Mu gihe irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV rikomeje kugenda rigana ahakomeye, aho kugeza ubu Dream boys,Bruce Melody na Jay Polly aribo barimo bahatanira umwanya wa mbere.Umuraperi Jay Polly we akomeje gushimangira ko ibintu byamaze gusobanuka ndetse ko aho bigeze ari nko kureba umukino warangiye cyera.
Ubwo hatangazwaga abahanzi batatu bakomeje guhatanira umwanya wa mbere muri iri rushanwa, Jay Polly wahamagawe ari uwa Kabiri nyuma ya Dream boys, yahise atangaza atitaye kuri bagenzi be bari bamaze gutambuka hamwe n’undi wagomba guturuka mu basigaye akaza ari uwa gatatu, ko adakeneye na gato umwanya wa kabiri cyangwa uwa Gatatu.
Jay Polly ubwo yahamagarwaga muri batatu ba mbere bagomba guhatanira PGGSS4
Kuwa Gatandatu tariki ya 12/07/2014, amaze guhamagarwa mu bahanzi bakomeje , imbere y’abahanzi bagenzi be n’imbaga y’abakunzi b’umuziki i Rubavu, Jay Polly yagize ati “ Ntakindi nabitura uretse kubabwira ngo Imana ibampere umugisha(Yabwiraga abafana be) kandi icyangaruye muri iri rushanwa ni ukugitwara ntabwo ari ukuba uwa kabiri cyangwa uwa gatatu,..”
Reba uburyo byari byifashe ubwo Jay Polly yahamagarwaga i Rubavu
Nyuma y’aya magambo inyarwanda.com yaganiriye na Jay Polly tumubaza niba asanga atararengereye mu kuvuga aya magambo mu gihe agihanganye n’abagenzi be gusa uyu muraperi yahamije ko aya magambo afite imvano kandi azayasubiramo ubwo azaba amaze gushyikirizwa ikamba rye.
Ati “ Nagarutse muri Guma Guma uyu mwaka nje, ngirango abantu babona performances zanjye nta mikino, ninjye uyoboye kuri iyi saha.Ku bafana bo ndabashimira kabisa ntibantengushye babikomeze gutyo kandi final bazaze babukereye nanjye nzaza nje kubisoza.”
Kimwe mubyo uyu muraperi avuga ko yishingikirije ni imbaga nini y'abafana be
Mu kiganiro na Jay Polly yadutangarije ko kimwe mu byamuteye ingufu zikomeye muri uyu mwaka ari uburyo abakunzi be bari bamugaragarije ko bifuza kongera kumubona muri iri rushanwa cyane kandi ko bagomba kumushyigikira kugeza ageze ku nsinzi.
Twirengagije ibitangazwa na Jay Polly, ikizwi ni uko kuri ubu itsinda rya Dream boys, Bruce Melody kongeraho uyu muraperi aribo bagomba kuzavamo uzegukana iri rushanwa akabasha gutera ikirenge mu cya Tom Close, King James na Riderman begukanye amarushanwa yabanje. Tubibutse ko tariki ya 30 Kanama 2014 aribwo hazatangazwa uwegukanye iri rushanwa.
Ese nawe uhamanya n'uyu muraperi ko aho iri rushanwa rigeze umukino usa nkaho warangiye cyangwa arigiza nkana?
Nizeyimana Selemani
TANGA IGITECYEREZO