RFL
Kigali

Muri izi ntangiriro z'umwaka umuriro watse kandi rwose n'ibindi biracyaza - King James

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:8/01/2014 9:04
0


Umuhanzi King James atangaza ko nkuko yemereye abafana be mu bice bitandukanye byigihugu kuzabagezaho byinshi bitandukanye, ubu umwaka ugiye gutangira bishima byimazeyo, uretse kubataramira akaba abizeza ko abenshi muri bo bagiye kwibonera amahirwe yahindura ubuzima bwabo bwiza.



Iki gitaramo kizabera ku ikubitiro mu karere ka Rwamagana ahazwi nka Avega Nyakatsi, King James akazaba atangiye ibikorwa byo gutaramira abantu muri uyu mwaka afatanyije n’abandi bahanzi b’abanyarwand abakunzwe barimo Jay Polly, Senderi, TBB, Danny Nanone, NPC, Itsinda rya Active, Riderman, Ama-G The Black na Social Mula, bakazataramira abantu tariki ya 11/01/2014 guhera ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.

\"King

Tuganira na King James, yadutangarije ko bitazaba ari ukubataramira gusa ahubwo hazaba hari n’ibindi bitandukanye bizabafasha kwishima no gukomeza kuryoherwa n’intangiriro z’umwaka wa 2014, dore ko hari uzatahana ibyishimo nyuma yo gutaramirwa akanataha amwenyura.

\"King

King James azaba ari kumwe n\'abahanzi batandukanye bazamufasha gususurutsa abanya Rwamagana

King James yagize ati: “Bizaba ari agahebuzo, Airtel izaba ari umuterankunga ukomeye kandi ntizaba yibagiwe abanyarwamagana, ibihembo muri gahunda yayo ya Birahebuje bizabageraho kuburyo hari abazatahana ibyishimo birenze. Si ibyo gusa kandi, Bralirwa biciye mu kinyobwa cyayo cya Primus nayo ni umuterankunga, murumva ko ntacyo abantu bazabura kuri uwo munsi kandi kwinjira rwose ni amafaranga macye cyane, ni amafaranga y’u Rwanda 1000.”.

\"KingKing James usanzwe ari ambasaderi wa Airtel, arizeza abafana ko bazishimira gahunda yayo ya Birahebuje

King James yakomeje avuga ko kuba iki gitaramo kimwe n’ibindi bitandukanye yarabyise “Umurimo watse”, atari ukuba byaritiriwe indirimbo ye yitwa gutyo gusa ahubwo iri rikaba ari izina ryumvikanisha ko ibi birori bizaba bigaragaramo udushya no kuvana abantu mu bwigunge, iyi kandi ikaba ari intangiriro kuko mu minsi ya vuba azanabagezaho album ye bityo uyu mwaka akaba yumva nta mukunzi wa King James uzagira irungu muri uyu mwaka, aboneraho kubibutsa ko abakunda kandi abaha agaciro kanini ndetse anabashimira ko bamuhora hafi.

REBA HANO INDIRIMBO NDAGUTEGEREJE YA KING JAMES:


MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND