RFL
Kigali

Inzobere Dr. Menelas Nkeshimana yagaragaje iturufu yafasha u Rwanda guhashya Marburg

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:9/10/2024 17:06
0


Dr. Menelas Nkeshimana uri mu itsinda ry'Abaganga bavura abarwayi ba Marburg, yagaragarije Abanyarwanda ibyabafasha guhashya indwara ya Marburg imaze gutwara ubuzima bw'abaturarwanda 13 barimo umwe yahitanye Ejo kuwa Kabiri.



Imibare mishya yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, igaragaza ko kugeza ubu hamaze kugaragara abantu 58 banduye Marburg, barimo babiri bagaragaye kuri uyu munsi, aho hamaze gufatwa ibipimo 2 655 birimo 268 byafashwe kuri uyu wa Kabiri.

Ni mu gihe abari kuvurwa ari 33, kuko 13 bamaze kubura ubuzima bazize iyi ndwara, barimo umwe yahitanye Ejo kuwa Kabiri. Naho abamaze gukira iyi ndwara ya Marburg, bose hamwe ni 12, barimo bane (4) bayikize kuri uyu wa Kabiri.

Dr. Menelas ni Inzobere mu buvuzi buhabwa indembe akaba n'umwe mu itsinda ry'Abaganga bavura abarwayi ba Marburg. Ni Umuyobozi ushinzwe imyigishirize no guteza imbere abakozi bo mu rwego rw’Ubuzima (Health Workforce Department).

Kuri uyu wa Gatatu tariki 09 Ukwakira, uyu muganga w'inzobere akaba n'umuyobozi, yagaragaje ibyiza byo gufata urukingo rwa Marburg anavuga ko iturufu yafasha Abanyarwanda guhashya iyi ndwara ihagayikishije Isi by'umwihariko igihugu cy'u Rwanda.

Mu butumwa yandise kuri X, yagaragaje ko nawe yamaze guhabwa uru rukingo. Ati: "Urukingo rwa Marburg twahawe ruzatwongerera ubudahangarwa bityo turusheho kwita ku bafite iyi virusi no kubaha ubuvuzi nta mpungenge z'uko twakwanduzwa nabo. Iyi ni intambwe ishimishije. #DutsindeMarburg".

Dr. Menelas Nkeshimana yavuze kandi ko "twishimiye cyane ko twagize amahirwe yo kubona inkingo, uyu munsi nanjye nakingiwe kandi nabyishimiye kuko bitwongereye ubudahangarwa twari dufite mu kuvura abarwayi". Yavuze ko impungenge zo kwandura iyi ndwara zagiye hasi cyane bishoboka.

Yasabye abanyarwanda gukaraba intoki bakoresheje amazi meza n'isabune no kwirinda gukora ku muntu ufite ibimenyetso nk'uko 'twabibwiwe na Minisiteri y'Ubuzima'. Yongeyeho ati "Kandi wihutire gushaka ubutabazi bw'ibanze 114".

Mu gihe u Rwanda rukomeje ibikorwa byo gukingira Icyorezo cya Marburg, ruhereye ku bakozi bo kwa muganga, Dr Nkeshimana yishimiye guhabwa urukingo rwiyongera ku zindi ngamba zo kwirinda kwandura virusi ya Marburg mu gihe avura abayifite kuko ruzatuma akomeza akazi ke nta mpungenge zo kwandura.

Yasabye Abanyarwanda gusenyera umugozi umwe mu kwirinda no kurwanya Marburg, avuga ko nibabikora gutyo nta kabuza bazahashya iyi ndwara. Ati "Twese hamwe nitubikorera hamwe tuzabasha kwirinda iyi ndwara, twese tubashe kubaho ubuzima bwiza nk'uko tubyifuza".

Kuwa Kabiri w'iki Cyumweru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuzima, Dr Yvan Butera; Umuyobizi w'Ikigo Gishinzwe gutanga amaraso muri RBC, Dr Muyombo Thomas [Tom Close] bari mu bakingiwe hamwe n'abakora mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Minisiteri y’Ubuzima iributsa ko igikorwa cyo gukingira iyi ndwara cyatangiye, aho cyatangiriye ku baganga n’abandi bakozi bari ku ruhembe mu buvuzi. Dr. Yvan Butera aherutse kuvuga ko urukingo rwa Marburg rwatangiye gukoreshwa muri 2018 muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Uru rukingo rutangwa ari doze imwe, nyuma y’iminsi itatu umuntu aruhawe rutangira kurema ubudahangawa bw’umubiri buba buri kuri 70%, naho nyuma y’icyumweru bukaba bwageze ku budahangarwa bwa 95%.


Dr. Nkeshimana ni umwe mu bamaze guhabwa urukingo rwa Marburg


Dr. Menelas Nkeshimana yatangaje inyungu ziri mu gufata urukingo rwa Marburg






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND