Nyuma y’amezi icyenda Harmonize [Rajab Abdul Kahali] ari mu rukundo na Poshy Queen w'imiterere irangaza benshi ku mbuga nkoranyambaga, biravugwa ko aba bombi bamaze gutandukana ndetse buri wese ahagarika gukurikirana undi kuri Instagram.
Mu mpera z’umwaka ushize,
Harmonize yari mu rukundo n’umunyarwandakazi Yolo The Queen aho yamutakagizaga
avuga ko ari we mukobwa w’inzozi ze ndetse uhaza kwifuza kwe.
Mu ntangiriro z’umwaka wa
2024, Harmonize yatunguranye yemeza ko yamaze gutandukana na Yolo The Queen
ahishura ko urukundo ruryoshye hagati ye n’umushabitsi ufite inkomoko mu Rwanda
ari we Poshy Queen.
Urukundo rw’aba bombi
rwakomeje kuryoha bigera ubwo Harmonize atangaje ku mugaragaro ko Poshy Queen
ari we umuhagije atazongera kwiruka mu bintu by’abagore ahubwo afite gahunda yo
gukora ubukwe mbere y’uko uyu mwaka urangira.
Muri iki gihe bamaze
bakundana, Harmonize yatewe amabuye kenshi kubera uyu mukunzi we ariko akajya
yihagararaho muri ibyo byose yanengwagaho n’abafana be. Mu byo yanenzwe
bifitanye isano na Poshy Queen, harimo kujya gusengera mu bakirisitu kandi ari
umuyisilamu, kwica igisibo,…
Mu mezi abiri ashize
kandi, Harmonize yagize Poshy Queen CEO w’ibikorwa bye byinshi nkuko byigeze
kugenda ubwo yari ahararanye na Kajala Frida bakaza gutandukana bigatuma
Harmonize ahomba amafaranga menshi kubwe.
Kugeza magingo aya,
Harmonize na Poshy Queen ntabwo bagikurikirana kuri Instagram ndetse n’amakuru
aturuka muri Tanzania yemeza ko batakiri kumwe ukundi.
Ibya Poshy Queen na Harmonize si shyashya
Amashusho yafashwe muri Mutarama ya Poshy Queen na Harmonize bari mu bwato ni yo yatumye abantu bamenya ko urukundo ruryoshye
Muri Gashyantare Poshy Queen yari yateye imitoma Harmonize avuga ko azahora ashimishwa n'uko ari umugabo we
Harmonize ubu nta mukunzi afite nyuma yo kwigera abarenga 5 mu myaka 5 ishize
TANGA IGITECYEREZO