RFL
Kigali

Abanyamuzika bashyire ingufu mubyo bakora ubundi tuve mu matiku dushyigikirane - Pastor P

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:7/01/2014 11:47
0




Pastor P utarabashije gukorera imishinga myinshi mu Rwanda mu mwaka ushize wa 2013 kubera amasezerano atandukanye(Contract) yarafite hirya no hino cyane cyane ku mugabane w’u Burayi avuga ko muri uyu mwaka yifuza gukorera cyane mu Rwanda akagire uruhare rugaragara mu iterambere ry’umuziki nyarwanda.

\"Pastor

Mu kiganiro na Pastor P yagize ati “ Umwaka ushize sinakoreye mu rwanda cyane bitewe n\'amasezerano nari ngiye mfite hirya no hino, ariko uyu mwaka nkaba nifuza gukorana cyane n’abanyarwada cyane ko hari byinshi nungukiye muri uko gukorera hirya no hino nibaza ko bizagira icyo bidufasha mukurushaho guteza umuziki nyarwanda imbere ukarenga n\'imbibi.”

Pastor P akomeza avuga ko muri uyu mwaka atangiranye na studio ye ya Beyond record aho afite gahunda ndende cyane cyane guteza imbere abantu bafite impano baba abazwi ndetse n’amasura mashya.

Ati “Uyu mwaka ntangiranye na Studio yitwa BEYOND RECORD, ikerekezo nihaye cyane cyane ni uguteza imbere abantu bafite talents baba abazwi ndetse na batazwi tukabafasha kumenyekanisha ibihangano byabo mugihe baba bashoboye koko.”

\"Pastor

Pastor P yagiye akorera indirimbo abantu batandukanye ku isi cyane mu Bufaransa

Ku butumwa bwihariye yageneye abanyamuziki bagenzi be yabasabye kuva mu ihangana rikunze kubaranga ahubwo bakimika umuco wo gushyira hamwe ndetse abifuza ko yabafasha kubungura ubumenyi mu mwuga wabo bakaba bahawe ikaze.

\"Lokua

Lokua Kanza, Pastor P na Awilo Longomba

Ati Ubutumwa bwihariye ku banyamuzika ni uko bashyira ingufu mubyo bakora ndetse aho guhora bumva bahangana bikaba byaba byiza twegeranye tukungurana ibitekerezo kuko ndibaza hari experience nini nkuye mubyo maze igihe nkora yadufasha twese.”

Tubibutse ko imwe mu mishinga ikomeye Pastor P yakoze mu mwaka wa 2013 harimo album y’umuhanzi w’umufaransa Frederic Lerner  yamenyekanyeho indirimbo nka Une autre vie yakunzwe cyane mu Bufaransa ndetse akaba yarakoze indrimbo za Ben Kayiranga, King James, NPC na Dany Nanone.

REBA HANO IMWE MU NDIRIMBO Z\'ABANYAMAHANGA ZAKOZWE NA PASTOR P:


Selemani Nizeyimana






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND