Kuwa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 mu mujyi wa Rubavu niho habereye igitaramo cya kane cya live mu bitaramo bihuje abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star IV, aha hahise hanamenyekana abahanzi batatu bazavamo uzegukana iri rushanwa.
Muri iki gitaramo abahanzi bose bari bagerageje gushyiramo imbaraga zabo dore ko cyari igitaramo gisobanuye byinshi kuri bo.
Aha abahanzi bose bari bamaze guhamagarwa imbere hagiye kugaragazwa batatu bahize abandi mu bitaramo bya live
Dream boys niyo yaje guhamagarwa bwa mbere
Jay Polly yahamagawe bwa kabiri
Bruce Melody yahamagawe ari uwa gatatu
Abahanzi hafi ya bose uretse Christopher, Ama-G na Bruce Melody baje baherekejwe n’amatsinda y’ababyinnyi yabafashaga gususurutsa abafana babo ariko by’umwihariko imibyinire y’abasore n’inkumi bari baherekeje Jay Polly ikaba yaratangaje benshi.
Ku rundi ruhande Platini hamwe n’ababyinnyi bari baherekeje itsinda rya Dream boys nabo bakoze ibintu bihambaye i Rubavu, mu gihe Active nk’ibisanzwe nayo yerekaga ibirori bihambaye abturiye uyu mujyi no mu nkengero zawo. Eric Senderi, Jules Sentore, Teta na Young Grace nabo bari babukereye n’ababyinnyi babo.
Dore uko byari byifashe mu mafoto duhereye kuri Dream boys
Uyu mubyinnyi wa Dream boys yatangaje abantu
Platini mu gikorwa
Ng'uwo Platini ku kazi,....Byaranamukundiye itsinda rye rihanyurana umucyo rigaragara muri batatu ba mbere
Dream boys yagaragaje imyiteguro ihambaye
Reba uburyo ubwo bahamagarga Dream boys nk'abahanzi batatu ba mbere, abafana babo bitereye mu birere
Active nayo yari yabukereye ariko by'umwihariko umukobwa wabyinanye na Tizzo akaba yarahanzwe amaso na benshi
Imibyinire y'uyu mukobwa n'uburyo yagaragaraga byasigaye mu mitwe ya benshi
Tizzo mu gikorwa
Mbere yo kujya ku rubyiniro, Active n'ababyinnyi babo bafashe ifoto y'urwibutso na Mushyoma Joseph uyobora EAP ari nayo ifatanya na Bralirwa gutegura iri rushanwa
Imyiyerekano y'ababyinnyi ba Jay Polly nayo yari iryoheye ijisho
Ababyinnyi ba Jay Polly hamwe n'umusore uba umufasha ku rubyiniro
Aba babyinnyi ba Jay Polly bemeje benshi i Rubavu
Senderi umwami w'udushya muri Primus Guma Guma Super Star i Rubavu yaje aherekejwe n'itsinda ry'ababyinnyi harimo abaje bitwaje primus ndetse n'isambaza nabyo byatunguye benshi
Senderi n'ababyinnyi be, ubwo biteguraga kujya ku rubyiniro
Umwe yari yitwaje isambaza
Undi afite Primus
Senderi n'ababyinnyi be mu myambaro y'umutuku n'umweru, Amabara aranga ikipe ya Etincelles, imwe mu zifite abafana benshi mu mujyi wa Rubavu
Jules Sentore, umwe mu bahanzi bigaragaje cyane muri ibi bitaramo bya live nawe yasusurukije abanya-Rubavu mu buryo bukomeye aho ababyinnyi be bageragezaga kuvanga injyana gakondo n'umuziki ugezweho
Jules Sentore n'abakobwa bamubyiniye
Jules Sentore n'ababyinnyi be mu mbyino za kinyarwanda bashimishije benshi
Jules Sentore n'ababyinnyi be i Rubavu
Young Grace wari wasubiye ku ivuko nawe yari yabukereye imbere y'imbaga y'abakunzi be, urungano, abavandimwe be ndetse n'umubyeyi we
Young Grace n'ababyinnyi be
Murumuna wa Young Grace
Mama w'uyu muraperi mu bafana be b'imbere
Young Grace ni umwe mu bahanzi bagaragaje imyambarire isobanutse muri iri rushanwa
Teta nawe i Rubavu yari aherekejwe n'ababyinnyi bambaye imyenda yiganjemo ibara ry'ubururu n'umweru
Teta n'ababyinnyi be i Rubavu bari baberewe
Teta imbere y'imbaga y'abafana i Rubavu
Urukweto rwa Christopher i Rubavu rwahogoje benshi
Bruce Melody i Rubavu nta mubyinnyi yari yitwaje
Nyuma yo kuzengurukana nawe hirya no hino mu gihugu, Abafana ba Bruce Melody b'i Kigali ntibanatanzwe i Rubavu
Ku rundi ruhande Ama-G The Black nawe yatungutse ku rubyiniro na bandana ku mutwe gusa icyatangaje benshi ni uburyo abafana b'uyu muraperi mu mujyi wa Rubavu bakimufata nk'Igisumizi mu gihe uyu muraperi yasheshe amasezerano yari afitanye n'IBISUMIZI
Abafana ba Ama-G, bati turagushyigikiye Gisumizi cyacu
Uyu mu cameraman yifashishije umutaka yikinga izuba ritari ryoroshye, maze afata amashusho ye nta mususu
Anitha, Arthur na Mc Tino i Rubavu bahuriye ku rubyiniro biryohera benshi
Abafana ba Sentore bari babyambariye bakoze fairplay, bifotoranya agafoto na Platini nyuma y'uko Dream boys ikomeje
Yari yaje gushyigikira Active
Aba Tuff gangs mu byishimo bikomeye, nyuma y'uko umuraperi wabo akomeje muri batatu bazatoranywamo uwa mbere
Abakemurampaka Mc Lion Imanzi, Tonzi na Aimable Twahirwa
Umufana wa Jay Polly arimo arapa indirimbo ze
Abafana bari benshi banagaragaza ibyishimo
Nizeyimana Selemani
Amafoto/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO