Mu kiganiro inyarwanda.com yagiranye n’umuhanzi Masamba Intore umwe mu bagize Gakondo Group, yadutangarije ko Madame Conso Miko nyiri Hotel Des Mille Collines yakunze cyane ibikorwa bya Gakondo Group, akishimira imiririmbire yabo maze akabagenera inkunga izabafasha gukora album ndetse bakanatunganya amashusho y’indirimbo zabo, ibyo bakaba bumva bigiye gutuma batera intambwe ikomeye cyane mu muziki wabo kandi abanyarwanda bakabona ko umuziki gakondo ari umuziki ufite uburyohe bw’umwimerere.
Imyambarire, ibicurangisho n\'ibindi byose bakoresha biba ari gakondo y\'umuco nyarwanda
Masamba yagize ati: “Abagize Gakondo twarabyishimiye cyane, ntitwishimiye inkunga gusa ahubwo twanishimiye icyatumye tuyemererwa, kuba umuntu yakunda ibihangano byawe n’imiririmbire ndetse akumva kubikunda gusa bidahagije ahubwo akwiye no kubishyigikira akabitera inkunga, ni ibintu byiza cyane twese abagize Gakondo Group twarabyishimiye cyane. Ubu tugiye kugeza byinshi byiza ku bakunzi b’umuziki ufite injyana y’umwimerere, uyu mwaka wa 2014 tuzatera intambwe ikomeye cyane mu muziki mbese abantu bashonje bahishiwe”.
Mu gitaramo cya East African Party abagize Gakondo niba bafashaga Cecile Kayirebwa
Mu ndirimbo zose abagize Gakondo Group bazakora, bashimangira ko zizaba zumvikanamo uburyohe bw’injyana gakondo ndetse bakazanacurangisha ibicurangisho gakondo kuburyo abantu bazarushaho kubikunda, bakumva ni byiza kurusha ibyo buri muhanzi mu bagize Gakondo Group asanzwe aririmba dore ko bose bafite amajwi n’imiririmbire bikundwa na benshi buri umwe ku giti cye.
Masamba Intore umwe mu bagize Gakondo Group asanga bagiye kugera kure cyane mu muziki
Gakondo Group ubusanzwe ni itsinda rigizwe n’abahanzi bakomeye mu njyana gakondo y’umuco nyarwanda, rikaba rigizwe na Masamba Intore, Jules Sentore, Daniel Ngarukiye, Teta uzwi cyane mu ndirimbo Fata Fata yahuriweho n’abahanzi batandukanye n’abandi benshi bose hamwe bakaba icumi, bakaba bumva ubufatanye bwabo buzagera ku kintu gikomeye cyane mu muziki wabo kandi bakanahesha ishema igihugu bakora umuziki uri mu njyana gakondo y’umuco nyarwanda.
Imiririmbire ya Jules Sentore umwe mu bagize Gakondo ishimwa na benshi
MANIRAKIZA Théogène
TANGA IGITECYEREZO