RFL
Kigali

Ibintu 5 bikomeye abahanzi nyarwanda bakura mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/09/2014 15:29
1


Amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star yatangiye guhera mu mwaka wa 2010, hari byinshi yagiye ahindura kuri muzika nyarwanda ndetse no ku iterambere ry’abahanzi muri rusange, ndetse ubu niryo rushanwa riza imbere mu guha abahanzi baryitabira amafaranga menshi, bikaba akarusho ku bahanzi baryitwaramo neza.



Inyarwanda.com ikaba yabakusanyirije ibintu 5 by’ingenzi aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ageza ku bahanzi baryitabira bose ndetse n’abatabasha kuza mu myanya ya mbere, bakaba babona amahirwe yandi yabafasha mu bikorwa byabo bya muzika.

1. Kwamamaza abahanzi n’ibikorwa byabo

Umuhanzi ubashije kujya mu bahatanira ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star, abasha kuzenguruka Intara n’uturere byo hirya no hino mu Rwanda, akabasha kuririmbira abantu benshi cyane adashoboka kubona mu gitaramo cye cyangwa icy’undi muhanzi, abo bose bakarushaho kumumenya ku giti cye ndetse no kumenya ibihangano bye, ibintu bifasha abahanzi benshi guhita bamenyekana mu buryo bwihuse.

Abahanzi babasha kuririmbira imbaga y'abafana benshi cyane muri aya marushanwa

Abahanzi babasha kuririmbira imbaga y'abafana benshi cyane muri aya marushanwa

abahanzi

Abahanzi bagira umwanya wo kumenyana n'abantu batandukanye mu bice bitandukanye by'igihugu

Abahanzi bagira umwanya wo kumenyana n'abantu batandukanye mu bice bitandukanye by'igihugu

Uretse kuba bazenguruka mu Rwanda hose, mu bitangazamakuru bitandukanye aba bahanzi bariganza cyane mu gihe haba harimo kuba amarushanwa, ibi bikabafasha kumenyekana mu bice bitandukanye by’isi mu gihe gito kandi bakongera umubare w’abakunda ibihangano byabo.

2. Kumenyereza abahanzi kuririmba mu buryo bw’umwimerere

Mbere y’uko aya marushanwa atangira, byari bigoye cyane kubona umuhanzi nyarwanda ategura igitaramo akaririmba mu buryo bw’umwimerere ndetse ninayo mpamvu byabanje kugora abahanzi benshi ubwo bajyaga muri aya marushanwa bagategekwa kuririmba mu majwi n’ibicurangisho by’umwimerere hatitabajwe ama CD y’indirimbo zabo ziba zaratunganyirijwe mu nzu zabugenewe.

Abahanzi baririmba mu buryo bwa Live. Uyu ni Christopher i Muhanga

Abahanzi baririmba mu buryo bwa Live. Uyu ni Christopher i Muhanga

Kuva aya marushanwa yatangira, uwavuga ko hari intera igaragara abahanzi nyarwanda bamaze gutera mu kuririmba LIVE ntiyaba abeshye ndetse byatumye n’ibitaramo bwite by’abahanzi bigaragaramo uyu muziki w’umwimerere, kuko n’abakunzi ba muzika nyarwanda nabo ari bwo bwoko bw’umuziki busigaye bubaryohera, utaririmbye mu buryo bw’umwimerere we bakamwinuba ku bwinshi.

Uretse ibi kandi, ubu noneho Bralirwa ari nayo itegura aya marushanwa ku bufatanye na EAP, yatangiye ikintu cyiza cyo guhemba abahanzi batatu ba mbere ibikoresho bya muzika, ku nshuro iheruka Jap Polly, Dream Boys na Bruce Melodie bakaba barahawe amafaranga ariko haniyongeraho ibikoresho bya muzika bigezweho bizajya bibafasha mu kugeza muzika y’umwimerere ku bakunzi ba muzika, ibi bikaba bishobora no gufasha abahanzi kuruta ko bari kubaha ayo mafaranga yaguzwe ibikoresho akiyongera kuyo babahaye mu ntoki.

3. Guhuza abahanzi no kubafasha gukorera hamwe

Mu marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star, abahanzi baba bahura kenshi, bakaganira, bagasangira, bakaryama muri Hoteli zimwe ndetse bakanategurira ibitaramo byabo ahantu hamwe, ibi uretse kuba bifasha buri muhanzi kugira icyo yigira kuri mugenzi we ushobora kuba afite icyo amurusha muri muzika, binongera ubufatanye n’umuco wo gukorera hamwe ku bahanzi, kuburyo mu gihe umwe muri bo yaramuka ateguye igitaramo cyangwa se gukora indirimbo agakenera umusanzu w’abandi yabigeraho bitamugoye, kuko aya marushanwa ajya kurangira abahanzi bose barabaye inshuti zikomeye.

Abahanzi bari muri Guma Guma bagira umwanya wo gukorera hamwe

Abahanzi bari muri Guma Guma bagira umwanya wo gukorera hamwe 

Uretse ibi kandi, abahanzi banigiramo kugira ishyaka ry’amarushanwa, buri gihe umuhanzi agashyira imbaraga mu byo akora yumva ko hari abahanzi bagenzi  be barimo kurushanwa, kuburyo ndetse amarushanwa asozwa abahanzi bagahita batangira gushyira imbaraga mu myiteguro y’irushanwa ritaha bakora ibikorwa byinshi bitandukanye.

4. Kwigisha abahanzi gukora ibikorwa byagirira igihugu akamaro

Kimwe mu bitekerezo abategura aya marushanwa bakwiye gushimirwaho cyane, harimo kuba bahuza abahanzi bagakora ibikorwa by’ingirakamaro cyane ku gihugu no kubaturage bose, ibyo bikaba birimo ibikorwa by’umuganda, kubakira abatishoboye ndetse n’ibindi byo gufasha abantu bari mu kaga, ibi bikaba bihindura ubuzima bwa benshi mu banyarwanda by’umwihariko abakunda bakanakurikiranira hafi aba bahanzi, kuko babafatiraho urugero kandi n’abatuye mu byaro bakamenya ko muzika atari iy’abifite gusa, bakamenya ko ibikorwa bya muzika bishobora no kuba umusemburo w’iterambere ry’igihugu n’imibereho myiza y’abagituye.

guma

umuganda

umuganda

umuganda

umuganda

umuganda

Abari muri aya marushanwa bakora ibikorwa bitandukanye by'ingirakamaro ku gihugu

guma

guma

guma

Abari muri aya marushanwa bakora ibikorwa bitandukanye by'ingirakamaro ku gihugu

5. Guha abahanzi amafaranga yabafasha mu muziki wabo

Uretse abigiza nkana, urwego muzika nyarwanda igezeho ntawabura kuvuga ko amarushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ari yo abasha kwinjiriza amafaranga menshi abahanzi, akabafasha mu bikorwa bya muzika ndetse no mu kwiyitaho mu buryo butandukanye. Kugeza ubu uwitabira amarushanwa akabasha kugera mu bahanzi icumi wese arahembwa, mu marushanwa aheruka buri muhanzi akaba yarahabwaga amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni buri kwezi, hanyuma kandi ku musozo w’amarushanwa nabwo buri wese akaba yarahawe igihembo, bivuga ko byibuze umuhanzi  wa cumi yabashije kuvana muri aya marushanwa amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni esheshatu n’igice.

Aya mafaranga uretse kuba abahanzi bayakoresha uko babishaka mu kugura imyambaro yabo nk’uko n’ubundi baba bayikeneye cyangwa bakanayishyura ababyinnyi babafasha muri muzika yabo, nta muhanzi usabwa kwigurira icyo kurya n’icyo kunywa mu gihe yagiye mu bikorwa bya Primus Guma Guma Super Star, ikindi kandi ibyuma bya muzika, aho kurara igihe bagiye mu bitaramo bakararayo, imodoka zibatwara n’ibindi byose nkenerwa, nta na kimwe kigora umuhanzi kuko byose aba yarabihawe, ibi rero umuntu akaba yabiheraho ahamya ko aya marushanwa hari abahanzi benshi yafashije guhindura ubuzima no gukabya inzozi zabo.

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Irakoze fabrice9 years ago
    nibyo





Inyarwanda BACKGROUND