RFL
Kigali

"Sinazimye ndetse nyuma ya 'Igikosi' ngiye gukorana indi ndirimbo na Professor Jay" - Rafiki Mazimpaka

Yanditswe na: Philbert Hagengimana
Taliki:17/05/2014 10:54
2


Rafiki Mazimpaka aratangaza ko atazimye nk’uko benshi babivuga, ndetse ngo iminsi avuyemo yamubereye myiza bidasanzwe kuko yayigizemo ibitaramo byinshi mu Ntara zitandukanye, ndetse kandi nyuma y’indirimbo yakoranye na Knowless n’iyo yakoranye na Green P ubu ngo agiye kwerekeza i Dar es Salaam gukorana indi na Professor Jay.



Mu kiganiro na Inyarwanda.com, ubwo yari avuye mu gitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Makonikoshwa, Rafiki twamubajije icyo avuga ku bavuga ko yazimye ugereranyije n’urwego yamamayeho mu myaka ya mbere ya 2010, asubiza ko atazimye, ko ahubwo n’ubwo atakunze kuvugwa cyane, ari bwo yagize ibihe byiza.

Rafiki

Rafiki Umwami wa Coga Style

Rafiki yagize ati: “Ahubwo iminsi tuvuyemo yambereye myiza cyane, kuko buriya hari ibitaramo muba mutazi, baba bamamarije hirya no hino mu Ntara, kandi iyo umuntu abifite bihoraho biba ari ibintu byiza cyane.”

Yakomeje anavuga ko iyi minsi avuyemo abafana bamufashije cyane ku buryo yahise yumva abagiyemo umweenda wo kubakorera indirimbo yo ku rwego rwo hejuru ngo abashimishe.

Nyuma yo gukora indirimbo “Igikosi” bakaza no kuyisubiramo, Rafiki Mazimpaka a.k.a Umwami wa Coga Style agiye gukorana indi ndirimbo na Professor Jay mu rwego rwo gukomeza kumenyekanisha Coga Style n’umuziki nyarwanda muri rusange mu Karere ka Afurika y’u Burasirazuba.

PJ

Professor Jay wamamaye cyane muri Tanzania muri Karere muri rusange

Aganira na Inyarwanda.com, Rafiki yagize ati: “Ndimo ndategura kujya Dar es Salaam gukorana indirimbo na Professor Jay, mu rwego rwo gukomeza gukora promotion (kumenyekanisha) Coga n’umuziki nyarwanda muri East Africa (mu Karere k’uburasirazuba bwa Afurika)”.

Nk’uko Rafiki yakomeje abitangaza, ngo iyo ndirimbo bazayikora mu byumweru bibiri biri imbere, kandi ngo yo izaba iririmbye mu giswayile (Swahili) mu gihe Igikosi yo yari ivanzemo igiswayile n’ikinyarwanda.

Ikindi kandi, ngo bahisemo kujya gukorera iyi ndirimbo i Dar es Salaam kuko “Igikosi” bayikoreye i Kigali bakaba ari na ho bayisubiriramo.

Rafiki Mazimpaka na Joseph Haule a.k.a Professor Jay wamenyekanye mu ndirimbo nka Nikusaidiye aje? Yafatanyije na Ferooz, n’izindi nka Machozi, bakoranye bwa mbere indirimbo bise “Igikosi” mu mwaka w’2006, bayisubiramo mu 2008.

Rafiki

Rafiki ni umwe mu bahanzi bahataniye PGSS ubwo yahatanirwaga ku nshuro ya mbere, ariko ntiyigeze yongera no kugaragara ku rutonde rw'ibanze

Rafiki yakomeje avuga ko Coga Band bateganya gushaka aho bazajya bakorera ibitaramo bihoraho buri cyumweru, kugirango bajye bagira aho bahurira n’abafana buri cyumweru, kuko bari basanzwe bakorera i Nyamata none amasezerano ya bo akaba yararangiye.

Rafiki

Rafiki Mazimpaka yamenyekanye mu myaka y'2004-2005 ubwo yari mu itsinda Hot Side, arivuyemo mu mwaka w'2005, ahita akora indirimbo ye ya mbere yise "Igipende", maze arushaho kumenyekana mu mwaka w'2006 ubwo yakoraga indirimbo ye ya kabiri, agahita ayikorana na Professor Jay wari umaze kwamamara.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Tuyishime Moses5 years ago
    ESE koko rafiki afitanye isano na makoni koshwa land bavugako makoni koshwa ari omuganda ok my MPE
  • Tuyishime ak charcool ikibazo mfite nkora musical kand 5 years ago
    nkorera uga wakiso Nteebe raod ndirimba neza oluganda or kinya rd and runyankore konka ninyegomba kurya irwanda ariko ? nani shaba mumpeleze ebiku kwa ahamwi shong,z rafiki godbye ,!!!!!!!Paul nyikilanyoo munge to power gezako esanyu lye b a nonya Bali bagambenti liva muntuyoo. abantu Nazi neza oruganda babyu, _'''''''''





Inyarwanda BACKGROUND