RFL
Kigali

Umuhanzi Talib King Bookdream agiye kuririmba mu njyana gakondo nshya yitwa Cold Rap

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:6/01/2014 14:13
0




Mu kiganiro n’uyu muhanzi ubwo yadushyikirizaga indirimbo ze ebyiri shya yakoze muri iyi njyana, yadutangarije ko ubu asa n’uwatangiye bundi bushya kuko ashaka gukora umuziki mu buryo bwa gakondo, akaba ndetse yaratangiye gutegura album azakomeza gukora muri uyu mwaka kugeza ayirangije, yose ikazaba igizwe n’indirimbo zikoze muri iyo njyana ye nshya.

Talib King Bookdream yagize ati: “Ubu ndi gukorera album yanjye kwa Producer Barick muri BMCG, album yanjye izaba yitwa ‘My name is my aime’ ikazaba iriho indirimbo zikozwe mu buryo bwa gakondo ndetse nzitabaza bamwe mu bahanzi basanzwe bamenyerewe mu njyana gakondo kuburyo nzakora ibintu byumvikanamo gakondo y’iwacu i Rwanda kuruta iby’ahandi”.

UMVA HANO INDIRIMBO INDOTO YA TALIB KING

Uyu muhanzi yarangije atangaza ko kugeza ubu afite ingamba nyinshi muri uyu mwaka wa 2014, akaba icyo ashyize imbere ari ugukorana imbaraga cyane kuburyo uyu mwaka uzajya kurangira afite ibikorwa bya muzika bigaragara amaze kugeza ku bakunzi b’umuziki nyarwanda, aboneraho no kubifuriza umwaka mushya muhire wa 2014.

UMVA INDIRIMBO TAXI MUSIC YA TALIB KING

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND