RFL
Kigali

Umunyamakuru Honore wabeshye ko yapfuye agamije kumenyekana ari mu maboko ya Polisi

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:7/01/2014 11:22
0




Uyu Honore ubu ari mu maboko ya Polisi kuri sitasiyo ya Kicukiro aho agiye kubazwa ibyo yabeshye bagenzi be ndetse n’Abanyarwanda muri rusange.

Aganira n’umunyamakuru, umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburengerazuba, Chief Supt. Gahima Francis, aho bivugwa ko impanuka yari yabereye, yatangaje ko nta mpanuka yahabereye, ibi kandi bikanemezwa n’abaganga bakorera mu bitaro bya Rubavu.

Chief Supt. Gahima yavuze ko nyuma y’iki kinyoma uzabona Honore ko azihutira kumugeza mu nzego zishinzwe umutekano nk’uko Ndabarasa John ukuriye abanyamakuru kuri Sana Radio abitangaza.

Ndabarasa avuga ko Honore yaje yamaze kwandika ibaruwa isaba imbabazi ko hakozwe amakosa umuntu utazwi agafata telefoni ye akohereza ubutumwa bugufi mu banyamakuru bose aho ahakana ko ko ari we wabikoze.

Patrick Kanyamibwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND