RFL
Kigali

ISOMO RY'UMUNSI: Niba ubabaye, ushavuye cyangwa ufite ibibazo bikomeye, dore icyaguha igisubizo nyacyo

Yanditswe na: fmaufb
Taliki:6/01/2014 9:46
0




Ubwo umukobwa umwe yateruraga akabwira bagenzi be ibibazo bye, yavuze ko yatewe inda n\'umusore akamwanga ndetse ntagire n\'ikintu na kimwe amufasha. Akimara kuvuga ibyo mugenzi we yahise yimyoza, ati: \"Nimba nawe yaguteye inda gusa ntiyanakwanduza SIDA nkanjye, ndumva utababaje cyane icyampa nkamera nkawe\".

Akimara kuvuga atyo uwari urimo kwiganyira yumva ibye birarenze, ababazwa cyane no kumva uko mugenzi we yagowe kumurusha ndetse akagera aho kwifuza kumera nka we.

Uwo wa kabiri amaze kuvuga ibye, undi ku ruhande aramureba arimyoza ahita amubwira ati: \"Nimba nawe wenda ufite uwo mwana uguhoza amarira, njye yanteye SIDA aranyanga ndetse n\'umwana twabyaranye aza kwipfira ansiga mu bwigunge, iyo mba meze nkawe ntacyo nari gutaka.\"

Ni uko barakomeza buri wese akagenda azana ikibazo kirenze icy\'abandi, hanyuma bose bakimara kumvana hagati yabo bahita bumva uburyo buri umwe ku giti cye afite ibyo gushima Imana kuko hari abandi bifuza kumera uko bameze n\'ubwo bagira ibibazo ariko badakwiye kwibagirwa ko hari ababarenze, bafata umwanzuro wo gufashanya no gusabirana kuko ubuzima baje gusanga ari urugendo utabasha kugenda udafite impamba yo kwihangana.

ISOMO: Ushobora kuba ufite ikibazo cy\'uko warangije amashuri ugahura n\'ubushomeri ariko ibuka ko hari n\'ababuze n\'uburyo bwo kurangiza ayo mashuri. Ushobora kuba warabuze uko urangiza amashuri kubera amikoro make ariko ibuka ko hari uwabuze uko ayarangiza kubera uburwayi. Niba utarayarangije ibuka ko hari abifuza kuba babasha gusoma nk\'ibi ariko batagize amahirwe yo kumenya gusoma cyangwa bafite ubumuga bwo kutabona.

Niba warapfakaye ibuka ko hari n\'abapfakaye nkawe bataragize n\'amahirwe yo kubyara, niba warabuze urubyaro ibuka ko hari n\'abagize ibibazo byo kubura abo babana. Ibuka abari mu bitaro, abafite ibibazo bituma biyumva nk\'abatakiriho n\'ibindi bitandukanye. Niba kandi ufite n\'ikindi kibazo uko cyamera kose, kuba uyu mwanya ubashije gusoma ibi bigutere kwihangana no gukomera ndetse no kwibuka gusabirana ku Mana hagati yacu mu bibazo bitandukanye duhura nabyo, tuzirikana iteka ko uko waba umeze kose hari benshi bifuza byibuze kumera uko umeze kandi impamba buri wese agomba kwitwaza mu rugendo rw\'ubuzima ari UKWIHANGANA.

MANIRAKIZA Théogène






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND