Mu ijoro ryo ku itariki ya 30 kanama 2014 nibwo hazamenyekana uwegukanye ku nshuro ya kane igihembo kiruta ibindi muri muzika nyarwanda ari cyo Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya kane.
Inyarwanda.com yashatse kumenya uko abahanzi batatu bahatanira iki gihembo bamerewe dore ko hasigaye igihe kitagera ku munsi umwe ngo hamenyekane umuhanzi uzegukana igihembo gihwanye n’akayabo ka miliyoni 24 z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuhanzi Bruce Melody,umwe muri batatu bahatanira iki gihembo avuga ko nta bwoba afite na gato ndetse akaba yumva yiha amahirwe ku ijanisha rya 99% yo kuba yakwegukana iki gikombe.Bruce Melody yagize ati:Ubu nta bwoba mfite ndi kwitegura kuzakora ibintu byiza nk’uko bisanzwe kandi ni ntatwara kiriya gikombe nzabyakira dore ko ari n’ubwa mbere nari ngiye muri aya marushanwa kandi na bariya bose duhanganye niyo nzira banyuzemo.
Bruce Melody akomeza avuga ko natwara iki gikombe azongera imbaraga mu bikorwa bye bijyanye n’ubuhanzi ndetse anagerageze kwagurira ubuhanzi bwe ku rwego mpuzamahanga.
Bruce Melody
Ku rundi ruhande,itsinda rya Dream Boys rivuga ko kugeza ubu icyizere kikiri cyose nk’uko batangiye ndetse ko nta bwoba na bucye bafite.Aha,Platini wo muri iri tsinda aragira ati:Ubu nta bwoba dufite kuko amarushanwa nk’aya turayamenyereye kandi icyizere kiracyari cyose ubu turi kwitegura uburyo tuzaririmba kuri uriya munsi.Platini akomeza avuga ko ubwoba bazabugira mu gihe bazaba barangije kuririmba bategereje ko hatangazwa uwegukanye Primus Guma Guma Super Star ku nshuro ya 4.
Aha Itsinda Dream Boys ryari rimaze gutangazwa muri batatu bagomba guhatanira iki gikombe
Ku ruhande rwa Jay Polly avuga ko ibizaba kuri uyu wa gatandatu atabiziho byinshi ariko icyo azi kimwe cyo kikaba ari uko azahabwa iki gihembo gikuru cy’irushanwa maze akakizamura abafana be bakishimana, imyiteguro uyu muraperi arimo gukora ubu akaba yemeza ko ihambaye kuburyo azabashimisha cyane kuri uyu munsi udasanzwe kuri we.
Jay Polly
Wowe ubona ari nde uzegukana iki gikombe gihwanye n'akayabo ka miliyoni 24 z'amafaranga y'u Rwanda?Kubera iki?
Robert Musafiri
TANGA IGITECYEREZO