Mu gihe u Rwanda rwizihiza ku nshuro ya 30 Umunsi wo Kwibohora, ni byiza gusubiza amaso inyuma hakarebwa uruhare inganzo y’abahanzi yagize mu rugamba Ingabo zari iza RPA zarwanye, aho indirimbo zagiye zisohoka mu bihe binyuranye zabateye/zabahaye ‘Morale’.
Ibirori byo kwizihiza #Kwibohora30 byabaye kuri uyu wa Kane tariki 4 Nyakanga 2024, muri Sitade Amahoro ivuguruye
yakira abarenga ibihumbi 45.
Ni ibirori byitabiriwe n’abanyarwanda
mu ngeri zinyuranye cyane cyane urubyiruko, ibyamamare n’abandi banyuranye
bihereye ijisho akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda ndetse na Polisi y'u Rwanda.
Mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko u
Rwanda ruri mu mahoro kandi ko ruzaguma mu mahoro uko byagenda kose.
Umukuru w’Igihugu yavuze ko
Guverinoma y’Ubumwe yubatse Leta ikorera bose nta vangura ndetse na “politike
ntigikoreshwa nk’igikoresho cyo guheza bamwe cyangwa kugirirana nabi”.
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko ko
ari bo bafite inshingano yo kugena ahazaza h’u Rwanda, ababwira gufata
inshingano yo kugiteza imbere.
Yagize ati: “Abakiri bato, cyane
cyane abavutse mu myaka 30 ishize na mbere yayo ho gato, iki gihugu ni icyanyu ngo
mukirinde, mugiteze imbere. Twe twatangiye ibyo mu myaka 30 ishize, twizeye
mwebwe ikiragano cyo kwibohora ngo mutwakire…. mukomerezeho politike nziza
twubatse.”
Urugamba rwo kubohora Igihugu
rwaranzwe n’ubwitange bw’Ingabo zari iza RPA, uruhare rw’abanyarwanda bari
mu mahanga, imbere mu gihugu n’ahandi kugeza ubwo Ingabo zibashije gutsinda
urugamba.
Mu rugendo rw’urugamba, Ingabo za RPA
zagiye zihimba indirimbo zabafashije mu kwishakamo ‘Morale’, ndetse amatorero
nk’Isamaza, Indahemuka n’abandi babarizwaga mu Bubiligi bahimba indirimbo
zabaye iz’ibihe byose.
Masamba ni umwe mu bahanzi
bakoresheje inganzo mu rugamba rwo kubohora Igihugu. Yaririmbiye ahantu
hatandukanye mu bitaramo zigata izazo, binjiza amafaranga atabarika harimo
n’ibitaramo yafatanyaga n’Itorero Indahemuka. Buri wese yitangaga uko yari
yifite, utari ufite amafaranga yatangaga inka n’ibindi.
Uyu muhanzi yakoreye igitaramo i
Lugogo muri Kampala n’ahandi. Amafaranga yakoreraga mu gitaramo yahitaga ajya
mu isanduku y’Ingabo zari iza RPA, akifashishwa ku rugamba, ku buryo nta
mafaranga na macye yasigaranaga.
Mu nshingano yari afite harimo gukora
ibyo bitaramo bizana amafaranga, ariko akanigisha abakiri bato Umuco no
kuwusigasira, byanatumye agirwa Umutoza mu Itorero ry’Igihugu, Urukerereza.
Masamba yagiye ku rugamba kugira ngo
afatanye n’abandi ‘Gushaka Igihugu’. Byaturutse ku buzima bw’iheza yari abayemo
mu Burundi, nk’ukuntu Abanyeshuri b’Abarundi bakoraga ikizamini cya Leta
cy’amashuri ku manota 45% ariko Abanyamahanga barimo n’Abanyarwanda bagakorera
ku manota 80%.
Binoyengeraho ku kuba yaragiye
yibutswa n’Abarundi ko n'ubwo ari umusitari mu gihugu cyabo, ariko ari
Umunyarwanda.
InyaRwanda yakoze urutonde
rw’indirimbo 10 zumvikanamo ubutumwa bukomeye, zahaye ‘Morale’ ingabo zari iza
RPA ubwo zari ku rugamba.
Indirimbo ni nyinshi zakozwe mu gihe
cyo kubohora urugamba, ariko twahisemo indirimbo 10, ndetse hagarukwa ku
butumwa bukubiyemo.
1. Demokarasi
Iyi ndirimbo yahimbwe n’Indahemuka, bavugaga
ko abanyarwanda bagomba kuba umwe. Ko inkotanyi zizira umuze zigira intego na
gahunda ihamye zanga umwanda zihorana umucyo.
Ko zitivuruguta mu bibi. Ni indirimbo
yari iyo gukundisha abanyarwanda Inkotanyi; no kumva ko Demokarasi igomba
kwimirizwa imbere.
Bati “Reka twiririmbire Demokarasi. U
Rwanda ni urwacu ntawe utuburanya agatsinda turi bene mugabo umwe.”
“Inzira ni ubumwe ibindi byose byaza
ejo ikindi ni ukuri, kuko iyo ubeshye umara inka. Twijukire ibyo twasinyiraga
Arusha hato tutazarimba nk'umwe w'inkoko kandi ururimo inda ntirukirimbanwa.”
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'DEMOKARASI' Y'ITORERO INDAHEMUKA
2.Inzovu
Iyi ndirimbo ni iy’itorero Indahemuka.
Gusa irazimije kumenya impamvu iyo nzovu, intare yayibonye ubundi abahungu
bakayigota yabura aho ica bakayifata.
Umuhanzi Cyusa Ibrahim yabwiye
InyaRwanda ko atekereza ko inzovu bavugaga ari umwanzi ufite ibikoresho
n’ubuhangange ariko ko byarangiye afashwe.
Iyi ndirimbo isoza bahumuriza abanyarwanda bati “Yemwe bana muhumure ntidusenya turubaka; turi bene mugabo umwe. Bivuga ko twese turi umwe.”
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'INZOVU'
3. Fourteen
Iyi ndirimbo yahimbwe n’Inkotanyi
bivuga ibigwi ko babise ingegera bakanabita inyangarwanda ariko babakubise
umuriro babona ko bikomeye basaba imishyikirano.
Baririmba bavuga ko Ingabo za RPA
zinjiye mu Rwanda zinyuze i Gatuna, Kagitumba, bati 'ku Murindi turahata'.
Bavuga ko bamaze gufata Kanombe, bobohoye Kigali.
Banagaruka ku duce turimo Gisenyi, Kibuye n'ahandi bari bari mu birindiro biteguye urugamba. Iyi ndirimbo mu myaka ine ishize yasubiwemo n'umuhanzi Massamba Intore.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'FOURTEEN'
4. Dushengurukanye isheja
Iyi ndirimbo yahimbwe n’Itorero Indahemuka. Yavugaga yirata ibigwi n’intsinzi by’inkotanyi. Aho yavugaga iti “Twarwaniye amahoro none turayatsindiye, muze tuyature hano iwacu i Rwanda.” Bavuga aho bagiye batsindira gutyo gutyo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'DUSHENGURUKANYE ISHEJA'
5. Iya mbere Ukwakira (Iya 1 Ukwakira)
Iyi ndirimbo yahimbwe n’Inkotanyi
bavuga ko iyo tariki ari bwo binjiye. Ubwo binjiye ingabo za Mouvoma (Ubwo
bavugaga ingabo za kera) ko zababonye zigahunga; Habyarimana agahamagaza amahanga
bakaza nabo bakabatsinda.
Muri rusange ni indirimbo yo kwirata
ubutwari. Hari aho baririmba bati 'Iya mbere Ukwakira ku wa 90, twarose inzozi
nziza ko tugiye kwambuka, mu gitondo cya mbere twari dusesekaye ntawadukomeye
imbere, oye Nkotanyi.
Bavugamo uduce bari bamaze gufata nka Ruhengeri, Kagitumba, Umutara, Gatuna, i Burunga n'ahandi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'IYA 1 UKWAKIRA' MASSAMBA INTORE YASUBIYEMO
6. Girubuntu
Iyi ndirimbo ‘Girubuntu’ yahimbwe na
Karigirwa Jeanne. Hari abavuga ko hafi 90% by’indirimbo z’Itorero Indahemuka
zahimbwe na Karigirwa Jeanne.
Abandi bakavuga ko hafi 90%
by’indirimbo z’Itorero Isamaza, zahimbwe na Nyiranyamibwa Suzane afatanyije na
Karigirwa Jeanne.
Isamaza ryari Itorero rinini cyane mu
Bubiligi bateraga inkunga Inkotanyi ku rugamba.
Mu ndirimbo ‘Girubuntu’, Isamaza
bayihimbye kugira ngo basabe abantu kwitanga bababwira ko bagomba kwitangira
urugamba.
Bati "Dore Rwigema yaritanze na
Bayingana bajyana na Bunyenyezi". Bati ‘Ndabasanze imfura z’u Rwanda baritanze’.
Muri rusange yahimbwe hagamijwe gukusanya inkunga yo gufasha Inkotanyi zari ku rugamba.
KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO 'GIRUBUNTU' Y'ITORERO ISAMAZA
7. Intsinzi
Iyi ndirimbo yahimbwe na Mariya
Yohana ayihimba mbere y’uko Ingabo zari iza RPA zitsinda urugamba, ariko
biyumvagamo intsinzi.
Gusa yifashishije ‘melodie’
(Ururirimbo) y’indirimbo ya gisirikare yo hambere. Ivuga ngo singe na matalala
singee; singe na matalala singe. gusa yaririmbaga avuga ko abona intsinzi
ahantu hose; yaraguza umutwe; yabaza Imana hose akahabona intsinzi.
Mariya Yohana yigeze kuvuga ku mvano y’iyi
ndirimbo agira ati “Indirimbo “Intsinzi” nayihimbye ubwo abana bacu bajyaga ku
rugamba, ngira ngo nibayumva ijye ibatera imbaraga bakomeze umurego aho
barwanirira igihugu.
Ni byo koko bararwanye kandi baratsinda, ndetse naje kumenya ko hari n’Abanyarwanda bayumviraga hirya no hino aho bari bihishe bumvaga bagiye gutabarwa. Ubu barishima iyo bongeye kuyumva kuko bibuka ibihe bitoroshye banyuzemo n’uko batabawe.”
Iyi ndirimbo yifashishijwe cyane mu gihe cyo gukusanya inkunga yo gufasha ababaga bari ku rugamba, abababaye n’abandi. Yacuranzwe cyane mu kwishimira intsinzi ya Perezida Paul Kagame mu matora.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INTSINZI' Y'UMUHANZIKAZI MARIYA YOHANA
8. RPF Turatashye
Yahimbwe n’Inkotanyi. Bavuga ko
imyaka imaze igihe barabujijwe gutaha barabahejeje ishyanga.
Kandi ko umuzungu ari we wabibyemo
Abanyarwanda amacakubiri abereka ko badahuje inkomoko, ko bamwe bavuye muri
Tchad, abandi muri Ethiopia.
Inkotanyi zaririmbye ko ziteguye guhashya uwo
wababujije gutaha, ko bashaka gukorera igihugu, bose hamwe ari umwe.
Iyi ndirimbo iherutse gusubirwamo
n’umuhanzi Cyusa Ibrahim. Iri mu ndirimbo 14 yakubiye kuri Album ye ya mbere
yise ‘Muvumwamata’.
Cyusa aherutse kubwira InyaRwanda ati “Iyi ndirimbo yibutsa abanyarwanda icyabatanyije, kikaba cyarabaviriyemo ikibi bitewe n’umuzungu. Nkayikundira ko igaragaza ukwibohora kwa nyako, igasoza ivuga ko tugomba twese kunga ubumwe nk’abanyarwanda.”
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'RPF TURATASHYE' YASUBIWEMO NA CYUSA IBRAHIM
9.Indege Irahinda
Iyi ndirimbo yahimbwe n’Itorero
Isamaza, yavugaga ko bagiye kuza gutabara igihugu; babwira abahungu bitegure
bakere urugendo.
Ababyebyi babyaye bambarire
impumbya, ubundi babahe impundu abo baje gutabara; babwira abasigaye ko n’ubwo
batagiye ku rugamba nibura babahe impamba ibaherekeza ku rugamba.
Iyi ndirimbo ‘Indege Irahinda’ yahimbwe na Nyiranyamibwa Suzanne. Uyu mubyeyi arazwi cyane kandi mu ndirimbo nka ‘Ese mbaze’, ‘’Ndavunyisha’, ‘Nkumbuye iwacu’, ‘Nimuberwe bakobwa’, ‘Ituze’, ‘Telefone’ n’izindi.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'INDEGE IRAHINDA' Y'ITORERO ISAMAZA
10.Turaje
Iyi ndirimbo yahimbwe n’itsinda
ryabaga mu Bubiligi ririmo Nyiranyamibwa Suzane. Uyu muririmbyi waboneye izuba
benshi, mu Ukuboza 2016 ni bwo yagarutse gutura mu Rwanda nyuma y’imyaka 40 yari
ishize atuye mu Bubiligi.
Muri iyi ndirimbo ‘Turaje’, babwira abanyarwanda ko baje n’ibihumbi harimo ababyeyi, abasaza, abasore, abana, ko baje gutabara igihugu.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO 'TURAJE' Y'ITORERO ISAMAZA YAMAMAYE CYANE
Mu kwizihiza #Kwibohora30, Perezida Kagame yavuze ko agaciro kari mu banyarwanda ntawakabambura
Byari ibirori bikomeye kuri uyu wa Kane muri Stade Amahoro mu kwizihiza #Kwibohora30
TANGA IGITECYEREZO