Kigali

Uyirwaye atinya ibintu bihenze ! Byinshi ku ndwara ya Chrometophobia itera kutarekura ifaranga

Yanditswe na: Ndayishimiye Fabrice
Taliki:12/02/2025 16:06
0


Ushobora kuba ugira ubwoba bukabije iyo utekereje ikijyanye no kurekura amafaranga ugakeka ko ari ibintu bisanzwe, kandi ari uburwayi wifitiye ushobora no gukenera kwivuza.



Nk’uko urubuga cpdonline.co.uk tubitangaza ‘Chrometophobia’ ni indwara ituma umuntu agira ubwoba bukabije bwo gukora ku mafaranga cyane cyane iyo ari kuyatanga.

Umuntu urwaye iyi ndwara atinya cyane gukoresha amafaranga yishyura ibintu bitandukanye, kabone nubwo yaba ahagaze neza muri iyo minsi.

Abantu barwaye ‘Chrometophobia’ kandi bakunze no kugira ubwoba bwinshi mu gihe begereye ikintu gihenze cyane nk’imodoka, imirimbo ihenze n’ibindi bintu biba bihagaze akayabo.

Urwaye iyi ndwara akunze kwikura mu bintu byose bimusaba kurekura amafaranga, guhora abara amafaranga ye cyangwa areba kuri konti ya banki, kwanga kugura ibintu bihenze n’iyo yaba abishoboye ndetse no kwisanga mu madeni kenshi kubera kwanga kwishyura.

Abahanga bakomeza bagaragaza ko abantu baba bafite ibyago byo kurwara iyi ndwara biganjemo abakuriye mu bukene bukabije, umuntu wigeze kubura aho aba, umuntu wigeze kuzengerezwa n’ideni, ndetse n’ibindi yaba yaranyuzemo bifite aho bihuriye n’ibibazo by’amafaranga.

Uramutse wigenzuye ugasanga ushobora kuba urwaye iyi ndwara, ugirwa inama yo kwegera muganga w’indwara zo mu mutwe kuko ni indwara ishobora kuvurwa buhoro buhoro igakira burundu.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND