"Gushimira biva kure, iyo umuntu amerewe neza, akibagirwa ibyahise, aribyo bitegura ibizaza!" aya ni amagambo yo mu ndirimbo ya King James yise Warakoze/Mwarakoze. Ku mukinnyi wa filime Richard Mwanangu, ntiyigeze yibagirwa aho yavuye, ni muri urwo rwego ashimira byimazeyo umuhanzikazi Queen Cha.
Richard Mwanangu na Queen Cha mu mashusho y'indirimbo Windekura ya Queen Cha. Ifoto: Youtube/Eliel Niyonzima
Ni mu magambo ye yanyujije ku rubuga rwa Facebook, aho agaragaza gushimira cyane uyu muririmbyikazi, yemeza ko urwego ariho muri filime ariwe arukesha dore ko mbere yo kugaragara muri filime nka Wabikoreye Iki?, Isaha, Rucumbeka,… yabanje kugaragara mu mashusho y’indirimbo Windekura y’uyu muhanzikazi akaba ari nayo afata nk’iyamwinjije mu ruhando rw’abagaragara imbere ya camera nk’uko yakomeje abigaragaza muri ubu butumwa.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO WINDEKURA:
Richard Mwanangu yagize ati: “Benshi bibwira ko naje imbere ya camera bwa mbere nkina film ariko siko bimeze kuko bwa mbere nibona mu mashusho nibonye mu ndirimbo ya Queen Cha yitwa Windekura nyuma nza nomu yitwa Icyaha Ndakemera, kabisa rwose uwambonye muri film akanezezwa n’ibyo nkora amfashe gushimira Queen Cha kuko yankundishije Camera.”
Uretse kumushimira kandi, Richard yakomeje agaragara urukundo afitiye uru muhanzikazi, uzwi mu ndirimbo nka Windekura, Icyaha ndacyemera, Umwe Rukumbi,… aho yemeza ko ariwe watumye yivumburamo impano yo gukina, aho yagize ati: “ndagushimira cyane Ma Sister Queen Cha ndagukunda; nkwifuriza ibyiza nka mushiki Wanjye kuko watumye nivumburamo impano. SPECIAL THANKS KURI QUEEN CHA plz abankunda ndabasaba kumushyigikira.”
Richard Mwanangu na Christelle Kayonga mu mashusho y'indirimbo Icyaha Ndacyemera ya Queen Cha. Ifoto: Youtube/Inyarwanda TV
Amashusho y’iyi ndirimbo Windekura ya Queen Cha ari nayo ya mbere Mwanangu Richard yagaragayemo imbere ya Camera, yagiye hanze mu mwaka wa 2012, nyuma yayo akaba aribwo Richard yatangiye gukina muri filime zinyuranye nka Ntakitagira Iherezo, Wabikoreye Iki?, Isaha,…. Kugeza ubu akaba amaze kugera mu rwego rw’abakinnyi bakomeye mu Rwanda dore ko bishimangirwa no kuba yaragaragaye mu bakinnyi 10 bahataniraga igihembo cy’abakinnyi b’abagabo bakunzwe na rubanda mu bihembo bya Rwanda Movie Awards 2014.
REBA AMASHUSHO Y'INDIRIMBO ICYAHA NDACYEMERA:
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO