Tumenyereye kumva amakimbirane mu itorero rya ADEPR cyane cyane mu buyobozi bukuru ariko noneho amakimbirane nimivurungano yarenze imbibi agera no mu bakirisitu, kugeza ubu bikaba birimo kwibazwa niba aya makimbirane azagera aho agacika burundu ntihazemo amacakubiri mu itorero.
Mu kwezi kwa cyenda 2013, muri paruwasi ya Kacyiru ku mudugudu wa Kanserege hatangiye kugaragaara umwuka utari mwiza bivuye ku mu Pasiteri Octave Rukundo wandikiye Perezida wa Repuburika ibaruwa ivuga ku makosa agaragara ku buyobozi bukuru bwa ADEPR nko kwihimura ku bantu bari mu buyobozi ku ngoma ya Pasiteri Samuel Usabwimana, gufata umutungo w\'itorero ugakoreshwa aho bidakwiriye n\'ibindi.
Amakimbirane ya ADEPR yavuzweho byinshi mu binyamakuru bitandukanye
Iyi baruwa kandi yashyizweho umukono n\'abantu bagera ku icumi barimo Pasiteri Octave Rukundo wa ADEPR Kakiru, Rev. Pasiteri Evariste Karenzi wa ADEPR Nyamirama - Kayonza, Pasiteri Damascène Hategekimana wa ADEPR Nkanka - RUSIZI, Pasiteri André Nzarora wa ADEPR Gabiro - Nyamasheke, Ev.Emmanuel Mutangana wa ADEPR Bugesera, Didas Twagirayesu wa ADEPR Kabarore, Théogène Nkuranga wa ADEPR Gatenga, Emmanuel Mberabahizi wa ADEPR Rugando, Gérard Tuyizere wa ADEPR Nkanka na Alphonse Uwiragiye wa ADEPR Gate.
Umwanya w\'ubuyobozi bukuru bwa ADEPR uri mu byateze umwuka utari mwiza mu itorero, aba ni umuyobozi uriho hamwe n\'uwahagaritswe
Abenshi muri aba bakaba barahagaritswe mu matorero yabo babanjirijwe na Rev. Evariste Karenzi. Ni muri urwo rwego ubuyobozi buri hejuru ya Pasiteri Octave Rukundo bwaje kumwegera no kumusanga kenshi bumusaba ko yasaba imbabazi ku bw\'amakosa yakoze yo kwandika ibaruwa, akabyanga avuga ko ibyo yavuze abihagazeho kuko ari ukuri.
Byaje gukomeza ubwo umudugudu wa Kacyiru Kanserege wari urimo gusoza amasengesho y\'iminsi mirongo ine kuva tariki ya 20 kugeza tariki ya 22/12/2013 mu bitaramo by\'ijambo ry\'Imana n\'amakorali atandukanye yo ku yindi midugudu, abakirisitu barushijeho kugira agahinda n\'umubabaro bitewe n’uko abayobozi bari mu iteraniro ryo kuwa 21/12/2013 babataye mu rusengero yewe n’uwari uyoboye gahunda bakajya mu nama yari itunguranye y\'umuyobozi w’Akarere ka Gasabo yo kwiga kuri uwo Octave Rukundo.
Uyu niwe Octave Rukundo
Kuri iki cyumweru tariki ya 05/01/2014, nibwo umushumba w\'itorero rya Kacyiru Rev. Past. Denis Twagiramungu nyuma y\'amateraniro rusange yasigaje abanyetorero (abakirisitu batariho umugayo) ababwira ko bafitanye inama, afashe ijambo avuga ko atari inama ahubwo ari itangazo abafitiye ko kubera amakosa yakozwe na Pasiteri Octave Rukundo kandi akaba yaranze kuyasabira imbabazi ko ubuyobozi bw\'Akarere bumuhagaritse amezi atatu by\'agateganyo, akaba atekereza neza icyo gukora maze ayo mezi yarangira ntacyo ahindutseho hakazafatwa indi myanzuro.
Icyaje gutungurana cyane ni uburyo abakirisitu bamwatse ijambo akaribima bityo urusaku rwinshi cyane n\'imivurungano ikomeye n\'amagambo akomeye ahuriza ku mvugo imwe igira iti : umukozi w\'Imana muramurenganya n\'ubundi byavuzwe ko mutaje muje kubaka ko ahubwo mwaje muje gusenya. Pasiteri Octave Rukundo yari yabuze aho anyura ataha, abantu iteraniro hafi ya ryose ryamwuzuyeho bamubwira amagambo amukomeza, amwihanganisha harimo abamubwiraga ko bamuri inyuma n\'andi menshi, nibwo Pasiteri Rukundo Octave yavuze ijambo atuje kandi ati « Bakirisitu mukomeze mube abarokore beza batariho umugayo kandi mwere imbuto z\'abarokore murusheho gusenga ibindi mubiharire Imana » nyuma arataha.
Umunezero n\'ibyishimo byasojwe bibaye amarira. Abakirisitu twaganiriye nabo barasaba ubuyobozi bufite mu nshingano zabo amadini n\'amatorero gukurikiranira hafi iki kibazo dore ko bamwe mu bize muri za kaminuza zitandukanye (CP) bavuga ko bashobora no kujya mu yandi matorero. Reka dusoze iyi nkuru tubizeza kuvugisha ubuyobozi bukuru bwa ADEPR ngo bugire icyo buvuga kuri iki gukorwa cyabaye kuri iki cyumweru.
Patrick Kanyamibwa
TANGA IGITECYEREZO