RFL
Kigali

Itorero Ihozo rigiye gukorera igitaramo muri Canada kizagaragaza umuco nyarwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:22/10/2014 9:34
0


Ku itariki ya 1 Ugushyingo 2014 i Montréal (Québec, Canada), Itorero Ihozo rizaseruka mu gitaramo cy’umuco nyarwanda mu mukino witwa « Le serment de Rahira ». Iki gitaramo kizabera muri ngoro Jean Grimaldi kuri 1111 Rue Lapierre i Montréal.



« Le serment de Rahira » ni mukino ushingiye ku ikinamico mu rurimi rw’igifaransa, ugamije kwereka abakunda u Rwanda umuco w’igihugu. Uwo mukino ugamije kandi no kwerekana ubushishozi bw’abanyarwanda mu mibanire hagati y’imiryango. Abanyarwanda bose bo muri Amerika ya ruguru kimwe n’abashobora kuhagera bose bakaba batumiwe.

ihozo

Itorero Ihozo rimaze imyaka 16 ryitabira ibikorwa byimakaza umuco nyarwanda i Montreal. Rigizwe n’urubyiruko rukiri mu mashuli abanza, ayisumbuye, kaminuza ndetse n’abakozi mu nzego zinyuranye. Ibitaramo by’iryo torero birangwa na gahunda inoze yo mu rwego rw’abahanzi babigize umwuga.

nn

Abakuriye iryo torero bashishikajwe no kwigisha urubyiruko imibyinire y’i Rwanda, bigatuma urubyiruko rwa diaspora rumenya inkomoko ndetse n’amateka y’ababyeyi babo. Itorero ryifuza ko urubyiruko rurushaho kumenya ibihangano by’abahanzi b’i Rwanda harimo ab’ubu n’aba kera, bakubahirizwa kandi bakamenyekana hose.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND