Umwaka wa 2014 ugenda ugana ku musozo, waranzwe n’ibirori by’imihango y’ubukwe byinshi, by’umwihariko ku bantu b’ibyamamare bakaba baragaragayemo benshi muri bo bakoze ubukwe batangira imiryango yabo mishya hamwe n’abo bari bamaze igihe bikundanira.
Inyarwanda.com yongeye kubakusanyiriza ubukwe bw’ibyamamare bwabaye muri uyu mwaka ndetse n’amafoto y’uko byari byifashe mu birori by’ubukwe bwabo, muri ibi byamamare bitandukanye hakaba hagaragaramo umubare munini w’abanyamakuru babashije kubaka ingo muri uyu mwaka.
1. Dj Pius na Ange Umulisa
Kuwa Gatandatu tariki ya 08 Werurwe 2014 nibwo Rukabuza Pius uzwi cyane nka Dj Pius; umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Two4real yasezeranye n'umukunzi we Umulisa Ange nawe umenyerewe mu biganiro by'imyidagaduro ndetse n'ibyamamaza kuri za televiziyo, bakaba baremeranyije kubana akaramata. Ibirori by’ubukwe bwabo byari bibereye ijisho, imihango yo gusaba no gukwa, gusezerana mu rukiko no gusezerana imbere y’Imana byose bikaba byarabereye rimwe.
2. Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys na Gahima Chantal
Umunyamakuru Rukizangabo Shami Aloys wamenyekanye cyane mu biganiro by’umuco n’igitaramo kuri Radiyo Salus akaza gukomereza aka kazi kuri Radiyo y’igihugu, yambikanye impeta n'umukunzi we Gahima Uwimana Chantal bari bamaranye imyaka ine bakundana, ibirori by'ubukwe bwabo bikaba byarabaye ku itariki 26 Nyakanga 2014.
Rukizangabo Shami Aloys yambikanye impeta n'umukunzi we Gahima Chantal
Ubu Rukizangabo Shami Aloys ni umugabo wa Gahima Uwimana Chantal
3. Umunyamakuru Kim Kizito na Umugwaneza Liliane
Kuwa Gatandatu tariki ya 26 Nyakanga 2014, nibwo ubukwe bw’umunyamakuru akaba n’umuhanzi Safari Kim Kizito n’umukunzi we Umugwaneza Joie Liliane bwatashye, mu birori byari bibereye ijisho bakaba barabashije gusezerana imbere y’Imana, maze urugo rushya rwakira abari baje kwifatanya nabo mu busitani bwa Croix rouge ku Kacyiru mu mujyi wa Kigali.
Ni nyuma y’uko tariki ya 29 Gicurasi 2014 bari basezeranye imbere y’amategeko ya Repubulika y’u Rwanda naho tariki ya 19 Nyakanga akaba aribwo habaye imihango yo gusaba no gukwa yabereye ku Gisozi.
Safari Kim Kizito n'umukunzi we bagaragaje ibyishimo byinshi ku munsi w'ubukwe bwabo
4. Miss Shanel na Guillaume Favier
Nirere Ruth uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Miss Shanel yambikanye impeta n’Umufaransa Guillaume Favier kuwa Gatandatu tariki 2 Kanama 2014. Imihango ya mbere y’ubukwe bwa Miss Shanel na Guillaume Favier yabereye mu mujyi wa Paris mu Bufaransa aho basezeranye bakanambikana impeta, hanyuma kuwa Gatandatu tariki 25 Ukwakira 2014 hakorwa imihango yo gusaba no gukwa uyu muhanzikazi yabereye iwabo ku ivuko i Masaka mu karere ka Kicukiro.
Miss Shanel na Guillaume Favier bambikanye impeta mu bukwe bwabereye mu Bufaransa
Nyuma yo kwambikana impeta bakoreye imihango yo gusaba no gukwa mu Rwanda
5. Yvonne wo mu ikinamico urunana na Henri Jado Uwihanganye
Mukasekuru Pacifique wamamaye cyane mu ikinamico urunana ku izina rya Yvonne, tariki 16 Kamana 2014 yasezeranye kubana akaramata na Henri Jado Uwihanganye; uyu akaba yaramenyekanye cyane nk’umunyamakuru mu biganiro by’imyidagaduro kuri Radio Salus nyuma aza no kujya kuri Radio 10 ari naho yavuye ajya kwiga ibijyanye n’ubwubatsi kugeza ubu akaba ari byo akora. Henri Jado Uwihanganye yabanje gusaba no gukwa Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana Imbere y'Imana, Henri Jado na Pacifique bemeye kuzabana akaramata.
Aha bari mu mihango yo gusaba no gukwa
Basezeranye kuzibanira akaramata
Henri Jado Uwihanganye na Pacifique uzwi nka Yvonne mu ikinamico Urunana bagize ubukwe bwarimo udushya twinshi
6. Ben Kayiranga na Uwizeye Josephine (Fifi)
Umuhanzi Ben Kayiranga, ku itariki 27 Kanama 2014 yasabye ndetse anakwa Uwizeye Josephine bakunze kwita Fifi, mu birori by’igitangaza byaranzwe n’udushya twinshi dutandukanye uyu mugabo akaba yararenzwe n’ibyishimo maze amarira ashoka ku maso, ibintu byakomeje kugarukwaho n’abantu benshi bemeza ko Ben Kayiranga akunda umukunzi we cyane.
Ibi byabaye nyuma y’aho ku itariki 18 Nyakanga bari basezeranye imbere y’amategeko, hanyuma bombi bahita bajyana mu Bufaransa ari naho Ben Kayiranga asanzwe aba ndetse n’uyu mugore we akaba yaramaze kubona ibyangombwa bimwemerera kuba umuturage w’u Bufaransa ubu bakaba bamaze amezi bibera kuri uyu mugabane w’u Burayi.
7. Producer Nicolas na Ineza Melisa
Ku cyumweru tariki 24 Kanama 2014 nibwo Producer Nicolas wamenyekanye cyane kubera akazi akora ko gutunganyiriza abahanzi indirimbo, yasezeranye n’umukunzi we Ineza Melisa mu birori by’akataraboneka byaranzwe n’imyidagaduro nyuma yo gusezerana imbere y’Imana, imihango yabereye i Kibagabaga mu mujyi wa Kigali.
Procer Nicolas n'umukunzi we Melisa beretse ibirori ababyeyi
Urugo rushya rwaranasengewe
Nicolas na Melisa basezeranye kubana akaramata
Mu mpano bahawe harimo na Bibiliya
Nyuma y’imihango yo gusezeranya aba bombi, abageni bataramiwe n’abahanzi batandukanye basanzwe ari inshuti za Nicolas bari batashye ubu bukwe barimo King James, Tom Close, Christopher, Patient Bizimana, Uwimana Aimee,Eric Mucyo n’abandi benshi.
Tom Close yaririmbiye abageni
Uncle Austin aririmbira abageni
Eric Mucyo nawe yaririmbiye abageni
Umuhanzi Christopher nawe yaririmbiye Nicolas na Melisa
Umuhanzi Patient Bizimana aririmbira abageni
Jules Sentore, Khizz, producer David na Peace nabo bari bitabiriye ubu bukwe baje gushyigikira mugenzi wabo
Gabby Kamanzi nawe yari yabutashye
8. Umuhanzikazi Rebecca Diane Nkusi na Edmond Nahimana
Ku Cyumweru tariki ya 7 Nzeri 2014 nibwo umuhanzikazi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana akaba n’umwanditsi w’ibitabo Rebecca Diane Nkusi yambikanye impeta y’urudashira na Edmond Nahimana bari bamaze igihe bakundana, bakaba barasezeranye kuzabana akaramata mu byiza n’ibibi nk’umugore n’umugabo.
Ubu bukwe bwitabiriwe n’abantu batandukanye barimo abavugabutumwa, abahanzi, abayobozi mu nzego zinyuranye ndetse n’abanyamakuru, bwabimburiwe no gusezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa Restoration i Remera mu mujyi wa Kigali ku gicamunsi cyo kuri uwo munsi, maze imbere y’imbaga y’inshuti n’abavandimwe aba bombi bemera kuzabana akaramata bagafatanya byose babifashijwemo n’Imana.
9. Umukinnyi wa filime Niragire Marie France na Murwanashyaka Nehema Nelson
Kuwa Gatandatu tariki 6 Ukuboza wari umunsi w’ibyishimo ku nshuti, abavandimwe n’umuryango w’umukinnyi w’amafilime Marie France Niragire wambikanye impeta y’urudashira n’umukunzi we Nelson Nehema Murwanashyaka basezeranye imbere y’Imana kuri iyo tariki nyuma y’uko ku itariki 30 Ugushyingo 2014 hari habaye imihango yo gusaba no gukwa uyu mukinnyi wa filime, imihango yabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
10. Umunyamakuru Muramira Regis na Teta Solange
Kuwa Gatandatu tariki 13 Ukuboza 2014, umunyamakuru w’ imikino Muramira Francois Regis wamenyekanye cyane kuri City Radio, Radio One na Yego TV akorera kugeza ubu, yambikanye impeta y’ urudashira na Teta Solange bari bamaranye igihe kitari gito bakundana.
Imihango yo gusaba no gukwa yabereye Kacyiru hanyuma amaze kwemererwa umugeni, Muramira Regis n’uyu mufashe we Teta Solange bahita berekeza kuri paruwasi ya Mutagatifu Michel ari naho basezeraniye imbere y’ Imana kuzabana akaramata.
Mu mihango yo gusaba no gukwa yabereye Kacyiru mu mujyi wa Kigali
Nyuma yo gusezerana imbere y’ Imana abageni n’ abari babagaragiye bazengurutse mu mujyi berekeza aho biyakiriye mu murenge wa Gatsata mu mujyi wa Kigali, aho bagiriye ibihe byiza n’ imiryango, inshuti n’ abavandimwe bari baje kwifatanya nabo muri ibi birori by’ imboneka rimwe mu buzima bwabo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO