga rwa Internet rwa gikristo rw’umwaka: www.ibyishimo.com
15.Umwanditsi w’indirimbo w’umwaka: Issa Noheri.
16.Best Diaspora : Israel Mbonyi uba mu Buhinde
Ibi gihembo 2 biheruka nabyo bikaba bitarahataniwe. Byatanzwe n’abagize akanama nkemurampaka.
REBA AMAFOTO Y'UKO IBIRORI BYARI BYIFASHE
MC Pastor Abby BDP aha ikaze abitabiriye itabgwa ry'ibihembo rya Groove awards 2014
Ibihembo mbere y'uko bigenerwa ba nyirabyo
Mbere y'uko ibirori bitangira, abari aho bafashe umunota wo kwibuka umunyamakuru Kanyamibwa Patrick witangiye bikomeye Groove Awards
Ku buhanga bw'ibyuma
Imbyino gakondo nazo zisigaye zifashishwa mu kubyinira Imana
Pastor John, Ukuriye akanama nkemurampaka yibutsa abari aho ko Groove awards ibaye ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.
Alain Numa wo muri MTN agenera igihembo itsinda The Blessings
Olivier Roy wegukanye igihembo cya Video y'umwaka
Ndabarasa John yishimira igihembo yegukanye cy'umuhanzi w'indirimbo za gakando
Florent Ndutiye, umunyamakuru kuri Radio na TV 10 nyuma yo kwegukana igihembo yashyikirijwe na Judo wo muri Positive Production
Besalel Choir. Nubwo nta gihembo begukanye ariko indirimbo zabo zafashije abantu cyane
Nubwo Aline Gahongayire atabashije kuboneka, Tonzi na Gabby bagize itsinda The Sisters bahimbaje Imana biratinda
Abashyushyarugamba Ramjane na BDP banyuzagamo bagashyiramo urwenya
Ubwo bamaraga kwegukana igihembo cya kabiri, uku niko abagize True Promises Choir bahimbaje Imana
Ubwo yahamagarwa nk'umukobwa witwaye neza muri uyu mwaka, Gabby Kamanzi, kwiyumanganya byamunaniye arizwa n'ibyishimo yari afite
Patient Bizimana ubwo yari amaze kwegukana igihembo cy'indirimbo yo kuramya y'umwaka, yagize ati " Iki gihembo ni Yesu ugikwiriye , uwamunyereka nkakimuha"
Umuhanzi Bahati, umwe mu bahataniraga igihembo cy'umuhanzi ukizamuka yari yazanye n'umukunzi we
Makuza Lauren wari uhagarariye Minisiteri y'umuco na siporo niwe watanze igihembo cy'umuhanzi w'umugabo witwaye neza uyu mwaka
Serge Iyamuremye niwe wabaye umuhanzi w'umwaka
Abahanzi bose begukanye ibihembo
Abahanzi bose begukanye ibihembo bahawe telefoni zigezweho (Smart Phones) zo mu bwoko bwa Samusang Glaxy. By'umwihariko Serge Iyamuremye(Umuhanzi w'umwaka) ndetse na Gabby Kamanzi(Umuhanzikazi witwaye neza) bakazategurirwa igitaramo bazahuriramo bombi. Ibizakenerwa byose mu itegurwa cy'icyo gitaramo bikazategurwa na Groove awards ndetse n'abafatanyabikorwa bayo.
Nubwo ibirori byagenze neza ndetse hagakosorwa bimwe ugereranyije n'amakosa yari yabayeho umwaka ushize, nta byera ngo de. Hari ibihembo bitavuzweho rumwe na benshi mubari bitabiriye ibi birori, kuburyo hari n'abahanzi batishimiye uko ibihembo bimwe na bimwe byatanzwe. Nkuko umunyamakuru aba ari ijisho rya rubanda, turi kubategurira izindi nkuru ku bitagenze neza mu itangwa ry'ibihembo bya Groove awards 2014, tukazazibagezaho mu minsi ya vuba.
Photo: Jean Chris Kitoko
R.Christophe
TANGA IGITECYEREZO