Leta zunze ubumwe za Amerika, u Bushinwa, u Budage, u Buyapani, n'u Buhinde mu bihugu bihiga ibindi mu kugira bukungu buri hejuru ku isi mu 2024, hashingiwe ku musaruro mbumbe.
Ikigo cy’Igihugu
cy’Ibarurishamibare giherutse gutangaza ko mu 2023, umusaruro mbumbe w’u Rwanda
wari miliyari 16.355 Frw uvuye kuri miliyari 13.720 Frw mu 2022. Ubuhinzi
bwatanze 27% by’umusaruro mbumbe wose, inganda zitanga 22%, serivisi zitanga
44% naho ibindi bisigaye bigira 7%.
Ni mu gihe muri uri uyu
mwaka wa 2024, hari ibihugu bikomeye bifite ubukungu buri hejuru cyane ku isi, hashingiwe
ku musaruro mbumbe wabyo (GDP).
Dore ibihugu 10 bya mbere
mu bukungu/ bikize cyane ku Isi mu 2024, hashingiwe ku makuru atangwa na IMF yashyizwe
ahagaragara ku ya 10 Mata:
1.
Leta zunze ubumwe za Amerika
Leta Zunze Ubumwe
za Amerika nicyo gihugu kiza ku mwanya wa mbere mu bihugu bifite ubukungu buri
hejuru ku Isi, kikaba n’igihugu cya mbere gikize cyane, kikaba gikomeje
gushikama kuri uyu mwanya wa mbere cyicayeho kuva mu 1960 kugeza mu 2023. Ubukungu
bw’iki gihugu bufite ubudasa, kuko ahanini bushingiye ku nzego zikomeye zirimo
urw’imari, inganda, serivisi zitandukanye ndetse n’ikoranabuhanga riteye
imbere.
Amerika, ishyira imbaraga
cyane mu guteza imbere umuco wo guhanga udushya no kwihangira imirimo, ikagira
uburambe mu by’ubucuruzi ndetse n’ibikorwa remezo bihamye. Muri uyu mwaka,
umusaruro mbumbe (GDP) w’iki gihugu ungana na Miliyari 27.974 z’Amadolari, ukaba
wariyongereyeho 1.5% ugereranije n’umwaka ushize.
2.
U Bushinwa
U Bushinwa bwarazamutse
cyane mu iterambere ry’ubukungu, buva ku mwanya wa kane mu 1960 bugera ku
mwanya wa kabiri mu 2023. Ubukungu bw’u Bushinwa ahanini bushingiye ku nganda,
ibyoherezwa mu mahanga n’ishoramari. Hamwe no kugira ubukungu bugirwamo uruhare
rufatika na guverinoma, u Bushinwa bumaze kugira imirimo myinshi n’abakozi
benshi, iterambere rigaragara ry’ibikorwa remezo, ndetse n’isoko ryagutse ku
rwego mpuzamahanga. Iki gihugu, gifite umusaruro mbumbe wa Miliyari 18.566 $,
ukaba warazamutse ku kigero cya 4.2%.
3.
U Budage
Ubukungu bw’u Budage
bwibanda cyane ku byoherezwa mu mahanga, kandi iki gihugu kizwiho ubuhanga mu
bijyanye n’ubwubatsi, ibinyabiziga no gukora imiti. Iki gihugu gikura inyungu
mu bakozi bacyo bafite ubumenyi, ubushakashatsi bukomeye, ibikorwa by’iterambere,
ndetse no kwiyemeza guteza imbere guhanga udushya. Umusaruro mbumbe w’u Budage
wiyongereyeho 0.9%, ukaba ukangana na Miliyari 4.730 z’amadolari.
4.
U Buyapani
Ubukungu bw’u Buyapani
bugaragarira ahanini mu ikoranabuhanga ryaho riteye imbere, ubuhanga mu gukora,
na serivisi z’inganda. Inzego zaho zikomeye zirimo iz’ibinyabiziga, ibikoresho
bya Elegitoronike, imashini, hamwe n’urw’imari. Umusaruro mbumbe w’u Buyapani
ugeze kuri miliyari 4.291 z'amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 1.0%
ugereranije n’umwaka ushize.
5.
U Buhinde
U Buhinde buza ku mwanya
wa 5 mu bihugu bifite umusaruro mbumbe (GDP) uri hejuru ku Isi mu 2024. Ubukungu
bw’u Buhinde bufite ubudasa bw’iterambere ryihuse bushyimangirwa n’inzego z’ibanze
muri iki gihugu zirimo iz'ikoranabuhanga mu itumanaho, serivisi, ubuhinzi n'inganda. Umusaruro mbumbe ugeze kuri miliyari 4.112 z'amadolari, ukaba
wariyongereye ku kigero cya 6.3%.
6. U Bwongereza
Ubukungu bw’u Bwongereza bugizwe ahanini na serivisi, inganda, imari, n’inzego zo guhanga udushya. London ikora nk’ihuriro ry’imari ku Isi yose binyuze mu gukurura ishoramari ry’amahanga.
Kwiyongera mu bukungu mu Bwongereza byatewe n’ubufatanye bw’Isi yose mu bijyanye n’ubucuruzi. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu uhagaze kuri Miliyari 3,592 $, ukaba wariyongereyeho 0.6%.
7.
U Bufaransa
Byari biteganyijwe ko u
Bufaransa buzagira GDP igera kuri miliyari 2,920 z'amadolari ya Amerika mu 2023,
birangira ugeze kuri miliyari 3,182 z’amadolari. Ubukungu bw’u Bufaransa
bushimangirwa ahanini n’inganda, ubukerarugendo, ibicuruzwa bihenze n’urwego
rw’ubuhinzi. Iki gihugu kizwiho kugira imibereho myiza, ibikorwa remezo biteye
imbere n’ishoramari ryinshi mu bushakashatsi n’iterambere. Umusaruro mbumbe w’u
Bufaransa wiyongereyeho 1.3% ugereranije n’aho wari uhagaze mu mwaka ushize.
8.
U Butaliyani
U Butaliyani bufite isoko
ryateye imbere cyane, buka ari igihugu cya 3 gifite ubukungu buri hejuru mu
bihugu by’Ubumwe bw’ibihugu by’u Burayi. Iki gihugu kizwiho kugira ubucuruzi
bukomeye kandi buteye imbere, ndetse n’inganda zikorana umwete kandi zipiganwa
ku isoko mpuzamahanga. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu ugeze kuri miliyari 2,280
z'amadolari, ukaba wariyongereye ku kigero cya 0.7%.
9.
Brazil
Ubukungu bwa Brazil
bugaragarira mu byiciro byinshi bikubiyemo ubuhinzi, ubucukuzi bw'amabuye
y'agaciro, inganda na serivisi zitandukanye. Ikigaragara ni uko iki gihugu ari
ihuriro rikomeye ku Isi mu bijyanye n’umusaruro w’ubuhinzi no kohereza
ibicuruzwa mu mahanga. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu wiyongereyeho 1.5%, ukaba
ugeze kuri miliyari 2,272 z'amadolari.
10.
Canada
Ubukungu bwa Canada
bushingiye cyane ku mutungo kamere w’iki gihugu, bukubiyemo peteroli, gaz,
amabuye y'agaciro, n’imbaho. Byongeye kandi, iki gihugu gifite serivisi zateye
imbere, inganda zikora neza, cyashyize imbaraga mu guteza imbere udushya
n’iterambere ry’ikoranabuhanga. Umusaruro mbumbe w’iki gihugu wazamutse ku
kigero cya 1.6%, uhagaze kuri Miliyari 2,242 z'amadolari.
TANGA IGITECYEREZO