Kigali

Benshi bakomeje gutangazwa n'ifoto igaragaza ikipe y'Abaminisitiri itozwa na Perezida Kagame

Yanditswe na: Editor
Taliki:12/12/2014 11:09
12


Mu minsi micye ishize, hasohotse ifoto iriho ikipe y’umupira w’amaguru igizwe n’abayobozi bakuru b’igihugu aho abakinnyi ari abaminisitiri naho umutoza akaba Perezida wa Repubulika Paul Kagame, benshi bakaba barasetse abandi baratangara, nyamara iyi si ifoto bafotowe ahubwo ni iyatunganyijwe n’umuhanga mu by’ikoranabuhanga.



Iyi foto yakomeje guhererekanywa n’abantu batandukanye barimo n’abayobozi bakuru binyuze ku mbuga nkoranyambaga, ubu imaze kugera ku bantu benshi bayihererekanya bifashishije Whatsapp. Inyarwanda.com ikaba yashatse kumenya byinshi kuri iyi foto n’inkomoko yayo maze tuza gusanga yarakozwe na Alphonse Kirimobenecyo, uyu akaba ari umugabo ukuze ufite abana batatu, akaba ari umuhanzi w’umunyabugeni wanabyize hanze y’igihugu mu myaka yashize, dore ko yarangije icyiciro cya gatatu (Masters) mu Burusiya mu mwaka w’1990 kandi akaba ari mu banyarwanda  batunze mudasobwa bwa mbere kuko yayitunze mu mwaka w’1986.

Kirimobenecyo Alphonse

Kirimobenecyo Alphonse

Uyu mugabo kandi niwe wakoze inyigoshusho (Design) y’ibendera ndetse n’iy’ikirangantego cy’igihugu cy’u Rwanda bikoreshwa ubu, ibihangano bye bikaba byaratsinze ibindi byinshi mu marushanwa yari arimo n’abanyamahanga benshi batandukanye biza kugaragara ko inyigoshusho y’ibendera n’iy’ikirangantego yari yakoze biruta iby’abandi bose bahatanaga ndetse aranabihemberwa. Uretse n’ibi birango bikomeye by’igihugu cy’u Rwanda, Alphonse Kirimobenecyo akaba ajya akora ibirango n’ibishushanyo bikoreshwa ahantu henshi mu Rwanda.

Uyu mugabo avuga ko iyi foto yakoze itakozwe mu buryo bwo gukina cyangwa gusetsa gusa, ahubwo ko isobanuye byinshi kandi buri mukinnyi wese uriho akaba agaragara bitewe n’umwanya akinaho mu mirimo ya Leta, ndetse kuba yarabagaragaje nk’abasore nabyo bikaba bifite igisobanuro kuko n’ubwo ari bakuru ari bo bagaragaza imbaraga n’umuhate kandi bakaryama amasaha macye ashoboka mu gihe abakiri bato benshi baryama amasaha asaga umunani.

Kirimobenecyo Alphonse yifashishije iyo foto ashima ibyakozwe n'abayobozi

Kirimobenecyo Alphonse yifashishije iyo foto ashima ibyakozwe n'abayobozi 

Iyo foto ikimara gukorwa, uwa mbere wayihawe ni Minisitiri w’umuco na Siporo Joseph Habineza. Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com, n’ibitwenge byinshi akaba yasobanuye uko yabonye iyi foto ndetse n’uko yamushimishije. Aha yagize ati:  “Yaransekeje cyane, burya abantu ntabwo bagomba kubaho toujours bari trop serieux, hari igihe abantu baba bagomba guseka, iyo usetse biba ari ibintu byiza, nicyo abahanzi baberaho nyine ni ugushimisha abantu, byaranshimishije kandi byaransekeje cyane”.

Minisitiri wa Siporo n'Umuco yasekejwe cyane n'ifoto yakozwe na Kirimobenecyo Alphonse

Minisitiri wa Siporo n'Umuco yasekejwe cyane n'ifoto yakozwe na Kirimobenecyo Alphonse

Ku bijyanye n’uko iyi foto yakozwe ku bayobozi bakuru b’igihugu, Minisitiri Ambasaderi Joseph Habineza asanga nta kibazo kibirimo kandi ko atari mu Rwanda bikorwa gusa. Aha aragira ati: “Biterwa n’ukuntu umuntu abifata ariko uko ubibona nta kibi kirimo, uzajye ureba no mu bindi bihugu byose bene biriya barabikora; ugasanga bafashe umuntu bamushushanya afite utuguru dutoya, bakamuha igihimba kinini cyangwa umutwe munini, barabikora bibaho ahantu hose. Njye numvise nta kibazo binteye kandi nabonye ari ibintu bisekeje, njye yabanje kuyimpa nta n’undi muntu urayibona, ninjye wayibonye bwa mbere, ndareba ndaseka… Icyangombwa ni ukudatandukira ngo ube watukana cyangwa ikindi kibi, naho gutebya cyangwa gusetsa, no mu muco wa kera rwose n’umwami barabikoraga, nta  hantu bitaba”.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dede10 years ago
    hahahahahahha oh god ndanezerewe
  • Justin10 years ago
    Obama Numwe mubasifuzi... Hahaha
  • che10 years ago
    nibura nasetse.
  • claude10 years ago
    Ni umuhanga kbs!
  • 10 years ago
    Kagame. komeza utsinde
  • 10 years ago
    Kagame. komeza utsinde
  • David10 years ago
    Kirimobenecyo ninawe wahimbye indirimbo yubahiriza igihugu, ariko bavugaga ko yayihimbye afunze niba baramufunguye cg a kiri mugihome simbizi, gusa Imana ikomeze ubwenge bwe.
  • David10 years ago
    Kirimobenecyo ninawe wahimbye indirimbo yubahiriza igihugu, ariko bavugaga ko yayihimbye afunze niba baramufunguye cg a kiri mugihome simbizi, gusa Imana ikomeze ubwenge bwe.
  • 10 years ago
    rwose nkuko prezident ayoboye i team ye ninako azakomeza kuyobora rwandan people
  • ngabo joseph10 years ago
    rwose nkuko prezident ayoboye i team ye ninako azakomeza kuyobora rwandan people
  • Nzuli10 years ago
    Iriya stade ntabwo namenye iyariyo!
  • Ntakirutimana jack10 years ago
    nago twasobantukiwene muzojyere



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND