RFL
Kigali

Abize mu ishuri rya College Inyemeramihigo barisuye, barigabira inka n'Impano y'ibitabo

Yanditswe na: Editor
Taliki:3/02/2014 9:56
12


Abanyeshuri bibumbiye mu muryango w'abize muri College Inyemeramihigo ryi Rubavu, basuye ikigo bizeho mu mpera z'icyumweru gishize, bagabira ikigo bizeho inka.



Mu zindi mpano bageneye iri shuri, harimo inkunga y'ibitabo bigera ku 1000, birimo inyigisho zafasha barumuna babo bakihiga kongera ubumenyi, banabaha mudasobwa 2 ndetse banabamurikira urubuga rwa interineti (Website) babubakiye.

Aba banyeshuli banakinnye umukino wa Basketball.

Aba banyeshuri banakinnye umukino wa Basketball.

Iki gikorwa cyateguwe ndetse gishyirwa mu bikorwa n'abanyeshuri barerewe muri College Inyemeramihigo, mu myaka igiye itandukanye nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Banagiye mu nzu y'uburiro, basangira n'abana bakiga kuri iki kigo

Banagiye mu nzu y'uburiro, basangira n'abana bakiga kuri iki kigo

College de Gisenyi Inyemeramihigo, iherereye mu murenge wa Rugerero, mu karere ka Rubavu, mu ntara y'uburengerezuba.

Iki kigo cyatangiye mbere ya Jenoside, cyongeye gufungura imiryango mu mwaka w'i 1996, mu bihe byari bikomeye cyane.

Madamu Kaduhoze Marie Jeanne ni we wasimbuye Masunika Victor

Madamu Kaduhoze Marie Jeanne ni we wasimbuye Masunika Victor

Abanyeshuli bahuriye mu muryango wabize ku Inyemeramihigo, bajyenda bagira ibik ... mwe ku baba i Kigali, ndetse kuri uyu munsi banahanye impano muri Cacaoutte.

Abanyeshuli bahuriye mu muryango wabize ku Inyemeramihigo, bajyenda bagira ibik ... mwe ku baba i Kigali, ndetse kuri uyu munsi banahanye impano muri Cacaoutte.

Aganira n’Inyarwanda.com, umwe mu banyeshuri bigaga muri iki kigo muri uwo mwaka witwa Valens, yadutangarije ko byari ibihe bikomeye cyane ku banyeshuli bigaga muri iki kigo muri icyo gihe, kuko bababaga bari mu mashuri, imirwano hanze ivuza ubuhuha.

Abanyeshuli biga hano, bakurikiye ibiganiro

Abanyeshuri biga hano, bakurikiye ibiganiro

Valens ati," Ntabwo nakwibagirwa ubwo yari amasaha yo kumanywa tugiye gufata ifunguro, hagaterwa igisasu gikomeye muri refectoire (inzu y'uburiro), kigahita gihitana umunyeshuri ako kanya, byari ibihe bikomeye cyane, kuko twigaga tubona ibifaru byirirwa bizengurutse hano, ndetse n'abasilikare benshi."

Yakomeje agira ati," Ubuzima twari tubayeho icyo gihe ntabwo bwari bworoshye, ariko nkajye nakubwira ko byampaye isomo rikomeye mu buzima ndetse rwose byatumye mvamo umugabo uhamye."

Bageneye ikigo bizeho, inyana y'ishashi

Bageneye ikigo bizeho, inyana y'ishashi

College Inyemeramihigo guhera nyuma ya Jenoside, yayobowe na Masunika Magarambe Victor, kugeza muri uyu mwaka ubwo yasimburwaga akajya kuyoborwa ikindi kigo cy'amashuri yisumbuye.

Masunika wayoboye Inyemeramihigo mu gihe cy'imyaka ikabakaba 20, ntago aba banyeshuli bamwibagiwe n'ubwo atabashije kuhaboneka

Masunika wayoboye Inyemeramihigo mu gihe cy'imyaka ikabakaba 20, ntabwo aba banyeshuli bamwibagiwe n'ubwo atabashije kuhaboneka

Abayobozi ba College barimo Valens Bisenga bari bishimiye kwakira aba banyeshuli.

Abayobozi ba College barimo Valens Bisenga bari bishimiye kwakira aba banyeshuri

Inyemeramihigo imaze guha impamyabushobozi abanyeshuri bakabakaba ibihumbi 4000 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Abo banyeshuri bize amashami atandukanye, nk'ubucuruzi, ubumenyamuntu, imibare n'ubugenge, ibinyabuzima n'ubutabire, n'ibindi.

Uyu mwarimu w'imikino bita Nyabuna, ari mu bareze abakinnyi benshi bakomeye muri iki gihugu

Uyu mwarimu w'imikino bita Nyabuna, ari mu bareze abakinnyi benshi bakomeye muri iki gihugu

Musifiwa Robert wari uyoboye aba banyeshuli bize muri College y'i Gisenyi, yatangaje ko, baje gusura College Inyemeramihigo, mu rwego rwo kwerekena ko bacyibuka ikigo cyabareze, ndetse banifuza ko cyakomeza gutera imbere.

Ziggy 55

Ziggy 55 wahoze aririmba mu itsinda rya The Brothers ni umwe mu biza muri iri shuri

Musifiwa Roby ati, " College yatureze turi benshi, ndetse bamwe tuyigamo mu bihe bikomeye cyane by'intambara, ariko twabashije kuharangiza, dutera imbere benshi tubikesha iki kigo, akaba ariyo mpamvu, tuba twumva mu bushobozi dufite, hari icyo twakora na twe ngo izakomeze itere imbere, kandi ikomeze guteza imbere igihugu."

Ifoto y'urwibutso na bamwe mu bari bahaje

Ifoto y'urwibutso na bamwe mu bari bahaje

Aba banyeshuri bakaba barageneye ikigo inkunga y'ibitabo bigera ku 1000, birimo ubumenyi butandukanye, babaha mudasobwa 2, ndetse n'inyana y'ishashi, bari baremereye iki kigo, ubwo bagisuraga mu mwaka wa 2013.

College de Gisenyi izwi kandi nk'ikigo cyagize uruhare rukomeye mu guteza imbere imikino n'imyidagaduro, aho usanga harize abahanzi benshi, ndetse n'abakinnyi bakomeye cyane mu gihugu.

Mu bakinnyi bize mu Nyemeramihigo, harimo nka Kapiteni w'ikipe y'igihugu, Haruna Niyonzima kuri ubu ukinira Yanga Africans yo muri Tanzania, Nshutiyamagara Ismael akaba ari kapiteni wa APR FC, Rucogoza Aimable Mambo wa Espoir, harimo kandi abandi bakinnyi benshi, nka Bizagwira Leandre, Mutunzi Clement wa Espoir, Brazza wa Gicumbi FC, Kibaya Anuar Daddy, Tuyisenge Jaques wa Police FC, Abouba Nshimiyimana wa AS Muhanga, Innocent bita Bakame na we ukinira AS Muhanga n'abandi benshi cyane,bakina mu cyiciro cya mbere.

Mu bakina imikino y'amaboko na Volley na Basket naho haciye abakinnyi benshi, barimo Karera Dada ukinira Rayon Sports VC n'ikipe y'igihugu, Muhire Fiston Pigeon wa KBC n'ikipe y'igihugu, Barame Aboubacar, Prince wakiniraga UNR VC n'abandi benshi. Umuhanzi Ziggy 55 ndetse n'umuraperi Jay C na bo, bize muri College Inyemeramihigo, kimwe na Bumbakare Pierre Celestin, umuyobozi wungirirje muri RRA ndetse na Abayisenga Emille, vice Recteur wa Tumba College, bose barerewe muri College Inyemeramihigo.

Umuyobozi mushya wa College Inyemeramihigo, Kaduhoze Marie Jeanne yashimiye cyane aba banyeshuri bize muri College, abasaba kuzakomeza kuzirikaba barumuna babo, kandi banabera abavugizi beza iki kigo, dore ko binoroshye kuri ub, kuko bacyubakiye Website izajya ibafasha kwerekana ibibera muri College ya Gisenyi.

Jean Luc Imfurayacu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Yvonne10 years ago
    Wouah! Mwarakoze cyane kuhatubera twe abatarahabonetse! Mbifurije ko twakomeza kugira urukundo nkuru!
  • Scotch10 years ago
    this is great, but you guyz should have told us promotions 2000-2003. N'way thanks alot.
  • 10 years ago
    day's pretty
  • Mathieu10 years ago
    iyi group ese abashaka kuyisunga nkabahizeeeee,umuntu yabakurahe adress yabo niheee,nanjye narahize.....
  • Callixte10 years ago
    Nshimiye Aba Bavandimwe Dukeneye Iyo Website
  • Etienne10 years ago
    Mwarakoze cyane kubw'icyo gitekerezo cyiza cyo gusura aho twarerewe,gusa abatarabonetse mutubwire neza uko twakwisunga iyo groupe kuko abaharerewe bo turi benshi.Ikindi iyo website muyitugezeho ubundi tujye twirebera ibibera iwacu mu inyemeramihigo.!
  • maniriho j pierre9 years ago
    how we can join this group of student
  • 6 years ago
    NITWA NIBIZI PATRIC NKUCOLLEGE DEGISENYI NAGIZE AMANOTA CUNABIRI12 NKANABAZA NIBAHARI UMWANYA NGONZEKWIGA S1MURAKOZE
  • RAFIKI Innocent6 years ago
    Ndabasuhuza cyane bana bacu twareze hano muri iri shuri mukomeze mutere imbere kandi mujye muzirikana barumuna banyu
  • RAFIKI Innocent6 years ago
    Ni mwarimu wanyu mwita(ga) Gahindiro,ndabakunda cyane
  • bizimana valens5 years ago
    ndasuhuzabangenzibangebose bahize byumwihariko(PCM Pater prom)
  • Niyonsenga valens5 years ago
    Barakoze abo bakurubacu kuza kudusura mucyabareze





Inyarwanda BACKGROUND