Haruna Niyonzima yatangaje ko bimushimishije kuba yatsinze igitego cyahesheje AS Kigali amanota 3 anavuga ko intego ari ugutwara igikombe cy'Amahoro no kugerageza kwitwara neza muri shampiyona.
Kuri uyu wa Gatandatu ni bwo ikipe ya Bugesera FC yari yakiriye Bugesera FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mukino wo ku munsi wa 16 wa shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mukino warangiye AS Kigali itsinze igitego 1-0 cya Haruna Niyonzima ku munota wa 51. Nyuma y'uyu mukino, uyu mukinnyi yavuze ko byamushimishije kuba yatsinze igitego kigahesha ikipe ye amanota atatu.
Yagize ati "Niyumvise neza kubera ko nari maze hafi amezi atandatu ntakina gusa n’ubundi ndacyari umukinnyi. Iyi ni shampiyona yo mu rugo. AS Kigali ni ikipe yanjye ndumva nishimye. Igitego ni byo navuze ndumva nta hantu bihuriye gusa kiranshimishije kuko gihaye ikipe yanjye amanita atatu ku mukino wa mbere muyo kwishyura".
Haruna Niyonzima yavuze ko shampiyona y'u Rwanda ikomeye bijyanye nuko amakipe yose aba ashaka amanota atatu. Yagize ati: "Shampiyona yo mu Rwanda irakomeye nkunda kubivuga ariko mvuze aho naciye muri Tanzania na gatoya mu Barabu nyine dufite ibintu bigenda birutanwa ntabwo natinya kubivuga, ariko mu magambo macye iyi shampiyona yacu irakomeye. Buri kipe ikeneye amanota noneho cyane ubungubu nje urabona ko amakipe nubwo agenda arutana ariko ntabwo ari cyane"?
Yavuze ko intego afite ari izo gufasha ikipe ya AS Kigali kwegukana igikombe cy'Amahoro ndetse byanakunda bakazanatwara igikombe cya shampiyona.
Yagize ati "Njyewe nta zindi ntego zirenze usibye gufasha ikipe yanjye turacyari mu gikombe cy’Amahoro .Mbere na mbere gutwara igikombe cy’Amahoro nkuko bisanzwe kuri AS Kigali naho ikindi ni ugukomeza kureba uko twaguma kumwanya mwiza muri shampiyona ndetse no gushyiraho imbaraga kugira ngo turebe uko twanatwara igikombe.
Nk’iyo ufashe mu mateka ya AS Kigali yagiye itwara igikombe cy’Amahoro rero byaba byiza kuba twatwara igikombe cya shampiyona".
Kugeza ubu AS Kigali iri kumwanya wa 3 n'amanota 29 ku rutonde rwa shampiyona aho irushwa amanota 5 na APR FC ya kabiri ndetse ikaba irushwa 7 na Rayon Sports iri ku mwanya wa mbere.
TANGA IGITECYEREZO