Icyamamare mu bijyanye no gukina amafilime Angelina Jolie, amagambo yatangaje yatumye hatangirwa kwibazwa ko yaba afite umugambi wo kuziyamamariza kuyobora igihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, agasimbura Perezida Barack Obama ukiyobora kugeza ubu, uyu mugore akaba yishakira kwinjira muri Politike akagira ibyo ahindura.
Uretse kuba yarabaye icyamamare muri sinema, Angelina Jolie anagaragara cyane mu bikorwa by’ubugiraneza no gufasha abantu batandukanye dore ko anafatanya n’imiryango mpuzamahanga ifite gutabara abababaye mu nshigano zayo, ibi akumva yarushaho kubikora neza no kubikurikirana kurushaho abaye yarinjiye muri Politiki agahabwa inshingano n’ububasha byo kugira ibyo ahindura.
Angelina Jolie arifuza kwinjira muri Politike kugirango anoze inshingano
Ubwo yaganiraga n’ikinyamakuru Vanity Fair, Angelina Jolie yarangaje ko inshingano afite zatumye amenya agaciro ka politike, kuko mu gihe yaba afite byinshi ashaka guhindura nta bundi buryo yabikoramo butari ugufata inshingano zo kuba umwe mu babikora. Aha n’ubwo uyu mugore atigeze asobanura umwanya ashaka guharanira kwinjiramo muri politike y’igihugu cye cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hahise hibazwa niba ataba afite umugambi wo kuziyamamariza gusimbura Barack Obama cyane ko avuga ko ashaka umwanya ukomeye muri Politike uzamuhesha inshingano zo gufata ibyemezo no kugira impinduka akora.
Angelina Jolie akunze kurangwa n'ibikorwa byinshi byo gufasha abatishoboye
Uyu mugore washakanye n’icyamamare Brad Pitt banakundana cyane kuburyo bazwi nka rumwe mu ngo z’ibyamamare zikundana bidasanzwe, bombi bazwiho gufatanya mu bikorwa by’urukundo, gufasha abatishoboye, kwicisha bugufi no gutembera mu bihugu byazahajwe n’ubukene, ibiza n’intambara babagarurira icyizere cyo kubaho, ibi byose bikaba ari bimwe mu byatuma Angelina Jolie atorwa aramutse koko yiyamamarije kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika kuko afatwa nk’umugore ushoboye kandi ugira wita ku baturage.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO