Mu muhango wari uteguwe neza kandi bibereye ijisho, Ishime Irene Ines na Moise Twahirwa nibo babashije kwegukana ku nshuro ya mbere ikamba rya nyampinga na rudasumbwa b’ishuri rikuru ry’imyunga n’ubumenyingiro rya Kigali(IPRC Kigali).
Ni mu birori byari byitabiriwe cyane n’imbaga y’abanyeshuri byabereye ku kibuga cy’umupira w’amagaru cya IPRC Kigalikuri uyu wa Gatanu tariki ya 14 Werurwe 2014.Aho uretse abanyeshuri bari babyitabiriye ari benshi hari n’abayobozi bakuru b’ishuri bari barangajwe imbere n’umuyobozi mukuru Diogene Murindahabi, naho umushyitsi mukuru akaba yari Paul Jules Ndamage umuyobozi w’akarere ka Kicukiro.
Uretse Nyampinga na Rudasumbwa hanatowe ibisonga byabo maze Umugiraneza Chouchou Charlotte na Michel Bertin begukana ikamba ry’igisonga cya mbere cya nyampinga na rudasumbwa mu gihe Sandrine Muhimpundu na Mwijanda Christian begukanye ikamba ry’igisonga cya kabiri cya nyampinga na rudasumbwa.
Aba ba Nyampinga na Rudasumbwa bamaze gutorwa bafashe ifoto y'urwibutso bari kumwe n'Ubuyobozi bw'ikigo, akarere ka Kicukiro, ba Nyampinga batandukanye, abo mu miryango yabo...
Mu bandi bahembwe harimo nyampinga na rudasumbwa bari bakunzwe cyane aho Sandrine Muhimpundu na Ruzigana Horace begukanye iri kamba naho umuhanzikazi Babla umwe mu bakobwa bari bitabiriye aya marushanwa na mugenzi we Mihigo Emmanuel begukanye ikamba rya nyampinga na rudasumbwa warushije abandi guhanga udushya. Nyampinga na rudasumbwa baberwa n’amafoto kurusha abandi baje kuba Umubyeyi Lydia na Emmanuel Mwesigye.
Nyampinga wa IPRC yambitswe ikamba n'abanyampinga b'u Rwanda 2013 na 2014
Mu ijambo ry’umushyitsi mukuru, Paul Jules Ndamage umuyobozi w’akarere ka Kicukiro ari naho iri shuri riherereye yashimiye byimazeyo uburyo iki kigo cyateguye neza iki gikorwa ndetse n’uburo abasore n’inkumi muri rusange bahatankamba bagaragaje ubuhanga n’ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru agereranyije n’ibindi bikorwa nk’ibi yari amaze iminsi yitabira.
Ati “ Hari benshi bamaze iminsi badutumira tugasanga bitaryoshye cyane, ikintu uyu mugoroba nishimiye uretse ubwiza, ubusore n’ubukumi ni byiza ariko byumwihariko nashimye ko muri abahanga cyane muri intiti, mufite ubumenyi, ubutumwa n’ikerekezo igihugu gifite.”
Abaraperi Jay Polly na Riderman ndetse n’umuhanzi Ngoga wiga muri iri shuri rikuru bakaba aribo basusurukije ibi birori byari biyobowe n’abashyushya rugamba Phill Peter na Mc Kate Gustave. Tubibutsa ko ibi birori byateguwe ku bufatanye na Rwanda Inspiration back up.
DORE AMWE MU MAFOTO YARANZE IKI GIKORWA:
Umubyeyi Lydia na Emmanuel Besigye nibo begukanye ikamba rya Miss na Mister Photogenic
Sandrine Muhimpundu na Ruzigana Horace begukanye ikamba rya miss na mister Popularity
Paul Jules Ndamage wari umushyitsi mukuru hamwe na Diogene Murindahabi uyobora IPRC Kigali
Nyampinga w'u Rwanda 2013 Mutesi Aurore ni umwe muri 5 bari bagize akanama nkemurampaka
Mu ndirimbo Holo Riderman yanyeganyeje stade yose ya IPRC Kigali
Mu ijambo ry'umushyitsi mukuru Paul Jules Ndamage yashimiye byimazeyo IPRC Kigali
Miss Rwanda 2014 Akiwacu Colombe na we yakurikiranye ibi birori.
Jay Polly yasusurukije ibi birori
Ishime Irene Ines bakimuhamagara
Imyiyerekano y'abahataniraga ikamba rya miss na mister IPRC Kigali yari ibereye ijisho
Ibisonga bya nyampinga byambitswe ikamba na bagenzi babo bo muri Mount Kenya
Babla na mugenzi we Emmanuel Mihigo begukanye ikamba rya miss na mister Innovation
Abasore n'inkumi
Abasore bari bitabiriye iri rushanwa
Abakoba bose uko ari 7 bahataniraga iri kamba
Abafana bari benshi cyane
Aho ibi birori byabereye hari hateguye mu buryo bubereye ijisho
Selemani Nizeyimana
TANGA IGITECYEREZO