Umukinnyi wamenyekanye cyane mu Rwanda mu ikipe y’igihugu Amavubi, APR FC ndetse n’ikipe zo hanze y’u Rwanda uzwi nka Olivier Karekezi, yakoze ubukwe kuri uyu wa gatandatu w’icyumweru gishize abana n’umuzungukazi bari basanzwe bakundana ndetse banibanira ariko ubwo bukwe bukaba bwaragizwe ibanga.
Uyu mukinnyi wakoze ubukwe kuri iyi tariki ya 31 Gicurasi 2014 akibanira n’umuzungukazi Niwin Sorlu, yakoze ubukwe mu ibanga mu gihe abakinnyi bagenzi be bahoze bakinana mu ikipe y’igihugu Amavubi bari bahugiye mu mukino batsinzemo Libiya ibitego 3 ku busa, umukino wabaye ku munsi nyirizina w’ubu bukwe bwa Olivier Karekezi.
Olivier Karekezi yakoze ubu bukwe mu gihe gitunguranye kuko yari aherutse gutangaza ko ateganya kuzakora ubukwe ariko igihe yari yaravuze kikaba ari mu mwaka wa 2015. Uyu mukinnyi hari amakuru avuga ko n’ubwo yatangaje ko ahagaritse ruhago ubu akinira ikipoe yo mu cyiciro cya gatatu muri Suwede, naho mu ikipe y’igihugu ho akaba yarasezeye burundu ndetse atakinashyirwa ku rutonde.
Olivier Karekezi n'umukunzi we bamaze gukora ubukwe mu banga
Olivier Karekezi w’imyaka isaga 31 y’amavuko, si ubwa mbere akoze ubukwe dore ko yatandukanye n’umugore we wa mbere babanaga, uyu Niwin bakaba baratangiye kubana ubwo yabaga mu gihugu cya Tunisiya.
Manirakiza Théogène
TANGA IGITECYEREZO