Ikipe ya Real Madrid yanganyije na Atletico Madrid 1-1 mu mukino wo ku munsi wa 23 wa Shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Espagne,FC Barcelona ibyungukiramo.
Uyu mukino wakinwe kuri uyu Wa Gatandatu tariki ya 8 Gashyantare 2025 Saa yine z'ijoro kuri Santiago Bernabeu.umukino watangiye amakipe yombi yigana ubona nta n'imwe ishaka gufungura amazamu.
Real Madrid niyo yinjiye mu mukino mbere ihita itangira no kurema uburyo imbere y'izamu nkaho Vinicius Junior yarekuye ishoti riremereye ariko rinyura hepfo y'izamu gato cyane.
Ku munota wa 35 Atletico Madrid yabonye penariti ku ikosa Aurelien Tchouameni yari akoreye Samuel Dias Lino iterwa na Julian Alvarez ayishyira mu nshundura.
Nyuma y'iki gitego Atletico Madrid yakomeje gusatira ndetse hari naho Julian Alvarez yari abonye umupira ari mu rubuga rw'amahina ariko atinda gutera ishoti bituma bituma myugariro ba Real Madrid bamugeraho barawumwaka.
Mu gice cya kabiri Real Madrid yaje isatira cyane bidatinze ku munota wa 50 iba ibonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Kylian Mbappé.
Ikipe ya Real Madrid yakomeje gusatira cyane abarimo Vinicius Junior bagerageza uburyo gusa imipira igakubita igiti cy'izamu.
Umukino warangiye amakipe yombi anganya igitego 1-1,Real Madrid ikomeza kuba kumwanya wa 1 n'amanota 50 mu gihe Atletico Madrid yo iri kumwanya wa 2 n'amanota 49.
FC Barcelona yungukiye ku kuba aya makipe yanganyije dore ko zakomeje kuyirinda aho yo iri kumwanya wa 3 n'amanota 45 ndetse ikaba inafite umukino kuri iki Cyumweru na Sevilla.
Kylian Mbappé yishimira igitego yatsinze
TANGA IGITECYEREZO