Mu gihe kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Ukuboza 2014 hirya no hino muri kaminuza zo mu Rwanda habaye umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri barangije amasomo yabo y’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza, Safi Madiba wo muri Urban Boys nawe yashyikirijwe iye mpamyabumenyi.
Nyuma y’igihe gito amuritse igitabo yanditse, mu muhango wabereye ku kibuga cy’umupira(stade) cya kaminuza yigenga ya Kigali(ULK) Safi Madiba na bagenzi be bashyikirijwe ku mugaragaro impamyabumenyi zihamya ko barangije amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza.
Safi Madiba yari yabukereye
Safi Madiba mu mwambaro w'abarangije kaminuza. Uyu musore akaba arangije mu ishami ry'Icungamutungo
Safi Madiba yishimiye kuba arangije amasomo ye ya kaminuza
Usibye Safi wo muri Urban Boys, mu bindi byamamare nyarwanda byahawe izi mpamyabumenyi harimo Miss Marlene Umutoniwase nawe yashyikirijwe impamyabumenyi aho kuri uyu munsi ari buhite yuriria indege imwerekeza mu gihugu cya Afurika y’epfo aho agiye guhagararira u Rwanda mu marushanwa ya Miss Heritage international.
Miss Marlene Umutoniwase nawe yahawe impamyabumenyi y'icyiciro cya mbere cya kaminuza
Miss Marlene arava muri ibi birori yerekeza mu gihugu cya Afurika y'epfo aho agiye guhagararira u Rwanda muri Miss Heritage international
Byari ibyishimo kuri Marlene na bagenzi be barangizanyije kaminuza
Dukomeje gushyiramo andi mafoto ndetse tunagerageza kuvugisha aba barangije kugira ngo bagire icyo babivugaho....
Robert N Musafiri
TANGA IGITECYEREZO