Nyuma y’uko abantu benshi bamaze kumenyera no gukunda umuziki ucurangwa na DJ Bisoso, ubu hari inkuru nziza y’uko guhera kuri uyu wa kane DJ Bisoso atangira gukorera muri Fantastic Restaurant.
Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na DJ Bisoso yemeje ko guhera kuri uyu wa kane ari butangire gucurangira muri Fantastic Restaurant nyuma y’uko asinye amasezerano y’umwaka akorera muri iyi restaurant.
Abantu benshi bakunda uburyo DJ Bisoso avanga imiziki(mix)
DJ Bisoso yagize ati :Ubu abakunzi b’ibikorwa byanjye bashobora kuzajya bansanga muri Fantastic Restaurant aho nk’uko bisanzwe nzajya mbasusurutsa kandi noneho nzarushaho.Nabwira abantu bose bankunda ko bazajya baza muri Fantastic restaurant kuko ni restaurant ikomeye kandi isanzwe izwi hano mu mujyi wa Kigali.
DJ Bisoso yakomeje atangaza ko azajya akorera muri Fantastic Restaurant iminsi itatu mu cyumweru ariyo :Kuwa kane,kuwa gatanu, ndetse no kuwa gatandatu.
DJ Bisoso afatwa nk'umu DJ wa mbere mu Rwanda
DJ Bisoso arashishikariza abantu basanzwe bakunda uburyo avanga imiziki(mix)ko ku mugoroba wo kuri uyu wa kane ari butangire akazi muri Fantastic Restaurant iherereye mu mujyi rwagati imbere y’inyubako ya Kigali City Tower.
DJ Bisoso acuranga mu bitaramo bya muzika bikomeye hano mu Rwanda
DJ Bisoso ni umu DJ umaze kubaka izina cyane hano mu Rwanda aho amenyerewe cyane mu bitaramo bikomeye,mu tubyiniro,kuri radio ndetse n’ahandi henshi akora akazi ko gususurutsa abantu akoresheje ubuhanga bwe bwo kuvanga imiziki(mix).
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO