Kigali

Adolf Hitler yarahiriye kuyobora u Budage! Ibyaranze uyu munsi mu mateka y'Isi

Yanditswe na: Brenda MIZERO
Taliki:30/01/2025 7:31
0


Tariki ya 30 Mutarama ni umunsi wa 30 mu igize umwaka. Hasigaye iminsi 335 ngo uyu mwaka ugere ku musozo wawo.



Ibintu biba byarabaye kuri iyi tariki mu myaka yashize ni byinshi cyane ariko uyu munsi, InyaRwanda yaguhitiyemo bimwe mu by’ingenzi bidateze kwibagirana mu mateka y’isi.

Bimwe mu byaranze uyu munsi:

1826: Ikiraro cyitwa Menai Suspension Bridge gihuza Ibirwa bya Anglesey na Wales cyamuritswe ku mugaragaro. Ni cyo kiraro gifatishijwe imigozi cyabayeho mbere.

1835: Richard Lawrence yagerageje kwivugana Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Andrew Jackson ariko ntiyabigeraho. Iki ni cyo gitero cya mbere cyari kibayeho hagamijwe kurasa perezida w’iki gihugu.

1925: Guverinoma ya Turikiya yirukanywe muri Istanbul.

1933: Ni bwo Adolf Hitler ufatwa nk’umwe mu banyagitugu bazwi cyane babayeho ku Isi yarahiriye kuyobora u Budage.

1948: Mohandas Karamchand Gandhi, umwe mu ntwari z’Isi yapfuye arashwe na Nathuram Godse. Uyu mugabo ukomoka mu Buhinde yamenyekanye cyane mu guharanira ubwigenge bwa rubanda hatamenetse amaraso.

1772: Pakistan yatangaje ku mugaragaro ko ivuye mu Muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu byakolonijwe n’u Bwongereza.

1979: Indege yo mu bwoko bwa Varig 707-323C yaburiye mu Nyanja ya Pasifika hashize gusa iminota 30 ihagurutse ku Kibuga cy’Indege cya Tokyo mu Buyapani.

1989: Ibiro by’uhagarariye inyungu za Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Kabul ho muri Afghanistan byafunze imiryango nyuma y’aho ibyo bihugu byombi byari bimaze igihe bifitanye umubano utari mwiza.

1996: Gino Gallagher wari umuyobozi w’ingabo ziharanira ukwishyira ukizana kw’abaturage ba Ireland yishwe ubwo yari ategereje gufata amafaranga agenerwa abadafite akazi.

2000: Indege ya Kenya Airways yaguye mu Nyanja ya Atlantic ubwo yari irenze gato icyambu cyo muri Côte d’Ivoire. Iyi mpanuka yahitanye abagera ku 169.

Bamwe mu bavutse kuri uyu munsi:

1961: Dexter Scott King, umwana wa Martin Luther King Jr na Coretta Scott King.

1962: Umwami Abdallah wa Jordan.

1975: Juninho Pernambucano, umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomoka muri Brazil.

2002: Tyla, umuhanzikazi ukomoka muri Afurika y’Epfo wamamaye cyane mu ndirimbo yise ‘Water.’

Niba nawe uvuka kuri iyi tariki, uri umuntu ugendera ku mahame, birakorohera kubabarira abandi, kandi wifitemo ubushobozi bwo kuramba mu rukundo.

Bamwe mu bitabye Imana kuri uyu munsi:

1181: Takakura, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

1649: Charles Ier d’Angleterre, Umwami w’u Bwongereza.

1730: Pierre II de Russie, Tsar w’u Burusiya.

1867: Kōmei, Umwami w’Abami w’u Buyapani.

2006: Coretta Scott King, umugore wa Martin Luther King Jr.

2009: Ingemar Johansson, Umunya-Suède wamenyekanye mu iteramakofi.

Uyu munsi, Kiliziya Gatolika yizihiza Mutagatifu St Martina, St Matthias n’abandi.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND