RFL
Kigali

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:8/01/2014 15:23
0


Umuraperikazi Sandra Miraj wigaragaje cyane mu mwaka wa 2012 ariko nyuma yaho akaza kuburirwa irengero ku buryo nta bikorwa bigaragara yakoze mu 2013, kuri ubu aratangariza abakunzi be ko agarukanye ibikorwa bikomeye ndetse adateze gusubira inyuma.



Mu kiganiro twagiranye n’uyu muraperikazi wamenyekanye mu ndirimbo nka Power power, Byakaze, Ikemezo n’izindi, yadutangarije ko mu mwaka wa 2013 yagize gahunda zitunguranye zitamwereraga gukora umuziki gusa akaba yaragifite ku mutima injyana ya hip hop n’abafana bayo ari nayo mpamvu muri uyu mwaka yagarutse.

REBA HANO AMASHUSHO Y\'INDIRIMBO N.D.I YA SANDRA MIRAJ:


Tuganira na Sandra Miraj, ubwo yatugezagaho amashusho y’indirimbo ye nshya yise N.D.I yagize ati “ Hari hashize igihe kinini ntigaragariza abakunzi banjye, ariko ubu icyo nababwira ni uko ibyo byarangiranye na 2013, ubu nkaba nagarutse nta byo kujenjeka, mfite imishinga myinshi cyane muri uyu mwaka  mpereye kuri iyi ndirimbo nshya kandi mpamya ko abakunzi ba hip hop yanjye tuzagirana ibihe byiza cyane kurusha uko byigeza kubaho.”

\"SandraSandra Miraj afite nshya mu muziki n\'imyidagaduro muri rusange

Uyu muraperikazi yaboneyeho gutangariza abakunzi be ko mu gihe cyose atagaragaraga mu muziki atari yicaye ubusa kuko yabashije kunyarukira muri Tanzaniya abasha kwihugura mu bigendanye no gukina cinema ndetse n’uburyo nyabwo bwo gukora umuziki by’umwuga ku buryo yizeye ko bigiye kurushaho kumufasha mu bikorwa bye.

Sandra Miraj akomeza avuga ko muri uyu mwaka ashobora no kugaragara cyane muri cinema.Ati “ Muri uyu mwaka bitewe n’amasezerano nzagira nshobora no kuzagaragara cyane mu bijyanye no gukina filime gusa ibikorwa bya muzika nibyo biziganza cyane kuko ndimo ntegura na album.”

Tumubajije mu gihe yaramaze adakora umuziki, abakobwa bagenzi be abona baba baritwaye neza mu njyana ya hip hop, Aha Sandra Miraj yemeje ko kubwe nta mukobwa abona muri hip hop wakoze akazi gakomeye gusa ngo muri rusange Knowless yahagarariye neza abakobwa bagenzi be.

\"Sandra

Ati “ Nta bakobwa bakora hip hop njye nigeze mbona bakoze ibintu bidasanzwe ahubwo navuga ko muri rusange Knowless ariwe mukobwa waduhagarariye neza nshingiye ku bikorwa bye.”

Tubibutse ko amashusho y’iyi ndirimbo ya Sandra Miraj yatunganyijwe na producer Eliel muri Eliel filmz naho amajwi yayo akaba yari yakozwe na producer Davydenko muri F2K.

 Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND