RFL
Kigali

MSTAR Rwanda igisubizo mu ikoranabuhanga

Yanditswe na: Editor
Taliki:11/03/2014 9:03
0


Ikompanyi ihuriwemo n'urubyiruko yitwa Mstar(Maintenance Services Technical and Repair), bafite gahunda ikomeye yo kusakaza ikoranabuhanga mu banyarwanda bose by'umwihariko bakaba basana ibikoresho byose by'ikoranabuhanga bifite ibibazo bitandukanye.



Mu kiganiro n’Inyarwanda.com, Mfashigihe Nicolas, ushinzwe iyamamazabikorwa muri MSTAR, yadutangarije ko mu bikorwa bakora bijyanye no gukora installation z’ibikoresho bitandukanye kandi bakanabikora mu gihe bigize ikibazo.

Ni nyuma yo gusanga, mu Rwanda ikoranabuhanga rigenda ritera imbere mu buryo bukomeye ndetse nabo bakaba muri gahunda bihaye harimo kurisakaza mu Rwanda hose. ni mugihe kandi u Rwanda ruri kuva mu ikoranabuhanga rya Analog rujya muri Digital akaba ariyo mpamvu bizeza abanyarwanda ko ibikoresho bakunda kwifashisha kugira babone amashusho agezweho ya digital (decodeur cyangwa decoder cyangwa dekoderi), nabyo bemeza ko babafitiye igisubizo mu gihe byagize ikibazo, kubera ubumenyi bafite mu gukora ibyuma bitandukanye bya electronic.              

Ati, “Ubu ibyo twiyemeje, ni ukugeza ku batugana service zinoze kandi mu buryo bwihuse, muri gahunda ikomeye dufite ni uko ubu dushaka kujya dufata ibigo tukagirana kontaru mu bijyanye no kujya tubasanira ibikoresho bitandukanye.”

Uwakenera ibindi bisobanuro cyangwa ashaka ubufasha ngo bamusanire ibikoresho by’ikoranabuhanga, cyangwa ubundi bufasha yabahamagara ku murongo wa telefone (+250) 722548489/787100759 cyangwa akabandikira kuri email: mstarwanda@gmail.com 

Munyengabe Murungi Sabin






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND