Bamwe mu bahanzikazi bagezweho muri Afurika no hanze yayo, Ayra Starr na Tayla bari mu bahataniye ibihembo bya MTV Europe Music Awards bizatangirwa mu Bwongereza.
Mu gihe habura iminsi
mike ngo hatangwe ibihembo bya MTV EMAs Awards 2024, hatangajwe abahanzi
bahataniye ibihembo mu byiciro bitandukanye, aho abarimo Diamond Platnumz,
Tyla, Asake na Ayra Starr bisanze bahanganiye igihembo cya "Best African
Act".
Umuhanzikazi Oyinkansola
Aderigbigbe wamamaye nka Ayra Starr ahatanye mu byiciro bine muri ibi bihembo nk'uko byatangajwe n'abasanzwe babitegura kuri uyu wa Gatatu tariki 9 Ukwakira
2024.
Muri ibyo byiciro harimo
icya 'Best African Act,' 'Best Push,' 'Best Afrobeats,' ndetse n'icy'umuhanzi
mwiza mushya.
Umuhanzi wo mu gihugu
Tanzania Diamond Platnumz yatoranijwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya MTV Europe
Music Awards 2024 mu cyiciro cyumuhanzi mwiza ukomoka muri Afrika ndetse akaba
ahatanye n'abarimo Asake, Ayra Starr bo muri Nigeria, Tyla, Titom & Yuppe,
na DBN Gogo bo muri Afurika y'Epfo.
Diamond yongeye
gutoranywa mu bahatana muri MTV EMAs muri uyu mwaka, nyuma yo gutsinda mu 2023,
akaba umuhanzi wenyine ukomoka muri Afurika y'lburasirazuba wahatanye muri ibyo
bihembo aho yari ahanganye n'ibindi bikomerezwa byo muri Nigeria nka Burna Boy,
Asake n'abandi.
Ibikorwa byo gutora
byatangiye ku mugaragaro ku rubuga rwa mtvema.com aho biteganijwe ko ibihembo
byo bizatangwa ku ya 10 Ugushyingo 2024 i Manchester mu Bwongereza.
Ibi bihembo bishimira
abanyamuziki bahize abandi batangiye gutangwa kuva tariki 1 Kanama 1987.
TANGA IGITECYEREZO