Umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya R&B Chris Brown akomeje kotswa igitutu n’abantu batandukanye nyuma y’aho atangarije ku rubuga rwa Twitter ko icyorezo cya Ebola kirimo koreka imbaga, akibona nk’uburyo bwo kugabanya umubare munini w’abaturage.
Mu gihe iki cyorezo kimaze kwica abarenga 4000 mu Burengerazuba bw’Afrika gifatwa n’isi yose nk’ikibazo gihangayikishije cyane, uyu muhanzi we yerekanye ko atifatanyije n’isi yose mu kababaro k’abantu bakomeje gupfa umunsi ku wundi, atangaza ko iyi ndwara ari uburyo bwo kugabanya ubwiyongere bukabije bw’abaturage.
Mu gihe Ebola ikomeje guhangayikisha isi, Chris Brown we ayibona nk'umuti w'ubwiyongere bw'abaturage
Abinyujije ku rubuga rwa Twitter, Chris Brown yagaragarijwe n’abamukurikira ko batishimiye amagambo yatangaje, nyuma yaho yanditse agira ati: “Simbiz... ariko iki cyorezo cya Ebola ni uburyo bwo kugabanya umubare munini w’abaturage (Population Control)”. Nyuma y’iminota itatu yibasiwe n’abamukurikira kuri Twitter basaga miliyoni 14 bamutukaga cyane, Chris Brown yongeye kwandika amagambo agira ati: “Reka nicecekere”.
Amagambo ya Chris Brown ntiyakiriwe neza n'abantu bamukurikira
Benshi mu basubije Chris Brown kuri Twitter barimo n’abantu b’ibyamamare batandukanye, bakomeje kuvuga ko ari igicucu ndetse banagaruka ku magambo yavuze aho bashimangiraga ko nawe ubwo buryo bwo kugabanya umubare w’abaturage bushobora kuzamugeraho, kugeza n’ubu abantu bakaba bakomeje kwibaza icyaba cyateye uyu muhanzi gushinyagurira abantu benshi bahitanywe na Ebola ndetse n’imiryango iri mu kaga kubera iki cyorezo.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO