Senderi International Hits ni umwe mu bahanzi bahatanira ibihembo bya Primus Guma Guma Super Star ya 4, n’ubwo kugeza ubu yamaze gutakaza amahirwe yo kuba yakwegukana igihembo gikuru cy’iri rushanwa ariko guhatana byo birakomeje. Uyu muhanzi uwavuga ko hari umwihariko akomeje kugaragaza ntiyaba abeshye.
Kuva aya marushanwa yatangira, benshi babaga biteze uko Senderi aza kugaragara ku rubyiniro imbere y’abafana yaba imyambarire ndetse n’uko aza kwitwara mu gihe yabaga arimo kuririmba, kandi koko nk’uko babaga babyiteze nawe ntiyabatenguhaga yahoraga ahindura akagaragara ari mushya, ari nako akora ibyo abantu batari bamwitezeho.
Mu gitaramo cya mbere cyabereye i Rusizi, Senderi yaje ku rubyiniro ari mu gisanduku
Senderi yagaragaje gusetsa no gushimisha benshi babashaga kumubona baba ababaga bari ahabereye ibi bitaramo cyangwa se ababashaga kubona amafoto y’uko byabaga byifashe, ibi kandi akabikora ari nako akomeza kwamamaza cyane ikinyobwa cya Primus ari nacyo Bralirwa inyuzamo iri rushanwa rimaze guhindura byinshi muri muzika nyarwanda.
Mu gitaramo cyabereye i Nyamagabe Senderi yari yambaye nk'abafundi, ajya ku rubyiniro anafite inzoga ya Primus
Mu gitaramo cyabereye i Huye muri Sitade ya Kaminuza, Senderi yari yambaye nk'abanyeshuri bahawe impamyabumenyi za kaminuza ariko ntiyigeze yibagirwa Primus
Nk’uko Senderi yabitangarije inyarwanda.com, uburyo yitwara n’ibyo akora ahantu hatandukanye haba habereye aya marushanwa, agenda abikora akurije ibikorwa byiganje mu gace yagiyemo kugirango barusheho kumwiyumvamo, ndetse anashimangira ko n’ubwo atabashije kuza mu bahanzi batatu ba mbere abamugiye imbere ntawamurushije abafana, akanavuga ko azakomeza kwamamaza iki kinyobwa kuko ari nacyo kiba cyafashije abahanzi kujya muri aya marushanwa.
Mu Ruhango Senderi yagiye yambaye nk'abatetsi bo muri Hoteli
Nyuma Senderi yaje gusabwa n'abafana ko yabereka igituza cye na we ntiyazuyaza
I Kabarondo ho Senderi yari yiyambariye nk'abamotari
Mu gitaramo cyabereye i Ngoma, Senderi yari yambaye nk'abanyonzi ariko icyo gihe byavuzwe cyane ko imyenda yari imufashe cyane ikanagaragaza ubugabo bwe
Mu gitaramo cyabereye i Rwamagana, Senderi yagiye ku rubyiniro yambaye nk'abahinzi, anafite amasaka
Mu gitaramo cyabereye i Gicumbi Senderi yajyanye agatebo k'ibijumba ku rubyiniro
Mu mujyi wa Nyagatare, Senderi yari yambaye amahembe, gusa ntiyibagiwe Primus
Mu gitaramo cya mbere cya Live cyabereye i Kigali, Senderi n'ababyinnyi be bari bambaye imyenda irimo ibirango bya Primus kandi yanditseho izina ry'uyu muhanzi
Mu mujyi wa Muhanga nabwo Senderi yari yambaye imyenda yiganjemo ibirango bya Primus, bigaragara ko ntako atagize ngo yamamaze iki kinyobwa
Mu gitaramo cyabereye i Musanze, Senderi yagaragaje imbaraga zidasanzwe, akaba yari yitwaje abantu bambaye nk'ingagi, maze ashimisha abantu mu ndirimbo ye "Twaribohoye" ivumbi riratumuka
Senderi mu gitaramo cyabereye i Rubavu aho yabuze amahirwe yo kugaragara muri batatu ba mbere bazahatanira kwegukana igihembo gikuru cy'irushanwa
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO