FPR
RFL
Kigali

Shakira ntakozwa iby'umugabo nyuma yo gutandukana na Gerard Pique

Yanditswe na: Nadia Kangabe
Taliki:5/07/2024 9:21
0


Icyamamarekazi mu muziki, Shakira, wabanye imyaka 12 na Gerad Pique baherutse gutandukana, yatangaje ko adashaka kongera kujya mu rukundo ndetse ko ibyo gushaka umugabo yumva yarabihuzwe.



Ni ingingo adasiba kugarukaho ijyanye n'itandukana rye na Gerard Pique dore ko aho aba ari hose bakunze kubimubazaho. Kuri ubu Shakira yongeye kugaruka ku kuba itandukana rye na Pique ryaramwigishije byinshi birimo no kutongera kujya mu rukundo.

Ibi yabikomojeho mu kiganiro 'The Tonight Show' kuri televiziyo mpuzamahanga ya NBC yagiranye n'umunyarwenya Jimmy Fallon. Ubwo Fallon yabazaga Shakira niba ari mu rukundo n'undi muntu cyangwa ashaka kurusubiramo, yasubije ati: ''Oya, ntarukundo ndimo kandi ntanibyi nteganya kuko umubano mvuyemo wanyigishije ko ntakwiye kwizera undi mugabo''.

Shakira yavuze ko ibyo gushaka umugabo atabyifuza ndetse ko yabahuzwe nyuma yibyamubayeho mu mubano we na Pique

Abajijwe icyo atekereza ku kuba yashaka undi mugabo bagakora ubukwe dore ko Pique ntabwo bigeze bakora, Shakira w'imyaka 47 yasubije ati: ''Ntabwo rwose nifuza kongera kubana n'umugabo. Uburyo ubwo aribwo bwose ntabwo mbwifuzamo umugabo. Numva mu mutima wanjye narabazinutswe kuburyo batari ku rutonde rw'ibintu byinshi nifuza mu buzima''.

Shakira uvuga ko atifuza kubana n'umugabo, yakomoje ku kuba icyo ahanze amaso atari umubano w'urukundo ahubwo ko yitaye ku kurera abana be. Ati: ''Ubu icya mbere kuri njye ni ukurera abahungu banjye ibindi si ngombwa''. Shakira na Pique batandukanye muri Kamena ya 2022 nyuma y'imyaka 12 bari bamaranye mu munyenga w'urukundo.

Shakira na Pique bakanyujijeho imyaka 12 banabyarana abahungu babiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND