Nk’uko bamwe bakomeje kubikurikiranira hafi, kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014, mu mujyi wa Rubavu niho hakomereza igitaramo cya kane cya live mu bitaramo bihuje abahanzi 10 bahatanira irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star.
Iki gitaramo gifite umwihariko ndetse ni igitaramo cy’amateka dore ko nyuma yo kuririmbira abakunzi babo baherereye muri uyu mujyi wa Rubavu, aribwo haribuhite hatangazwa abahanzi batatu ba mbere bitwaye neza kurusha abandi muri ibi bitaramo bya Live. Aba bahanzi akaba aribo bagomba kuzavamo uzegukana iri rushanwa.
Abagize akanama nkemurampaka bahageze bagiye guca impaka za batatu bagomba guhatanira iri rushanwa rya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yaryo ya kane
-Umuhanzi wa mbere ugeze ku rubyiniro ni abasore batatu bagize itsinda rya Active
Mbere yo kujya ku rubyiniro Active n'ababyinnyi babo bafashe agafoto ku rwibutso hamwe na Mushyoma Joseph uhagarariye EAP
Active
Imibyinire ya Tizzo hamwe n'uyu mukobwa yanyuze benshi
-Nyuma ya Active, hahise hakurikiraho Jules Sentore
Jules Sentore imbere y'abafana be
Jules Sentore n'ababyinnyi be
Sentore
-Nyuma y'uyu muhanzi hakurikiyeho umuraperikazi Young Grace wakiriwe neza cyane iwabo i Rubavu aho umubyeyi we yongeye kugaragara nawe abyinana n'umukobwa we indirimbo Yigize faliseri na Bingo
Young Grace i Rubavu
Murumuna wa Young Grace nawe yari yaje gushyigikira mukuru we
Nk'ibisanzwe i Rubavu,Young Grace yamanuraga imirongo, hafi aho mama we nawe abyina bikomeye
-Umuraperi Jay Polly niwe uhise akurikiraho aho uyu muraperi yakiriwe mu buryo bukomeye n'abafana hano bikomeza kugaragaza itandukaniro rikomeye riri hagati y'uyu muraperi n'abagenzi be.
Jay Polly mu ndirimbo ye Celibataire
Uyu mufana, uko Jay Polly yamanuraga imirongo ntibasiganaga nawe yabaga arimo arapa
Jay Polly arashyigikiwe ku buryo ntawashidikanya ko muri uyu mugoroba uyu muraperi agomba kugargara mu bahanzi batatu byanze bikunze
Imibyinire y'ababyinnyi ba Jay Polly nayo yatangaje benshi
Jay Polly agaragaje ingufu zikomeye i Rubavu, maze asoza abwira abafana ko ikizere cye aribo gishingiyeho
-Bruce Melody niwe ukurikiyeho aho mu ndirimbo ze Telefone na Ndumiwe yakiriwe neza n'abafana hano i Rubavu
Bruce Melodie
Abafana ba Bruce Melody i Rubavu
Bruce Melody
-Teta niwe ukurikiyeho aho kuri iyi nshuro aherekejwe n'ababyinnyi barimo kumufasha gususurutsa abafana be hano
Teta mu ndirimbo ye Undi munsi
-Nyuma ya Teta hahise hakurikiraho, umuhanzi mu njyana nyafurika, Senderi International Hit nawe uherekejwe n'itsinda ry'ababyinnyi.
Senderi i Rubavu
-Itsinda rya Dream boys niryo rihise rikurikiraho, aho mbere yo gutunguka kuri stage habanje ababyinnyi babo baza babakurikiye bakirwa neza cyane hano ku buryo iri tsinda rikomeje kugaragaza ko rifite naryo gahunda ihamye yo kwegukana iri rushanwa.
Abafana ba Dream boys bakomeje kubahesha amahirwe yo kugaragara mu bahanzi batatu bahatanira iki gikombe
Dream Boys i Rubavu
-Umuraperi Ama-G The black niwe ukurikiyeho aho yinjiye ku rubyiniro asaba abafana be kuzamura amaboko mu birere
Ama-G agitunguka ku rubyiniro
Uyu muraperi yaje yambaye bandana ku mutwe, nk'umwe mu mico iranga abaraperi
Ama-G The Black ni umwe mu bahanzi bishimiwe cyane hano
-Christopher niwe uhamagawe ku rubyiniro ari nawe muhanzi wa nyuma ugiye kuririmba hano
Christopher
Christopher arimo araririmbana indirimbo ze n'abafana hano
Christopher i Rubavu
Kugeza ubu abahanzi bose uko ari icumi bamaze kuririmba. Muri aka kanya abagize akanama nkemurampaka bakaba bamaze gushyikiriza amanota batanze kuri uyu munsi, ikigo cya PWC kugirango kiyateranye nandi y'uburyo bagiye bitwara mu bitaramo bitatu bya mbere bakoreye i Kigali, Muhanga na Musanze.
Mc Arthur niwe wayoboye iki gitaramo
Mc Tino na Anitha nabo basusurukije iki gitaramo
-Hategerejwe kumenyekana abahanzi bagiye gukomeza....
Abahanzi bose bari bategereje kumva batatu ba mbere
Dream boys niyo ihamagawe bwa mbere
-Umuhanzi wa kabiri ukomeje ni Jay Polly
-Umuhanzi wa gatatu ukomeje ni Bruce Melody
Ibi bisobanuye ko abahanzi batatu bazahatanira igihembo gikuru ari Dream Boys, Jay Polly na Bruce Melody naho barindwi basigaye bazahatanira imyanya irindwi ya nyuma.
Abafana hafi ya bose barasa nkabemeranyije n'akanama nkemurampaka kuko abahanzi bose bakomeje bagaragarijwe ko bishimiwe cyane hano.
Nizeyimana Selemani
Amafoto/Jean Chris Kitoko
TANGA IGITECYEREZO