RFL
Kigali

Christopher agiye kugarukana imbaraga nyinshi mu Rwanda nyuma yo kwishimirwa cyane i Burayi - AMAFOTO

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:7/01/2014 10:53
0




Christopher yerekeje ku mugane w’Uburayi tariki 26/12/2013 aho yahise yerekeza mu gihugu cy’Ububiligi, ahageze atangira imyiteguro y’igitaramo yagombaga gukorana na Makanyaga nawe waje kuhamusanga nyuma maze mu ijoro risoza umwaka wa 2013 ni ukuvuga tariki 31 Ukuboza, bataramira abanyarwanda baba muri icyo gihugu ndetse n’abari bavuye mu bindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi  bari bagiye kwishimana n’abo bahanzi, dore ko uretse n’abanyarwanda baba i Burayi abanyamahanga nabo bagaragaye muri icyo gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire buri hejuru ndetse no kwishimirwa kw’abo bahanzi.

\"MakanyagaMakanyaga na Christopher bashimishije abantu cyane mu gihugu cy\'Ububiligi

\"abafana\"

Muri icyo gitaramo cyabereye ahitwa Birmingham Palace, icyumba cyabereyemo igitaramo cyari cyuzuye kandi abantu bari bacyitabiriye bari bishimye bihambaye dore ko baranzwe no kubyina ndetse no gufasha abahanzi kuririmba, yaba Christopher nk’umuhanzi wa vuba ariko ufite ijwi n’imiririmbire bikundwa na benshi ndetse yaba na Makanyaga uzwiho ubuhanga bw’umwimerere mu ndirimbo ze za cyera zagiye zikundwa, aba bahanzi bombi bishimiwe bikomeye n’abitabiriye iki gitaramo dore ko batigeze bicara ahubwo bakomezaga gufasha aba bahanzi gutarama mu ijoro risoza umwaka rinatangira umwaka mushya.

\"abafana\"

\"ChristopherChristopher yahawe imbaraga no kubona yishimiwe n\'abantu cyane i Burayi

\"makanyaga\"

\"abafana\"

\"Christopher\"

Nyuma y’icyo gitaramo umuhanzi Makanyaga yagarutse mu Rwanda, naho Christopher yerekeza mu gihugu cy’Ubusuwisi aho yari agiye kubataramira maze tariki 4 akorerayo igitaramo, nyuma y’icyo gitaramo cyo mu Busuwisi akaba ubu yasubiye mu Bubiligi aho agomba guhagurukira kuri uyu wa gatatu tariki 8 Mutarama 2014 agaruka mu Rwanda, akaba yarigiye byinshi ku mugabane w’Uburayi kandi bikaba byaramuhaye imbaraga mu myiteguro ya album ye izashyirwa ahagaragara tariki 15 Gashyantare 2014.

\"Chris\"

Mu kiganiro na Ishimwe Clement umuyobozi wa Kina Music ari naho uyu muhanzi Christopher abarizwa, yadutangarije ko we ubwe nk’umuyobozi wa Kina Music ndetse n’abandi bahanzi bagize Kina Music bose bafite ishema ry’ibyo mugenzi wabo yagezeho, bakaba bumva ari umugisha kandi ari intambwe ikomeye batangiye umwaka batera.

\"ChristopherChristopher ajya kujya i Burayi Clement na Knowless bari mu bari bamuherekeje

Clement yagize ati: “Ni byiza cyane, nka Kina Music dufite ishema kuko Christopher iriya ni intambwe yateye, biriya biraduha icyizere ko azatumirwa n’ahandi henshi hakomeye kandi akazakomeza kwitwara neza kurutaho. Christopher ni umuhanga kandi aracyari muto, hamwe no gufatanya tuzagera kuri byinshi kandi iriya ni intambwe nziza izamuha imbaraga mu myiteguro ya album ye azashyira hanze tariki 15/02/2014, ubu twiteguye kujya kumwakira kuri uyu wa gatatu ngo tumushimire ko yaduhesheje ishema nka Kina Music ndetse akanahesha ishema igihugu cyacu”

REBA HANO INDIRIMBO NSHATSE INSHUTI Y\'ABAHANZI BA KINA MUSIC NA MAKANYAGA:


MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND