RFL
Kigali

N'ubwo bikiyoye, kwigisha SIDA ntibikiri ikibazo mu rusengero nyinshi

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:8/01/2014 16:06
0


Nyuma yo kubona ko icyorezo cya SIDA ari ikibazo kandi cyo guhagurukirwa, benshi mu banyamadini ntibikibateye ikibazo mu kwigisha ijambo ryImana banashyiramo ubutumwa bwo kurwanya SIDA, nubwo hakiri imbogamizi, bikaba bigaragara ko bikigoye gusobanurira abantu bihagije ibyiki cyorezo.



Pasiteri Kalimba Daniel ni umuyobozi wa Paruwasi Bubazi mu itorero ry’abaporoso, kuri we ngo guhuza kwigisha ijambo ry’Imana no gukora ubukangurambaga kuri SIDA ntabwo ari ugutandukira kuko abakirisito bagomba gukora neza umurimo w’Imana bameze neza kuko nta buzima utakorera Imana, ari yo mpamvu badatinya gusaba abaza gusenga kumenya uko bahagaze ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA, bakanababwira uburyo yanduramo n’uburyo bwo kuyirinda.

Ku bw’ubuyobozi, bo batangaza ko gutanga ubutumwa mu rusengero bifasha cyane kuko benshi bahaza baba bafite umugambi mwiza wo kwiyambaza Imana bakanamenya uko ubuzima bwabo buhagaze ku bijyanye n’icyorezo cya SIDA, bituma hari byinshi bahindura kandi byongera n’icyizere mu bantu kuko abihaye Imana bakigirirwa icyizere n’abo bayobora.

Nyamara n’ubwo itorero rifasha benshi mu guhindura imyumvire, umwe mubo twaganiriye Sibomana Cyprien atangaza ko kuvugira mu rusengero bidahagije, bari bakwiriye no gutanga ubufasha mu gushishikariza n’abandi baba batahaje kuko nabo barebwa n’icyo kibazo.

Yagize ati : ”Nk’ubu dufite club Anti SIDA, ariko ntitubasha kugera ku bantu benshi kandi tuba dukeneye gutanga ubutumwa bunyuze mu mikino, ariko tugira imbogamizi yo kutabona amafaranga, itorero rero ryakagombye nabyo kubitekerezaho”.

Leta y’u Rwanda yihaye gahunda yo kurandura ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA mu mwaka wa 2015, mu itorero ry’abaporoso (EPR) bakaba nabo batarasigaye inyuma kuko muri gahunda bagira zo guterana, na gahunda yo kwigisha kuri SIDA irimo kandi igira umwihariko wayo. Ibi bikaba bizagirira akamaro cyane abayoboke babo cyane abatuye mu cyaro kuko kenshi baba badafite ubumenyi bwinshi kuri SIDA.

Ese wowe ubyumva ute ? Wumva ari byiza kwigisha ububi bwa SIDA mu nsengero ? Ni ugutandukira se ?

 Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND