Kigali

Azam FC izakina na Rayon sports FC ni kipe ki?

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:6/08/2014 14:32
1


Ugukurwa mu irushanwa rya CECAFA KAGAME CUP 2014 kwa Yanga kwabaye ibyishimo bya Azam FC kuko ari yo yahise isimbura Yanga muri iri rushanwa ndetse ikaba igomba gukina umukino na Rayon sports FC wo gufungura ku mugaragaro iri rushanwa riterwa inkunga n’ umukuru w’ igihugu cy’ u Rwanda Nyakubahwa Paul Kagame.



Ni ayahe mateka ikipe ya Azam FC  ifite?

Ikipe ya Azam FC ni ikipe ibarizwa mu kiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzaniya aho yanegukanye igikombe cya shampiyona cy’ uyu mwaka irusha Yanga amanota agera kuri 6 yose kandi idatsinzwe n’ umukino n’ umwe.

Azam FC yashinzwe mu mwaka wa 2007 itangira ari ikipe y’ abakozi ba Bakhresa Group aho bakinaga nk’ abishimisha.  Bakhresa Group ukaba ari umuryango ukomeye cyane ku mikioro  muri Tanzaniya no muri Afurika y’ Ubursirazuba aho inafite uruganda rwa Azam rukora ibintu bitandukanye harimo ifarini izwi cyane ndetse n’ ibinyobwa  bidasindisha bitandukanye (jus/juice).

Nyuma yo gutangiza iyi kipe y’ abakozi mu mupira w’ amaguru bakinaga bishimisha, niho havuye igitekerezo cyo gushing ikipe ikomeye ya Kompanyi, iyi kipe kandi ikaba yaragombaga kuza guhangana n’ amakipe akomeye abarizwa muri Tanzaniya ndetse no hanze yayo. Ibi bikaba byaragizwemo uruhare rukomeye na Yusuf Bakhressa.

jj

Azam FC

Yusuf Bakhressa akaba ari we muyobozi mukuru wa Bakhresa Goup ndetse akaba byumwihariko akunda umupira w’ amaguru cyane ko yagiye afasha abakinnyi batandukanye mu guteza impano yabo imbere.

Umuryango umaze kwemera ishingwa rya Azam FC byabaye ngombwa ko bashakisha abakinnyi bagiye batandukanye kandi bakomeye ndetse biza kubahira mu mwaka wakurikiyeho Azam FC ibona itike yo gukina mu cyiciro cya mbere mu gihugu cya Tanzaniya (Tanzania Mainland Premier League) bisobanuye ko yatangiye shampiyona y’ icyiciro cya mbere mu mwaka w’ imikino wa 2008/2009.

Umwaka wa mbere Azam FC yakinnye mu cyiciro cya mbere mu mwaka w’ imikino wa2008/2009 ikaba yarabashije kuza ku mwanya wa 8. Mu mwaka wakurikiye wa 2010/2011 yaje ku mwanya wa 3.

HH

Azam FC

Mu mwaka wa 2013/2014 ikaba yarabashije guhigika Yanga na Simba zari zarihariye shampiyona ya Tanzaniya maze izitwara iki gikombe idatsinzwe umukino n’ umwe.

Azam FC ni ikipe ikomeye cyane mu mikoro cyane nk’ ikipe y’ umuryango ukize cyane. Ikaba yarabashije kwiyubakira sitade yayo yakiriraho imikino yayo, ikaba inafite insakazamashusho(television) yayo yitwa AZAM FC TV, ibi bitabashijwe kugerwaho na Yanga cyangwa Simba zimaze imyaka myinshi muri ruhago nyamara Azam yo yaravutse mu 2007 gusa.

Azam FC ni ikipe ifite abakinnyi b’ ibikomerezwa nka Aishi Manula, Mwadini AllyWaziri Salum, Gadiel Michael, Shomary Kapombe, Abdallah Kheri, Aggrey Morris, Said Mourad na David Mwantika, Kipre Balou (Cote d’ivoire), Salum Abubakar, Mudathir Yahya, Himid Mao, Khamis Mcha ‘Vialli’, Farid Mussa na Joseph Peterson (Haiti), Didier Kavumbangu (Burundi), Leonel Saint- Preux (Haiti), Kipre Herman Tchetche (Cote d’ivoire) na John Bocco ‘Adebayor’. Aba kandi bazaba ari bo izana hano i Kigali mu mikino ya CECAFA KAGAME CUP.

h

Imodoka y'ikipe ya Azam

Azam FC si ubwa mbere yitabiriye imikino ya CECAFA KAGAME CUP kuko no 2012 yitabiriye iri rushanwa maze igatsindirwa ku mukino wa nyuma na Yanga Africans ku bitego 2-0

Azam itozwa  n’umutoza w’Umunya Cameroun Joseph Marius Omog ariko ntizaba ifite abakinnyi babiri Ismaila Diara ukomoka muri Mali kimwe na Gaudence Mwaikimba.

Azam FC izakina umukino wayo wa mbere na Rayon Sports FC kuri sitade Amahoro ku wa gatanu tariki ya 8 Kanama 2014 ku isaha ya saa kumi n’ ebyiri z’umugoroba.

Alphonse Mukundabantu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nkuranga jean 8 years ago
    hello he is deaf my friend



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND