Kigali

Ubushakashatsi bushya bwagaragaje igisobanuro cyo kurota ukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na: Tuyihimitima Irene'
Taliki:12/02/2025 16:35
0


Ubushakashatsi buherutse gukorwa bwagaragaje ko 85% by’abagore baba barigeze kugira inzozi zibagusha ku byishimo by’imibonano mpuzabitsina mbere y’imyaka 21.



Ese umuntu urota akora imibonano mpuzabitsina aba ari mu nzira zo guca inyuma umukunzi we?

1. Kurota ukora imibonano mpuzabitsina n'umuntu utazi

Ubushakashatsi bugaragaza ko 42% by'abantu barota imibonano mpuzabitsina bakunze kubona abo baryamanye badafite isura cyangwa ari abantu batigeze bahura na bo mu buzima busanzwe. Abahanga mu mitekerereze bavuga ko ibi bishobora gusobanura ko ushaka kwihindura cyangwa hari impinduka wifuza mu buzima bwawe.

2. Kurota ukora imibonano mpuzabitsina n’umuntu wahoze ari umukunzi wawe

Umuntu 1 kuri 3 arota akora imibonano mpuzabitsina n’uwahoze ari umukunzi we byibuze rimwe mu mezi atandatu. Ibi bishobora gusobanura ko hari ibihe mwagiranye bigishobora kugira ingaruka ku buzima bwawe cyangwa ko hari isomo utarakura mu mubano mwagize.

3. Kurota ukora imibonano mpuzabitsina n'umuntu utari uwo mwashakanye

Ni inzozi zihangayikisha benshi kuko 57% by’abashakanye bazirota byibuze rimwe mu mwaka. Ibi ntibisobanura ko bashaka guca inyuma abo bashakanye, ahubwo bishobora kuba ikimenyetso cy’uko bashaka impinduka cyangwa ibintu bishya mu mubano wabo nk'uko tubikesha Tracey Cox impuguke mubuzima bw'imyorokere n'imibanire.

4. Kurota urimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi icyarimwe

Iki ni cyo kiciro gikunze kuboneka mu nzozi z'abantu bakiri bato, aho 29% by’abafite imyaka iri hagati ya 18 na 35 barota barimo gukorana imibonano mpuzabitsina n’abantu benshi icyarimwe. Ibi bishobora gusobanura ko ushaka ubwisanzure cyangwa ubunararibonye bushya mu buzima.

Ese izi nzozi ziba zisobanuye ko umuntu agomba gukora ibyo yiboneye mu nzozi?

Oya. Abahanga mu mitekerereze bavuga ko inzozi z'imibonano mpuzabitsina atari ngombwa ko ziba zifite isano n'ibyifuzo byawe byo mu buzima busanzwe. Ahubwo, ni uburyo ubwonko bukoresha mu gusobanura ibitekerezo byawe, ibyiyumviro n’amarangamutima yawe.

Uburyo bwo gusobanukirwa neza inzozi zawe

Jya wandika inzozi zawe buri gihe ukibyuka kugira ngo umenye ingingo zisubiramo cyangwa zigaruka kenshi. Reba uko wiyumva mu nzozi aho kureba gusa ibiri kuba 'What do your sex dreams REALLY mean... and do they count as cheating?'

Jya usuzuma niba hari ibibazo wahuye na byo mu buzima bwawe busanzwe bishobora kuba bifitanye isano n’inzozi zawe. Inzozi ntizikwiye gutuma wiyumvisha ko hari ikintu kigomba kuba ahubwo ni uburyo bw'ubwonko bwo gutunganya "amakuru n’amarangamutima yacu tunyuramo mu mibereho ya buri munsi".

Tracey Cox umuhanga mu buzima bw'imyororokere n'imibanire 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND