RFL
Kigali

ISOMO RY'UMUNSI: Ibi bikwiye kubera isomo abantu bose ariko cyane cyane abagore

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:8/01/2014 10:44
0


Hari umugore wari ufite umugabo wakundaga gutaha yasinze akamukubita cyane, iteka uko atashye agataha yasinze maze intonganya mu rugo zikaba zose. Ni uko umugore bigera aho biramurenga, kwihangana biramunanira yigira inama yo kujya kuraguza ngo arebe ko byakemuka.



Ubwo rero hakaba hari umupfumu bamurangiraga ko ngo ari umuhanga mu gufasha abagore n’abagabo mu mibanire yabo.Ni uko aragenda ajya kuri uwo mugabo, gusa mu by’ukuri uwo akaba yari umusaza uzi ubwenge cyane akanaba intyoza mu mibanire y’abantu ari nabyo byatumaga rubanda bamwita umupfumu muri byo. Ubwo umugore ahageze atekerereza uwo musaza ikibazo afite, amubwira ko yifuza umuti wamufasha guhindura umugabo we akagabanya amahane n’intonganya mu rugo ndetse akajya abasha no kumutega amatwi.

Umusaza amutega amatwi yumva neza ikibazo cye arangije ati: “Nta kibazo rwose umuti ndawuguha ariko kandi hari icyo ngusaba nanjye. Uragenda uzanire ubwoya bw’ingwe, nuramuka ububonye intsinzi y’icyo kibazo cyawe izaba ibonetse, kandi nuzana ubw’ingwe yapfuye umuti ntuzakora wowe ugomba gukora ibishoboka byose ukazana ubwoya bw’ingwe ikiri nzima”. Ni uko umugore yumva birakomeye, atekereza amahane n’ubukana bw’ingwe yumva ntabwo byoroshye kubona ubwoya bwayo ariko kuko nta kundi yari kubigenza yiyemeza gukora iyo bwabaga.

Bukeye umugore atekereza uburyo yatangira akajya yimenyereza ingwe buhoro buhoro, ajya mu ishyamba yari azi ko ryabagamo ingwe maze yitwaza urukwavu, ingwe ije imusatira ayinagira urukwavu ariruka. Ni uko arataha bukeye asubirayo agenda ajyanye ihene, nabwo agenda ayegera abonye ije imusatira ayinagira ya hene ariruka, abikora kenshi uko agiye kuyireba akitwaza agatungo ingwe yatangira kumusatira akayinagira agatungo agakizwa n’amaguru nayo igasigara irya ka gatungo.

Ni uko hashize iminsi ya ngwe iba imaze kumenyera ko uwo mugore aba ayizaniye ibyo kurya, iramumenyera buri gihe yaza ntishake kumusagarira ahubwo igategereza ko ayihereza agatungo ayizaniye. Umugore yabikoze kenshi ari nako agenda yishimirira ko abona ashobora kuzabasha kubona ubwoya bw’ingwe bamutumye, maze uko agenda abona ko yagabanyije amarere nawe akaba ariko agenda ayegera ariko anitwaza agatungo ko kuyihereza.

Ubwo igihe cyarageze wa mugore ingwe iramumenyera cyane, bahinduka nk’inshuti umugore akajya atangira no kuyegera akayagaza nayo igatuza maze umugore aza kuyegera ayikuraho ubwoya atwara mu ntoki aragenda abwira wa musaza wabumutumye ko umuti yawubonye. Ni uko umusaza aratangara cyane, arangije aramubaza ati: “Nonese ubu bwoya wabukuye ku ngwe nzima? Wabigenje ute rero ngo ubugereho?”

Umugore amusobanurira ukuntu yatangiye buhoro buhoro ayimenyereza akagenda ayishukisha udutungo maze aza kugeraho baba inshuti aza kuyegera abasha kubona ubwoba. Ni uko umusaza ati: “Ngaho rero koko umuti urawubonye kuko iri intwari ahubwo ni uko utajya ubimenya, jyenda iwawe utangire wiyegereza umugabo wawe nk’uko wabigenje wiyegereza ingwe kandi we bizakorohera kuko n’iyo yaba umunyamahane ate ntiyageza ah’inyamaswa y’inkazi nk’ingwe. Uko uzajya ugenda umwiyegereza buhoro buhoro niko azagenda agukunda kuburyo uzageraho nawe ukabona ko koko abasha kukumva no kugutega amatwi kandi mukagira urukundo ruhambaye hagati yanyu”. Ni uko umugore arumirwa, atangarira uwo musaza maze aragenda akurikiza ibyo yamubwiye maze akanyamuneza n’urukundo bitaha urugo amahoro arahinda urugo ruba intangarugero mu mibanire myiza.

ISOMO: Aha ndibanda cyane ku bagore bamwe na bamwe bumva ko abagabo babo batabumva, ko bataha abari mu rugo bose bagakangarana, burya umugore ni umuntu ushoboye cyane ni uko bamwe batajya babimenya. Icyo umugore yerekejeho umutima byanze bikunze nticyamunanira, ahubwo ikibazo ni uko bamwe bajya bitinya.

Biroroshye cyane kugusha neza umugabo wawe ukoresheje utuntu duto duto, ukoresheje kumubwira n’imvugo ituje ndetse n’amagambo aryohereye, burya abagabo bagira imitima yoroshye kwigarurira kandi umugabo wabashije kumugusha neza ntacyo atagukorera ndetse ntacyo yakwima. Muri iyi minsi usanga abashakanye bamwe na bamwe babanye nabi kugeza n’aho bajya bicana nyamara nyine ni ngombwa ko abagore bamenya imiterere y’abagabo muri rusange.

Nk’uko nahereye kuri ruriya rugero, umugabo wamurakaje yagira ubukana busumbya ubw’ingwe kandi burya abagabo baba bifuza kugaragaza ko ari abanyantege ndetse ko umugore adashobora kubarusha ijambo, iyo umugore acishije make rero nabo baratuza kandi iyo azamutse nabo barazamuka. Ibuka kumwe witwaraga akikurambagiza, wibuke icyubahiro wamuhaga ndetse uzirikane uburyo wakoraga ibishoboka byose ngo akubone nk’umukobwa w’umutima maze n’ubundi ubikore ndetse unarusheho kuko nyine niba ari bimwe mu byo yagukundiye ntukwiye kumutenguha ngo wumve ko mwasezeranye ivangamutungo kandi uzwi mu mategeko maze bitumen wigira intakoreka. Uyu munsi nibanze ku bagore ariko kandi n’abagabo si shyashya nabo ubutaha nzabagarukaho byihariye.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND