Kigali

Bwa mbere hakozwe Virusi zishyirwa muri mudasobwa: Bimwe mu byaranze iyi tariki mu mateka

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:19/01/2025 8:29
0


Tariki 19 ni umunsi wa 19 mu minsi igize umwaka usigaje iminsi 346 uyu mwaka ukagera ku musozo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’Isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1949: Cuba yemeye Israel nk’ikindi gihugu cyigenga.

1960: U Buyapani bwagiranye amasezerano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ajyanye n’ubufatanye mu birebana no gucunga umutekano.

1975: Umutingito ukomeye wibasiye u Buhinde by’umwihariko agace ka Himachal Pradesh.

1978: Imodoka ya nyuma yo mu bwoko bwa Volkswagen Beetle yakorewe mu Budage nibwo yashyizwe ku isoko. Iyi yari imodoka ya nyuma yakorewe ku ruganda rw’ahitwa Emden. Mu 2003 nibwo hasubukuwe ikorwa ry’izi modoka muri Amerika y’Amajyepfo.

1983: Uruganda rwa Apple Inc. rwatangaje ku mugaragaro ishyirwa ku isoko rya Apple Lisa, mudasobwa ikoreshwa n’umuntu ku giti cye ndetse ifite n’igikoresho bita ‘souris.’

1986: Ku nshuro ya mbere hakozwe virusi zishyirwa muri za mudasobwa. Iyi virusi yakozwe n’abavandimwe bazwi nka Farooq Alvi bose baturuka gihugu cya Pakistan ahitwa Lahore.

1993: Leta ya Czech ndeste na Repubulika ya Slovakia byinjiye mu Muryango w’Abibumbye.

1997: Nyuma y’imyaka 30 Yasser Arafat yasubiye i Hebron aza kwifatanya n’abandi kwishimira Umujyi wa West Bank igihugu cya Israel cyari kimaze gutanga.

Bamwe mu bavutse uyu munsi:

1946: Dolly Parton, ikirangirire mu gucuranga no kuririmba indirimbo mu njyana ya country.

1977: Lauren Etame Mayer, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Cameroun.

1984: Jimmy Kebe, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Mali.

Bamwe mu bitabye Imana uyu munsi:

2000: Bettino Craxi, wigize kuba Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani.

2006: Aoun Al-Sharif Qasim, umwanditsi ukomoka muri Sudani.

 





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND