RFL
Kigali

Abakinnyi 10 mu mikino itandukanye bagiye bakora ibyaha ndengakamere bagakatirwa igifungo kirekire

Yanditswe na: Alphonse Mukundabantu
Taliki:19/11/2014 11:24
1


Byagiye bigagara ko amafaranga menshi no kutabasha gucunga neza ubustar ari kimwe mu mbarutso yagiye ituma amakinnyi bakomeye bo mu mikino itandukanye bagiye bagwa muri uwo mutego bagakora ibyaha ndengakamere ndetse bagakatirwa igifungo kirenze



Uru tutonde rugaragaraho bamwe mu bakinnyi bagiye babaho mu mateka y’ isi kandi mu mikino itandukanye ariko bagiye bakora ibyaha ndengakamere ndetse bikabaviramo igifungo kirenze nko gufungwa ubuzima bwose no gufungwa imyaka iri hejuru ya 200

10. Oscar Pistorius

OSCAR

Oscar Pistorius ni umwe mu bakinnyi bamamaye cyane ukomoka mu gihugu cya Afurika Y’ Epfo ahanini bitewe no kuba afite ubushobozi bwo kwiruka kimwe n’ abantu bazima kandi we abana n’ ubumuga. Ubwo yari afite imyaka 11 nibwo yamugaye amaguru ye yombi

Tariki ya 14/2/2013 i Pretoria mu rugo rwe nibwo Oscar Pistorious yarashe uwari umukunzi we Reeva Steenkamp maze ahita ashiramo umwuka. Pistorous yahise atabwa muri yombi ashinjwa kwica umukunzi we abigambiriye n’ ubwo we yireguraga avuga ko yikanze ko ari umujura awri wamwinjiranye, ibi byaje kumuviramo guhamwa n’ icyaha ndetse akatirwa imyaka 5 y’ igifungo

9. Brian McGhee

BRIAN

Brian yatawe muri yombi azira guhondagura mpaka yivuganye uwari umukunzi we Bianca McGaughey maze aza gukatirwa gufungirwa muri gereza ya Hillsborough County

8. Lawrence Phillips

lawrence

Lawrence Philips ni umwe mu bakinnyi b’ umupira w’ amaguru bagiye bitwara neza mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika ndetse na Canada akaba yaranakinnye no mu ikipe ya Miami Dolphins

Yaje kugirana amakimbirane n’ insoresore 3 i Los Angeles muri California ku itariki ya  21/8/ 2005 maze ahita yatsa imodoka ye arabagonga abigambiriye. Nyuma yaje gukatirwa n’ urukiko igihano cy’ imyaka 10 y’ igifungo mu 2008. N’ ubwoyari akiri mu gihano cyambere yaje kwadukira umukobwa bahoze bakundana maze armuhohotera yongera guhita akatirwa imyaka 25 ari  mu gihome

7. Clifford Etienne

clifford

Etienne  Clifford yamamaye nk’ umukinnyi wo mu mukino w’ iteramakofe muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika aho yari yaranahawe akazina ka The Black Rhino.

Ku itariki ya 11/8/2005, Etienne yatawe muri yombi ashinjwa kuaba yaribije imbunda umucuruzi wo gace k’ iwabo si ibyo gusa kuko yanashinjwaga kwiba imodoka yari itwaye umugore n’ abana be hanyuma akanica umupolisi akoresheje imbunda ibyaha byakorewe mu gace ka Baton Rouge ko muri  Louisiana

Yaje guhamwa n’ ibayaha byose yaregwaga ndetse urukiko rumukatira igifungo cy’ imyaka 150 yose hanyuma kiza kudohorwa bamukaitira imyaka 105 ni ukuvuga ko bamukuriyeho 45 yose

6. Craig Titus

craig

Titus yafashwe afite ibiyobyabwenge maze akatirwa gufungwa amezi 16, yongera gufungwa amezi 21. Nyuima Titus n’ umufasha we Kelly Ryan baje gutabwa muri yombi bazira kwivugana uwari umukozi wabo Melissa James mu Ukuboza, 2005 byaje kubaviramo gukatirwa igifungo kigera ku myaka 55 muri gereza

5. Esteban De Jesus

JESUS

Esteban yamamaye cyane mu mukino w’ iteramakofe aho yakinaga mu kiciro cy’ abafite ibiro bike. Afite agahigo ko kuba yarakinnye imikino 62 agatsindamo 57 yose harimo knockout 32

Yakatiwe igifungo cya burundu ashinjwa umwana w’ imyaka 17 y’ amavuko biturutse ku makimbirane bari bamaze kugirana. Ageze muri gereza yakomeje gukina ndetse akanitwara neza aho yabaye umugororwa witwaye neza inshuro 3 mu 1989

Ubwo yari afite imyaka 37 ,Esteban De Jesus yaje guhabwa imababazi na guverineri Rafael Hernández Colón ku mpamvu z’ uburwayi bukomeye yagize bwaterwaga no kuba yari yaranduye virusi itera Sida

4. Tony Ayala Jr

tony

Ayala yari umunyamerika wamenyekanye cyane mu mukino w’ iteramakofe aho yakinaga mu kiciro cy’ abafite ibiro bike. Ku myaka 19 y’ amavuko, Ayala yaje kujya mu rugo rw’ umuturanyi we wari umwarimu maze amufata ku ngufu aramusambanya bikomeye ku itariki ya 1/1/1983 byaje kumuviramo gukatirwa igifungo cy’ imyaka 35 mu buroko

Mu 1999 yaje kurekurwa yarashwe ku rutugu n’ umugore wari utuye muri ako gace ubwo yamwinjiranaga mu nzu ye ashaka kumusambanya ahita asubizwa muri gereza kugirango bamugerageze igihe gito

Nyuma yo kongera kurekurwa, mu 2004, Tony Ayala Jr yongeye kufatwa atwaye imodoka nta ruhushya afite kandi anagendera ku muvuduko ukabije ndetse anafite ikiyobyabwenge heroin na filimi z’ urukozasoni mu modoka, ibi byose byaramuhamye yongera gukatirwa igifungo cy’ imyaka 10 muri gereza

3. Rae Carruth

RAE

Byaje kuvumburwa ko Rae Carruth yagize uruhare mu iyicwa rya Cherica Adams warashwe na Van Brett Watkins Sr. hafi y’ urugo rwa  Carruth ahitwa Charlotte mu majyaruguru ya Carolina ku itariki ya  16/11/ 1999.

Iperereza ryasanze Cherica Adams wari utwite inda y’ amezi 8 yatewe na Rae Carruth, yari yaranze gukuramo iyo nda nk’ uko uyu mugabo yari yabimusabye maze ahitamo guha amafaranga Van Brett Watkins Sr. ngo amwivugane ari nako byaje kugenda, ibi byatumye Rae Carruth akatirwa gufungwa imyaka 18

2. O.J. Simpson

O

O.J. “The Juice” Simpson ni umwe mu bakinnyi b’ umupira w’ amaguru beza babayeho mu myaka ya 1973. Uyu mugabo yatawe muri yombi tariki ya 12/6/1994 azira kwivugana Nicole Brown n’ inshuti ye Ronald Goldman. Urubanza rwe rwaje gufatwa n’ urubanza rw’ ikinyejana dore ko abantu basaga miliyoni 100 ku isi hose bakurikiranye isomwa ry’ uru rubanza. Yaje gukatirwa igifungo cy’ imyaka 33

1. Keith Wright

keith

Keith  yari umukinyi w’ umupira w’ amaguru muri Leta Zunze Ubumwe z’ Amerika. Uyu mugabo yahamwe n’ ibyaha byo gufata ku ngufu ahanishwa gufungwa imayaka 114, yongera kandi guhamwa n’ ibyaha byo kwibisha intwaro ku kigero ndengakamere no guhohotera abana ahanisha igifungo cy’ indi  imyaka 120. Bivuze ko yagomabaga kuzamara imyaka 234 yibera muri gereza






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Lizinde9 years ago
    Aba bantu nta kuntu batakwica abandi . ubabaje cyane ni Oscar.





Inyarwanda BACKGROUND