Kigali

Ibihugu 10 by'Afrika biza ku isonga mu kugira kajugujugu nkeya mu ntangiriro za 2025

Yanditswe na: KUBWIMANA Solange
Taliki:30/01/2025 15:08
0


Kajugujugu ikoreshwa mu bikorwa by’ubutabazi no korohereza ingabo mu bikorwa byo kubungabunga umutekano, gukora iperereza no gutanga inkunga ahantu indege nini zidashobora gutanga ubufasha.



Nyamara  nubwo hari  ibihugu bifite indege za kajugujugu n’amato, biragoye kurinda imipaka no guhangana n’iterabwoba cyangwa inyeshyamba, mu gihe hakiri ibihugu bitazifite cyangwa bifite nkeya.

Kajugujugu ntoya ni ingenzi cyane mu kubungabunga umutekano, kuko zifashishwa mu kurengera ikiremwa umuntu mu bijyanye n’ubuzima, guhangana n’ibiza ndetse no guhashya inkongi z’imiriro vuba kandi mu gihe gito.

 Bityo rero hari ingaruka nyinshi ziterwa no kugira kajugujugu nkeya cyangwa kutazigira, aho  zimwe muri Guverinoma zikoresha uburyo bushingiye gusa ku butaka, bituma gutanga ubufasha bitwara umwanya munini, maze ababukeneye ntibatabarwe bose icya rimwe kandi ku gihe, bigatera igaruka zikomeye ku buzima bwabo zirimo n’impfu.

 Nk’uko Global FirePower ibitangaza, dore ibihugu 10 byo muri Afurika bifite kajugujugu nkeya mu ntangiriro z'uyu mwaka wa 2025.


Umwanya

Igihugu

Ubushobozi bwa kajugujugu

Umwanya ku Isi

1.

Somalia

0

1

2.

Liberia

0

3

3.

Central Africa Republic

0

6

4.

Sierre Leone

1

7

5.

Mauritania

4

14

6.

Madagascar

5

16

7.

Benin

5

17

8.

Republic of Congo

7

19

9.

Namibia

7

20

10.

Mozambique

8

23

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND