Kigali

Kuba abahanzi 7 bagiye gutakaza amahirwe yo gutwara Guma Guma byateje impaka ndende

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/07/2014 8:52
13


Kwivumbura, impaka ndende ndetse n’imyivumbagatanyo ni bimwe mu byagiye biranga umusozo w’amarushanwa ya Primus Guma Guma yabaye yose, gusa kuri iyi nshuro ho ntibivugwaho rumwe kubera ibyiciro biri muri aya marushanwa aho bizagera hagati bamwe bakabura amahirwe y’imyanya itatu ya mbere.



Nk’uko biteganyijwe muri aya marushanwa ya Primus Guma Guma Super Star ku nshuro yayo ya kane, kuri uyu wa gatandatu tariki ya 12 Nyakanga 2014 nibwo hazaba igitaramo kizabera i Rubavu, abahanzi uko ari icumi bakazahita bashyirwa mu byiciro bibiri barindwi bagatakaza amahirwe yo gutwara umwanya wa mbere, ndetse n’umwanya wa kabiri n’uwa gatatu bagahita babyibagirwa. Ni ukuvuga ko abahanzi batatu ba mbere bazahatana ukwabo banishakamo uzatwara igikombe, naho abandi barindwi nabo bahatane ukwabo barwanira imyanya kuva ku wa kane kugeza ku wa cumi, cyane  ko iyi myanya yose izaba igiye ifite ibihembo.

Abagize akanama nkemurampaka nibo babitse ibanga hamwe n'abashinzwe kubarura amajwi yo mu butumwa bugufi

Abagize akanama nkemurampaka nibo babitse ibanga hamwe n'abashinzwe kubarura amajwi yo mu butumwa bugufi

Ese abahanzi bazibura mu myanya itatu ko bazahita bibagirwa ibyo kuba batwara igikombe kandi amarushanwa azaba akomeje, bazabyitwaramo bate? Bazakomeza amarushanwa se bishimye? Bazakomeza se gushyira imbaraga mu marushanwa? Nta kwivumbura se kuzabaho ngo bave mu irushanwa? Mu minsi ishize aba bahanzi bose baganiriye n'inyarwanda.com bamwe berekana ko bitazaba byoroshye mu gihe baramuka basezerewe. Dore uko abahanzi bazabyakira n’icyo bazakora nibatajya mu cyiciro cya batatu ba mbere:

Jay

Jay Polly ati: “Njye rwose sinteganya kujya muri icyo cyiciro cya kabiri kuko igikombe ni icyanjye. Baramutse bakinshyizemo singiye kubeshya, napfa gukomeza amarushanwa ariko nyine  byaba ari ugupfa gukomeza ngo irushanwa rirangire. Njye nahita ncika intege ngakomeza byo kugirango nubahirize contract nasinye ariko rwose naba mbabaye kandi nta mbaraga nakongera gushyiramo, gusa ntibishoboka rwose uretse no kujya mu cyiciro cya batatu ba mbere, n’igikombe ni icyanjye”.

chris

Christopher ati: “Njye icyiciro cyose nzajyamo nzaharanira kuba uwa mbere, mu marushanwa habamo gutsinda no gutsindwa, ubu ndimo ndaharanira kujya mu cyiciro cya mbere ningeramo nzaharanira gutwara igikombe, naho nintageramo nkajya mu cya kabiri nabwo nzaharanira kuba uwa mbere muri icyo cyiciro ntware umwanya wa kane, kuko buri mwanya ufite ibihembo n’ubwo birutanwa ariko twese tuzahembwa”.

amag

Ama-G The Black ati: “Njye nshyizwe mu cyiciro cya kabiri nakomeza kandi ngakomeza gukora n’imbaraga nyinshi kugirango no muri icyo cyiciro nze mu myanya ya mbere, erega ubundi ababurana ari icumi, icyenda muri bo baba bigiza nkana kiriya gikombe kizatwara n’umwe muri twe, njye bimbayeho rero nabyakira ngakomeza irushanwa”.

sentore

Jules Sentore we ati: “Irushanwa burya riba ari irushanwa, ngiye muri icyo cyiciro rwose nabyakira kandi ngakomeza gukora cyane. Njye nabivuze kuva nkigera muri aya marushanwa kandi sindisubiraho, navuze ko intego yanjye muri iri rushanwa ari ukwereka abanyarwanda ibintu byiza kandi nkanerekana ko hari ibyo nshoboye. Ninjya mu cyiciro cya kabiri rero rwose ntabwo nzigera ncika intege, nzakomeza gukora cyane”.

platini

dream boys

Platini ni umwe mu basore babiri bagize itsinda rya Dream Boys, we akaba yagize ati: “Icya mbere nakubwira cyo ni uko bitazaba, ni ukuri rwose kutaza mu myanya itatu ya mbere sinzi ko byazashoboka. Gusa biramutse bibayeho, iryushanwa riba ari irushanwa twakomeza guhatanira imyanya yindi kuko niba twaranasinye contract tugomba kuyubahiriza tukarangiza amarushanwa, twakomeza ariko rwose icyo nashimangira ni uko kubura muri batatu ba mbere byo bitazabaho”.

melody

Bruce Melody we yagize ati: “Yego ubuze inda yica umugi, ubwo mbuze amahirwe yo kujya muri batatu ba mbere rwose nahita nshaka uko mba uwa kane byanze bikunze. Banshyize mu cyiciro cya kabiri rero, batatu ubwo baba bangendanye ariko batandatu basigaye nabereka aho mbera akaga nkegukana umwanya wa kane. Gusa njye simbyiteze, ubwo se ni gute koko ntazaza muri batatu ba mbere koko? Oya kuzamo ko nzazamo ariko nyine ntagiyemo nashaka uko nihaniza abo mu cyiciro cya kabiri”

grace

Young Grace we yagize ati: “Njye nabyakira kandi neza cyane kuko ubwo ni uko naba naritwaye, ubwo nizo zaba ari imbaraga zanjye, rwose nakomeza gushyiramo imbaraga mu irushanwa rwose kuko uretse n’ibihembo njye mba nshaka no gushimisha abakunzi banjye”.

teta

Diana Teta na we yagize ati: “Njye nizeye ko bizanyura mu mucyo, ubwo ninshyirwa mu cyiciro cya kabiri nyine niko bizaba bikwiye, cyane ko abahanzi bose turi kumwe mu irushanwa uko ari icyenda bose nta kipe yoroshye irimo, ubwo nintajya muri batatu ba mbere nyine nzakorana imbaraga noneho kurushaho kugirango byibuze muri icyo cyiciro nzabashe kuza mu myanya ya mbere”.

active

Olvis ni umwe mu basore batatu bagize itsinda rya Active. We akaba yagize ati: “Twe nka Active icyo dushaka kugeza ubu ni ukuza mu cyiciro cya mbere ndetse byaba ngombwa igikombe tukagitwara, gusa nituza mu cyiciro cya kabiri nabwo tuzakomeza kwitwara neza kuko twe tubikora dushaka gushimisha abafana bacu, n’iyo  twava muri Guma Guma twakomeza kwitwara neza”.

hit

Umuhanzi Senderi International Hit we yerekanye ko adakozwa iby’icyiciro cya kabiri. Yagize ati: “Njye winabimbwira rwose iby’icyo cyiciro cya kabiri kuko njyewe ndashaka igikombe, ibyo bindi ubibaze abashaka icyo cyiciro badashaka igikombe, njye icyo cya kabiri ntikindeba rwose njye nzajya mu cya mbere ntware n’igikombe, sinakubwira uko nzabyakira ninjya mu cya kabiri kandi ntazakijyamo, njye nzatwara igikombe nta bindi”.

Ese abafana bazabasha kwihanganira ko abahanzi bafana bazaba basezerewe?

Ese abafana bazabasha kwihanganira ko abahanzi bafana bazaba basezerewe?

Nyuma yo kuganira n’aba bahanzi, Inyarwanda.com yanaganiriye na Mushyoma Joseph uyobora East African Promoters (EAP) ari nabo baregura aya marushanwa bafatanyije na Bralirwa, maze atubwira uko bizagenda nihagira uwivumbura. Yagize ati: “Abahanzi bose basinye contract bemera ko bagomba kuzarangiza amarushanwa kandi buri mwanya ufite ibihembo, ubwo uwaramuka yivumbuye ngo ni uko yagiye mu cyiciro adashaka, uretse kuba atahabwa ibyari biteganyirijwe abandi nk’ibihembo, yazanafatirwa ibihano rwose”.

Ese ni abahe bahanzi batatu wowe ubona bakwiye kujya mu cyiciro cya mbere?

Manirakiza Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • umutoni charlotte 10 years ago
    ngewe mbona jay polly agikwiye rwose pe
  • jean marie10 years ago
    jay polly nember one agomba kujya mukiciro cyambere ubundi agahatanira umwanya mbere dukomeze tumutore.have nice day
  • pascal10 years ago
    Senderi in.hit,jay polly,melody
  • 10 years ago
    Jay Polly aragikwiye
  • karisa10 years ago
    1Jay p 2dream boys 3senderi.
  • Mimi10 years ago
    Dream boys,Jay polly na Bruce Melody
  • 10 years ago
    Senderi bakimuhe
  • 10 years ago
    jay polly nember one agomba kujya mukiciro cyambere ubundi agahatanira umwanya mbere dukomeze tumutore.have nice day
  • pascal10 years ago
    Senderi in.hit,jay polly,melody
  • pascal10 years ago
    Senderi in.hit,jay polly,melody
  • faida paison yosia10 years ago
    ba3, ni kabaka(j.polly), dream boyz na ndumiwe( bruce melodie)
  • kalisa eddy 10 years ago
    Jaypolly na senderi nibo mbona badashaka kumva ikiciro cya kabiri sinzi impamvu rero batabyumva ikindi kitanshimishije ni uko mwanditse ngo bizatera akavuyo!!! Aha ni mu Rwanda abo bafana rwose batubabarire ntakavuyo dushaka abazatsindwa bazatahe abazatsinda nabo bazakomeze amahoro kuko guma guma ntigomba guteza umutekano muke.
  • ericmukarage10 years ago
    njyewe ndabona igikombe aricya jay poly



KOPA

Inyarwanda BACKGROUND